Ikibazo cya ”Repubulika” mu Rwanda: Igihu kibuditse n’umwijima uhoraho! (Igice cya 2)

©Photo : Réseaux sociaux. Uva ibumoso ujya iburya: Habyarimana-Kagame-Kayibanda

15/01/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana

Amavu n’amavuko, imiterere n’imikorere ya ”Repubulika” mu Rwanda (igice cya kabiri): Nyuma y’inzibacyuho.

Nyuma y’inzibacyuho hagati y’ubwami na Repubulika, uwari uyiyoboye Dominique Mbonyumutwa, yaviriyemo aho;

nyuma y’uko bamwe mu abapalemehutu nka Anastase Makuza babonye ko biteye isoni, uyu Mbonyumutwa yashyizwe mu myanya y’ubutegetsi nk’ikimenyetso cyo kumwubahiriza (urugero: inteko ishinga amategeko) ariko nyamara muri rusange ishyaka nyir’izina PALEMEHUTU riri ku ubutegetsi rimubona nk’urwanya ibitekerezo bya jyo. Ibi bigaragazwa n’uko muri iri shyaka Mbonyumutwa yagiwe ”INGWIZAMURONGO”; aha ni naho bamwe ubu bahera bavuga ko yakorewe ”Coup d’État” na Kayibanda wamusimbuye ku buyobozi.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email