Ihuriro nyarwanda, RNC, mu gihirahiro cy’amabanga yo mu gitanda cya ba KKK(Kaguta-Kagame-Kayumba)!

©Photo : Réseaux sociaux. Kaguta-Kagame-Kayumba

02/02/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana

Kaguta-Kagame-Kayumba baziranye kuri byinshi. Amabi n’ubwicanyi ndengakamere n’imivugirwe bwabaye mu karere k’ibiyaga bigari (Uganda – Rwanda – Burundi no muri Congo, ex-Zaïre) bose uko ari batatu babifitemo uruhare runini kandi bazi n’uko byateguwe n’uko bateganya ko byarangira babishatse ko birangira. Ibyo nibyo nita mu gitanda cy’amabanga ya KKK (Kaguta-Kagame-Kayumba).

Kugeza magingo aya nta n’umwe muri aba bagabo wari waduhishurira ibyo bapfa n’ibyo bapfana uretse ibyo tugerageza gucishiriza tukavuga ko hari inyungu (tudasobanukiwe ho neza) baba bapfa.

Abanyarwanda batabarika ariko cyane cyane abayoboke b’Ihuriro nyarwanda RNC ryashinzwe n’abahoze ari ukuboko kw’iburyo n’uko ibumoso kwa Paul Kagame, ubu bameze nk’abana b’impfubyi zihebye kandi zitagira gihoza kubera amakimbirane ya ba KKK batazi imvo n’imvano yayo n’igihe azarangirira !

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email