Ifungurwa rya Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi na Victoire Ingabire: Ubwenge bw’amarindiro bwa Paul Kagame cyangwa iminsi ye ya nyuma na FPR-Inkotanyi?!

Umunyapolitiki Diane Rwigara n'umubyeyi we, Adeline Mukandimanyi Rwigara, imbere y'ubutabera

07/10/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Dianne Rwigara na nyina umubyara Adeline Mukangemanyi bafunguwe by’agateganyo, bakaba bazajya bitaba ubutabera mu iburana ry’ibyaha bakurikiranywe ho baturutse iwabo mu rugo. N’ubwo bafunguwe ariko ntibemerewe kuba barenga umujyi wa Kigali.  Iri fungurwa rwa bo rije rikurikira irya Madamu Victoire Ingabire.

Ifungurwa rya aba bategarugiri bose – Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi na Victoire Ingabire – ni ihurizo rikokemereye imiryango-mpuzamahanga (Orgnisations non-gouvernementales, ONGs) n’amashyaka-nyarwanda atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, cyane cyane ari mu buhungiro (diaspora).

Imiryango-nyarwanda iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu n’idaharanira inyungu n’imyanya y’ubutegetsi, ibyo dukunze kwita mu rurimi rw’igifaransa ”société civile” nayo isa nkaho yaguye mu gahundwe kuri iyo ngingo: mu ukwigengesera kwabo no kutagira uwo batera ibuye nkana (bihuse) cyangwa batagize abo batunga agatoki, ubu icyo bamwe muri bo n’abandi bantu bakomeje kwibaza, ni ukumenya niba iri fungurwa rije ritunguranye – rya Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi na Victoire Ingabire – atari ubwenge bw’amarindiro bwa Paul Kagame cyangwa se niba atari iminsi ya nyuma y’ingoma y’igitugu ya Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye?  Isesengura ry’inararibonye muri iki kiganiro.

 

 

 

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email