07/01/2019, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana
Ikinyamakuru Umunyamakuru kibifurije umwaka mushya muhire w’2019: Muzawurye ntuzabarye kandi uzatubere twese umwaka w’uburumbuke, ukwishyira ukizana mu bitekerezo no gutsimbataza umuco w’amahoro n’ubworoherane no kurwanya byimazeyo umuco mubi w’ikinyoma no kudahana (Année pour la promotion de la liberté d’expression et d’opinion, la culture de la Paix et la tolérance et la lutte contre le mensonge et l’impunité).
Ikinyamakuru cyanyu Umunyamakuru kishimiye kandi gutangirana namwe uyu mwaka w’2019 no kuzabana namwe muri uyu mwaka wose mu kiganiro gishya twise «Uko mbyumva… Ubyumva ute?». Iki kiganiro kizajya gihita buri wa gatandatu w’icyumweru, aho umunyamakuru Gasana Didas n’umunyapolitiki Jean Damascène Ntaganzwa ufite ubunararibonye mu guharanira uburenganzira bwa Muntu, bazajya badufasha gusobonukirwa no gusesengura imvugo, inyandiko n’inkuru zitandukanye kuri politiki y’isi, muri rusange n’iyo mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika, ku buryo bw’ubwihariko (Analyse des discours des politiciens et de la géopolitique internationale et régionale des Grands-Lacs).
Muri urwo rwego rero, kuri uyu munsi mu kiganiro cya mbere cya «Uko mbyumva… Ubyumva ute?», barahera ku cyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye ku mitwe ya gisirikare ikorera muri Repebulika iharanira demokarasi ya Congo n’inama mpuzamahanga itumijwe ikubagahu n’Ubufransa ku matora n’icyuka kibi gitutumba muri icyo gihugu cya Congo no mu karere k’ibiyaga bigari, cyane cyane hagati y’ibihugu bituranyi bihana imbibi na Congo aribyo Urwanda n’Uburundi.
Icyo cyuka kibi n’izo nama z’urujya n’urudaca z’ibihugu by’ibihangange byihaye ubudahangarwa no kuba abalimu n’abasirikare b’isi, ubyumva ute? Ni isesengura mu kiganiro«Uko mbyumva… Ubyumva ute?»: