05/03/2017 Ubwanditsi
Ijambo rya Perezida Paul Kagame risoza inama y’umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 14 ryatunguye abanyarwanda, ariko cyane cyane abayobozi bari bamwicaye imbere. Ntiyatinye kubabwira ko babeshya, ko birarira, ko banyereza ibigenewe rubanda, ko batigaya iyo bashyira inda zabo imbere y’abaturage bagombye kuba bakorera n’ibindi n’ibindi.
Ariko rero icyatangaje abakurikiraga iyo disikuru ni ukumva Perezida Kagame atongera abandi, abumvisha aho ubuswa bwabo bushingiye ndetse n’ubwikanyize n’ubwibone, ariko ntiyigere ahingutsa n’ijambo n’iri rimwe rivuga uruhare rwe muri iyi mikorere. Ntibyumvikana ko umuntu umwe rukumbi yaba Umumalayika mu mashitani!
Radio Itahuka ivugira ku mirongo migufi, mu kiganiro yagiranye na Kayumba Nyamwasa na Condo Gervais, abayobozi bakuru mu Ihuriro Nyarwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017, yashoboye kugeza ku banyarwanda urundi ruhande Perezida Kagame atanenze, ari rwo ruhande rwe. Nk’uko mushobora kubikurikirana muri iki kiganiro, muriyumviramo ubusesenguzi budaca ku ruhande ibibazo nyabyo igihugu gifite, kandi aba bagabo bakerekana n’imiti y’ibi bibazo. Mukurikire iki kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye:
Perezida Paul Kagame akomeje kwiyamamaza agaragaza ko ari we ntungane yonyine mu Rwanda.
.