23/10/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Muri guverinoma nshya yo kuri 19 ukwakira 2018, byari bizwi ko Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda bazaba bayirimo. Kutayijya mo si ubushake bwabo. Ni abababeshye ko ngo baramutse bayinjiye mo, ngo baba bapfuye «politiquement». Nyamara kwinjira muri iyo guverinoma ni bwo bari kuba bagitsinze «politiquement».
Njye uko mbibona : Iyo Madame Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda binjira muri guverinoma, amashyaka yabo yari kwemererwa gukorera mu gihugu. Bombi, nk’abayobozi bayo, bari kuyahagararira muri guverinoma. Ababyita ko bari kuba ari udukingirizo, ni ukwibeshya.
Muri minisiteri bari guhabwa, yaba Ingabire na Ntaganda, nta n’umwe wari kwemera ko abayobozi babungirije bo muri FPR, babakorera mo. Uku kwanga gukorerwa mo, Kagame yari kubura uko abagenza, agahebera urwaje, kuko kubasubiza mu magereza ntibyari kumushobokera. Icyo yari gukora byari ukubirukana muri iyo guverinoma, ariko ibi na byo ntibyari kumworohera kuko ba gashakabuhake bamushyizeho, bari gukomeza kumwotsa igitutu cyo gusangira ubutegetsi n’abamurwanya.
Ingaruka zabyo : kuba Ingabire na Ntaganda baranze kwinjira muri guverinoma ya Kagame, bicukuriiye urwobo. Kagame ntazatuma basohoka mu gihugu ukundi, kugirango batazajya kumena amabanga bari baragiranye na we. Hagize urwara muri bo, kwivuza byamugora. Mu mavuriro ya Leta ntibahizera kuko ni ho abakozi ba FPR bicira ababarwanya. Mu mavuriro yigenga, na ho ni uko. Abayahagarariye, bagomba kuba ari abanyamuryango ba FPR, bitaba ibyo ntibakwemererwa kuyashinga.
Kuba Ingabire na Ntaganda baranze kwinjira muri guverinoma, amashyaka yabo ntazigera yemererwa gukorera mu gihugu. Niba amashyaka FDU-Inkingi na PS-Imberakuri atemewe na Leta iriho, abitwa ko ari abayobozi bayo bo bazaba bahagaze he «politiquement» ? Abababujije kwinjira muri guverinoma, ko kugeza ubu ari bo babatunze, bazabishingira kugeza ryari ?
N’iyo se bakomeza kubishingira, bazaba barimo kubakorera iki, ko amashyaka yombi yari abahuje, azaba atakiriho, kubera ko ubutegetsi bwa FPR buzaba bwaranze kuyandika ? Kwifatanya n’ubutegetsi bwa FPR, byari korohera Ingabire na Ntaganda gucyura bamwe mu barwanashyaka babo, batari intagondwa, ubu bagizwe ingwate n’ayo mashyaka yombi akorera hanze, bikanabafasha kubaka andi maboko ya opozisiyo ikorera mu gihugu.
Kuki babujijwe kwinjira muri Leta ? Abababujije babifitemo inyungu zishingiye kuri politiki no ku nyungu zabo bwite. Iyo Ingabire na Ntaganda bemera kwinjira muri guverinoma, bamwe mu barwanashyaka babo nta kindi kirego bari kubona ku butegetsi bwa Kagame na FPR ye. Icyo bashoboraga gukora ni ukwirukana aba bombi bari abayobozi babo cyangwa gushinga andi mashyaka atagize icyo amaze, nk’ayandi akorera mu buhungiro, ubu aruta uburo buhuye.
Abababujije kwinjira muri guverinoma banabifitemo inyungu zabo bwite, kuko ayo mashyaka yombi ni yo barisha muri ba gashakabuhake babacumbikiye. Bose bagomba kwitwa abanyapolitiki, n’iyo baba barimo abaregwa na Leta y’u Rwanda ibyaha bitandukanye, baba barabikoze cyangwa ntaho bahuriye na byo.
Kubabuza kwinjira muri guverinoma, nta mpamvu igaragara ihari kuko abababujije na bo ntaho bahagaze «politiquement». Iyo baba bafite aho bahagaze, baba barabaye abasangirangendo, batahiriza umugozi umwe wo kwirukana Kagame n’agatsiko ke ku butegetsi.
Kudakorera hamwe ni yo ntego yabo. Ni inyungu zabo bwite baba barwanira, aho kwita ku nyungu rusange za rubanda. Kimwe mu bituma badakorera hamwe, ni irondakoko ryubatse imisokoro yabo. Bamwe ni abahutu bakirota ko ubutegetsi bw’abahutu buzongera kwima ingoma. Abandi ni abatutsi bashaka gukomeza kwimika karinga yabo mu gihugu. Ni abaparimehutu n’abarunari, nyamara nta runari iturana na Repubulika.
Kuba barananiwe kwimika kimwe muri ibyo byombi ngo bagihurireho, ntibazapfa birukanye Kagame ku butegetsi, niba koko ari we barwanya. Icyo bahuriraho bose ngo ni revolisiyo ya rubanda, rubanda y’abahutu n’abatutsi, yose igiye kwicwa n’umudari w’ingoma y’agahotoro ya FPR-Inkotanyi. Nta revolisiyo ya rubanda ijya ishoboka mu baturage bashonje. Rubanda ishonje ihora ihakwa ku bahaze, kugirango irebe ko na yo yabona icyo itamira. Abibeshya kuri iyi ngirwa revolisiyo, ni ugukina ku mubyimba abo bayitegerejeho.
Abagombye gukora revolisiyo ya rubanda ni amashyirahamwe avuga ko ngo atabogamiye kuri Leta. Aya ni yo yagombye kwigisha abaturage uburenganzira bwabo bwo kuva mu kaga ubutegetsi bwa FPR bwabaroshye mo. Aho gukora ibyo, ayo mashyirahamwe yabaye abafatanyabikorwa ba FPR. Ntibyumvikana ukuntu abasenyeri ba Kiriziya Gatulika badasakuriza Mushayidi, wahoze ari Umufurere w’idini ryabo, kugirango afungurwe. Dr Niyitegeka, wabaye umuvuzi mu bitaro bya Kiliziya Gatulika i Kabyayi, ubu uboshye. Abahirika (abaporoso n’abadivantisiti) bararuciye bararumira kuva Rwigara yakwicwa. Urupfu rwe wagirango ntacyo rwababwiye nyamara ni we wabubakiraga insengero, agatanga ibya cumi n’amaturo.
Amashyirahamwe akorera mu buhungiro na yo yibeshya ko imyigaragambyo ategura buri gihe ari yo izahirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame. Amashyirahamwe nk’ayo yirukana ubutegetsi iyo ari ubutegetsi bwumva, butafashwe ku ruhembe rw’umuheto. Abayahagarariye barakibeshya ko ubutegetsi bwa FPR hari aho buhuriye n’ubwa Habyarimana, wemeraga Imana n’ubutatu butagatifu bwayo.
Abakora n’abakoresha iyo myigaragambyo bagombye kumenya ko ubutegetsi bwa shitani bwirukanwa n’abasazi, banyuze mu nzira imeze nk’iyo abandi basazi banyuze mo bafata ubutegetsi.
Ingabire na Ntaganda iyo bemera kwinjira muri ubu butegetsi bwa sekibi, bari kuba bagitsinze. Bari babonye uburyo bwiza bwo kuburwanya baburimo, kuko ujya kwica ubukombe arabwagaza.