20/01/2025, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Turi muri Kigali Convention Center. Ni ku wa kane taliki ya 16 Mutarama, umwaka wa 2025. Perezida Paul Kagame yatumiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, kugirango abahe ubunani. Ni umuhango usanzwe ukorwa buri mwaka. Perezida Kagame, nk’uko asanzwe, aboneyeho no gutanga ubutumwa, busa n’ubwamubuzaga gusinzira.
Mu butumwa bwe, Paul Kagame, hari aho agize ati: «Iyo mbonye umuyobozi, ndamumenya. N’ikigoryi iyo nkibonye, ndakimenya. Iyo ibyo bigoryi byombi bihuye, bishobora guteza akaga. Kugira umuyobozi w’ikigoryi, ni ishyano! Biba bibi cyane, iyo umuyobozi afite abamushuka, akemera gushukwa n’ibigoryi”. Ni ijambo ryahise mu rurimi rw’icyongereza, nkaba ngerageje kurisemura no kuribagezaho mu kinyarwanda.
Dusanzwe tuzi ko iyo perezida Kagame ashaka kwinigura – cyane cyane ku banyamahanga -, amadisikuru (discours) ye ayahitisha mu rurimi rw’icyongereza, kugira ngo abo ashaka kugezaho ubutumwa, bamwumve neza. Ni nde kigoryi, Paul Kagame ashyira mu majwi, ni ba nde bashuka icyo kigoryi? Iyo ngerageje gusesengura aya magambo ya Paul Kagame, nsanga yarashakaga gutanga ubutumwa bujyanye n’intambara, yashoje mu gihugu cy’abaturanyi ba Kongo.
Nkeka na none ko, iyo ntambara arimo kuyitsindwa, akaba ashaka gushyira mu majwi ibihugu byanze kuyihagarika burundu, cyangwa bitabona impamvu yayo.
Iri jambo rya Kagame nanaryumvise mo indwara yo kwiheba gukabije (dépression), kuko ryumvikana mo umuyobozi urimo gutsindwa intambara, ariko akaba adashaka kuzibukira.
Kugirango byumvikane neza, nkeka ko Paul Kagame asa n’ushaka kuvuga ko umuyobozi w’ikigoryi ari mugenzi we wa Kongo, wemera gushukwa n’ibigoryi by’abanyamahanga, yari arimo agezaho ubutumwa bwe, kuri uriya munsi.
Mu ijambo rye, umukuru w’igihugu yemeza ko abatutsi ubasanga no muri Uganda, nyamara ngo abo muri icyo gihugu bakaba nta kibazo bigeze bagira, ko abagifite uyu munsi ari abatuye muri Kongo, ari na bo ngo, arwanira.
Jye nkaba mbona ko ibyo Paul Kagame asobanura ari urwitwazo, kugirango akomeze guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, no gushakisha uburyo yakomeza kwicukurira amabuye y’agaciro, yuzuye muri ako karere.
Mu ijambo rye kandi, Paul Kagame arakomeza agira ati: “Hari ibintu twagombye kwanga, tukavuga tuti ibi turabyanze. Kuki dufite ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Kongo, tukagishakira igisubizo mu muryango w’abibumbye, cyangwa mu bindi bihugu? Kuki twebwe ubwacu, tutakikemurira?”
Aha Paul Kagame arashaka gushyira mu majwi umuryango w’abibumbye, asa n’uwemeza ko ari wo ukunze gukemura ibibazo byananiranye, nyamara akirengagiza ko intambara yashoje, iterwa inkunga n’ibihugu bimwe na bimwe by’ibihangange, bigize uwo muryango w’abibumbye; ibyo bikaba, mu by’ukuri, byitwa kunegurira umuzimu mu ndaro.
Amananiza ya Perezida Kagame
Iby’uko abayobozi ba Afrika bagombye kwikemurira ibibazo hagati yabo, ibyo birashoboka, nyamara Kagame, ku ruhande rwe, azi neza ko bidashoboka, kuko ari we uteza ibibazo byose bibarizwa muri Kongo, no mu karere kose k’ibiyaga bigari. Paul Kagame atarajya ku butegetsi, akarere kose kari gatekanye, kaza kubura amahoro, aho afatiye ubutegetsi, muri 94. Kuri ibyo, ntibyashoboka ko uteza ibibazo mu karere, ari we wanabikemura.
Na none, Paul Kagame ati: “Yaba Umuryango w’abibumbye, yaba umuryango ushinzwe amahoro ku isi, bose bavuga ko bazanywe muri Kongo no kubungabunga amahoro. Nubwo bamaze yo imyaka irenga 30, ntibigeze bita ku kibazo kivugwa uyu munsi, nta n’ubwo bagikemuye. Ni gute ujya ahantu, uvuga ko ugiye gukemura ikibazo kiriyo, iyo myaka yose ikarinda irangira utaragikemura, kandi ufite ubushobozi, wahawe n’abagutumye?
Paul Kagame, arakomeza, agira ati: “Ese iyo miryango yohereza abo bavuga ko baje kurinda amahoro muri Kongo, babyungukira mo iki, iyo abo bohereje bigaragara ko ikibazo cyabajyanye yo, cyabananiye? Ikibabaje ni uko uwo mutwaro w’ibyabananiye, bahita bawikoreza u Rwanda. Kuwegeka ku Rwanda, ni uburyo bwo guhunga inshingano zabo. Iyo bibananiye burundu, bashakisha izindi mpamvu: bati u Rwanda twarukura ku ikarita y’isi, kuko ari rwo ruteza ikibazo muri Kongo.
Urwo Rwanda bashaka gusiba ku ikarita y’isi, rwari rwarazimye mu myaka 30 ishize. Abakoze jenocide muri iyo myaka yose, na n’ubu baracyahari, baracyafite intwaro, baracyafite ya ngengabitekerezo, ubwo basenyaga u Rwanda. Ibyo banabikorera mu gihugu cy’abaturanyi, mu burasirazuba bwa Kongo, aho bashyigikirwa n’icyo gihugu, imiryango mpuzamahanga, irebera”.
Reka ngire icyo mvuga ku magambo amwe, akubiye muri iyi mvugo ya Paul Kagame. Hari aho agira, ati: “iyo binaniranye babyegeka ku Rwanda”. Paul Kagame yamaze kumenya neza ko amahanga abona ko ibibazo by’intambara biri muri Kongo, bitezwa n’u Rwanda. Niba, nk’uko Kagame abivuga, umuryango w’abibumbye, na wo ari uko ubibona, kuki Perezida Kagame atikiranura n’abo banyamahanga, agahagarika intambara, irimo kumara abantu, mu burasirazuba bwa Kongo.
Nk’uko byabaye akamenyero, Paul Kagame ahora avuga ko icyo ashaka muri Kongo, ari uguhiga ingabo za FDLR, ngo zimaze yo imyaka 30, zihungabanya umutekano w’u Rwanda. Nyamara ukuboko kwe kw’iburyo, General James Kabarebe, yakomeje kwemeza ko FDLR itakiriho, ko n’iyo yabaho, iramutse yinjiye mu gihugu irwana, nta n’umunota yahamara, idatsinzwe ruhenu. Aha rero, byumvikane neza ko, disikuru ya Paul Kagame yuzuye mo kwinyuragura mo, ibi bikaba bidakwiye, mu mvugo zagombye gukoreshwa n’umukuru w’igihugu.
Umukuru w’igihugu, kandi, ati: “Ese ubundi muzi impamvu bariya bantu bari mu burasirazuba bwa Kongo, bavuga ikinyarwanda? Ikibazo kiri muri Kongo ni na cyo kiri muri Uganda. Muri Uganda usanga uduce tunini tw’icyo gihugu, dutuwe n’abantu bavuga ikinyarwanda. Si ibyo gusa, kuko unasanga abo bantu bafite imiryango hano mu Rwanda, ivuga ikinyarwanda, kandi yitwa ko ngo ituruka muri Uganda.
Muri Uganda, ibyo ntibyigeze biteza ikibazo, ngo hibazwe impamvu muri utwo duce tw’igihugu, harimo abavuga ikinyarwanda. Nta kibazo kigeze kibaho hagati y’u Rwanda n’Ubugande. Abo banyarwanda bafatwa nk’abagande, kubera ko n’ubundi ari abagande. Kuki noneho mu burasirazuba bwa Kongo bitagenda gutyo, nk’uko muri Uganda bimeze uyu munsi?
Bikwiye kumvikana ko, bitewe n’amateka yacu, n’abatuye muri Kongo ari abanyarwanda. Uko ni ko kuri. Ariko nuzana izo nzobere zawe kugirango abe ari zo zigaragaza ibibazo, izo nzobere zikaba ari na zo zagize uruhare muri aya mateka turimo, urumva ahubwo atari wowe ufite ikibazo? Wagaragaza ute ukuri kwa nyako kandi uri mu bapfukirana ukuri uzi neza? Ni na yo mpamvu izo nzobere zihita zishyira amakosa ku Rwanda, iyo zivuga ko ari twe dufite uruhare, muri ibyo bibazo byose.
Ntabwo ari twe twashyizeho imipaka itandukanya ibihugu byacu, nta n’ubwo ari twe twubatse ingengabitekerezo, zituruka mu macakubiri, yatangiye kuva cyera. Hari n’abaturega ko ngo dufite abasirikare muri Kongo. Ese niba koko wumva ko u Rwanda rufite abasirikare mu Kongo, wafashe umwanya ugatekereza impamvu u Rwanda ruri muri Kongo? Kuki rurimo kurwana yo? Icyo kibazo wagombye kukisubiza. Ibyo numara kubibonera igisubizo, uzahita unamenya impamvu ya nyayo u Rwanda ruri muri Kongo.
Amagambo y’akaminuramuhini n’iterabwoba
Aho gukomeza gushyira igitutu ku bantu, reka ngire icyo mbibwirira: kubera jenoside, twishyuye igiciro kinini ku buzima bwacu. Ntitwakongera gusubira muri bya bihe, ngo ibyatubayeho, byongere bitubeho. Ntabwo twakongera kwishyura cya giciro, twishyuye mu myaka 30 ishize.
Uko waba ukomeye kose, ntabwo twakongera kwishyura icyo giciro. Icyo wenda mwakora ni ukuvuga ngo, reka dusibe u Rwanda ku ikarita y’isi. Ntabwo tuzigera duhinduka. Gusa na none, dushobora gukorera hamwe, tukaba twarebera hamwe aho ibyo bibazo byose bituruka. Icyo gihe twabanza kwicarana, tukumvikana, buri wese akumva undi, ikibazo cya nyacyo tukakigaragaza, ku buryo bwa nyabwo.
Ariko mu gihe hatagize ushaka ko icyo kibazo kiganirwaho, agashaka kukijyana wenda mu Bushinwa ngo abe ari ho gikemurirwa, ibyo byitwa kubembereza abantu. Ibyo ntibizakora hano. U Rwanda ntirushobora gusubira aho rwatangiriye, mu myaka 30 ishize. Ntabwo bishoboka. Impamvu mbivuga, hari abantu bakwibaza ngo, ubundi nyuma y’imyaka 30 ishize, byagenze bite kugirango umuntu yice undi. Kuki bijijisha ibyo bazi? Ibyo ni byo bidutera kurakara, ndetse bikaduha imbaraga zo kwihagararaho, no kurwana.
Hari abumva ibyo tuvuga, ariko bakabica ku ruhande, ariko na njye nkababaza nti, mwaba muzi impamvu FDLR ikiri muri Kongo? Noneho bazanye n’abasirikari b’Uburundi, aba na bo ugasanga ingengabitekerezo ni ya yindi; aba banavuga ko ngo bajyanywe muri Kongo no kurwanya ingengabitekerezo ya M23, ngo igizwe n’abatutsi, bafitanye isano na Kagame.
Wowe uvuga ngo u Rwanda ruri muri Kongo, uba wumva uvuga ibiki ahongaho? Ubundi bakavuga ngo niba ari bwo buryo mwabonye bwo kwirinda iyo FDLR, tuzayikura muri Kongo, nyamara hashize imyaka 30 iyo FDLR iri muri Kongo, ntimwigeze muyihakura”.
Aya magambo ya Perezida Kagame ni yo ndirimbo ye ya buri munsi, kuva imyaka mirongo itatu ishize, ari ku butegetsi. Mu guteza umutekano muke muri Kongo, yakomeje kwitwaza impamvu, mu by’ukuri zitakigezweho. Izo mpamvu zirimo na jenoside, ubutegetsi bwe buhoza mu kanwa, iyo jenoside akanayikangisha amahanga, ko ngo atayihagaritse; aya mahanga na yo, ibyo birego bikayatera ipfunwe, agahita mo kwicecekera, kugira ngo adakoma rutenderi.
Icyumvikana muri iyi disikuru ya Perezida Kagame, ni uko intambara yashoje muri Kongo, idatuma agoheka. Mu myaka ya za 96, ubwo yatangiraga kugaba ibitero muri Kongo, yemezaga ko iyo ntambara u Rwanda rutayifite mo uruhare, ariko noneho, ariyemerera ko ingabo ze ziri muri Kongo. Kubyemera ni ko gutsindwa kwe, kuko amahanga, arimo gutera imbabazi uyu munsi, ntiyumva neza ukuntu u Rwanda rwashoza intambara muri Kongo, rukayitirira M23. Ingaruka z’ibi byose, zikaba ari izo gutegwa yombi.
Nkimara gutega amatwi iriya disikuru ya Perezida Kagame, nahise mbona ko ari mu mayira abiri. Aribaza uburyo azahagarika intambara, akayihombera mo ibyo yayishoye mo byose, yanayihagarika, bikaba byamugiraho ingaruka zo kwirukanwa ku butegetsi, akaba yanakurikiranwaho ibyaha by’intambara, aho azaba aregwa za miliyoni z’abantu zaguye muri izo ntambara yashoje muri Kongo, kuva mu myaka 30 ishize.
Kagame na Kisekedi bibye amatora?
Paul Kagame yanagaragaje umunaniro ukabije muri disikuru ye, kubera ko yatandukiriye, akavuga ibibazo bidafite aho bihuriye n’ubutumwa yashakaga gutanga, ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Perezida Kagame yarateruye, ati: ”Kisekedi mureba hariya, n’ubwo ari ku butegetsi, ntiyatowe”. Aha, umuntu yakwibaza ati: gutorwa cyangwa kudatorwa kwa Kisekedi, Perezida Kagame bimureba ho iki, ko Kongo atari u Rwanda? Ikindi ni uko Kagame atagombye gushyira mu majwi bagenzi be bibye amajwi, kuko na we, muri manda zose amaze, ntiyigeze atorwa n’abaturage.
Ibyo yabivuze muri aya magambo: “Nigeze kubabwira ibyerekeranye n’amatora twagize hano mu Rwanda, umwaka ushize. Usanga abo bantu ari bo batubwira ko bashaka demukarasi. Bati nimukore amatora, ni bwo buryo bwiza bwo kwimakaza umuco wa demukarasi; gusa na none, ugasanga abarimo guteza ibibazo muri aka karere, barimo na Kisekedi, utarigeze atorwa. Na mwe murabizi ko atatowe muri izi manda ebyiri ziherutse, ariko ntimwitaye ku bimenyetso, n’ibigaragaza ibyo abandi bagaragaje, nk’ukuri.
Icyo mureba ni kimwe gusa: kureba niba Kisekedi ayoboye, n’iyo yaba ataratowe. Uyu mugabo Kisekedi, mu matora ya mbere, ntabwo yigeze atorwa, n’aya kabiri ntiyigeze atorwa. Ibyo murabizi, muranabivuga, ariko ntimwabivuga ku mugaragaro. Ni jyewe gusa utinyuka kubivuga. None izo ndangagaciro muje kutubwira, ni izihe?
Rimwe na rimwe, muravuga ngo amatora ntacyo ababwiye, ubundi muti amatora ni yo demukarasi; byose mubyirengagiza mubizi.
Umuntu araje arakubwiye ati, dore uko demukarasi ikorwa, nyamara ugasanga ahandi, ku bw’inyungu ahafite, aricecekeye.
Paul Kagame hagati yo gupfa no gukira !
Wenda abo ndi kubibwira muri hano, muri inzirakarengane. Ndabizi ko mutanga za raporo ku bihugu byanyu, raporo y’ibigomba gutangwa, nyamara izo raporo mutanga, hakaba ubwo ibihugu byanyu bibabwiye biti, oya, iyo raporo nimuyihindure, muvuge ibindi. Ibyo iyo bibaye, ndabizi ko bibagiraho ingaruka nkeya, ariko jyewe bingiraho ingaruka nyinshi. Kuri jyewe, biba ari ikibazo kiri hagati y’urupfu, no gukira.
Kuri mwebwe, mubifata nk’aho wafata telefoni ugahamagara, witurije urimo gukina football, urimo gukina tenis, urimo gukina golf, cyangwa ugatanga amategeko, uri kuvugira kuri telefoni. Mwebwe muzi ko byoroshye, ariko kuri jye, ndamutse mpumbije gato, ni ikibazo kiri hagati y’urupfu, n’ubuzima.
Muri make mutwumve, ariko munumve abo bantu mukorana na bo. None mwaba murimo gukorana na bya bigoryi, mwakoranye na byo mu myaka 50 ishize? Ntabwo turi muri ibyo bigoryi, nta n’aho tuzahurira na byo.
Hari igihe twibaza tuti, ubundi twebwe tugomba gukora iki cyiza, gikwiye, kugirango kitugirire akamaro, ariko ntikigire n’abo gikomeretsa?
Abayobozi bo muri Afrika, ntitubonwa nk’aho hari icyo twakora, kugirango tugire icyo tugeraho, gikwiriye. Bimeze nk’aho hari abagomba kuza, bakatubwira bati, kiriya mwemerewe kugikora, ariko kiriya kindi, ntimukemerewe. Ni nko kuvuga ngo, ntugomba kugira icyo ukora, kandi ubona ko hari ibibazo by’umutekano muke, byugarije umupaka wawe.
Iyo umutekano w’igihugu cyanjye wugarijwe, mwebwe ntabwo bibagiraho ingaruka; ni jyewe bizigiraho. Ndetse hagize ikiba, umutekano ugahungabana, ntabwo mwiteguye kuza kumfasha kurwana urwo rugamba”.
Mbere y’uko ngira icyo mvuga ku bikubiye muri aya magambo ya Perezida Kagame, ndagira ngo menyeshe abasomyi b’iyi nkuru ko, nyuma y’uko Perezida Kagame atangaje ibi byose, mugenzi we wa Kongo, na we yahise atumiza abahagarariye ibihugu byabo muri Kongo, na we arinigura.
N’ubwo atashyize mu majwi izina rya Perezida Kagame, Kisekedi yagerageje kumusubiza. Yatangarije abatumirwa be ko, muri manda ebyiri ziherutse, yatowe n’abaturage, ku buryo bunyuze mu mucyo, ko atandukanye cyane na bamwe muri bagenzi be bitoresha, bidakurikje inzira ya demukarasi. Muri aya magambo, ni nde waba ushidikanya ko Perezida Antoine Kisekedi, yashyiraga mu majwi mugenzi we Paul Kagame, cyane ko uyu nta mukandida n’umwe, yemerera ko ahangana na we mu matora?
Ku byerekeye za raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga, Kagame akaba yarivugiye ko izo raporo zimushyira hagati y’urupfu n’ubuzima, Perezida Félix-Antoine Kisekedi, yatangarije abatumirwa be ko, izo raporo zikorwa mu mucyo, ko zerekana neza abateza umutekano muke muri Kongo, aba ngo bakaba ari ibihumbi, n’ibuhumbi by’ingabo z’u Rwanda.
None wowe umaze gutega amatwi aya magambo ya Perezida Kagame, wayumvise ute? Biterwa n’aho imyumvire yawe ikuganisha, ariko jye mbona neza ko Paul Kagame yugarijwe n’ibibazo bikomeye, cyane ko na we ubwe, yemeza ko bishobora kumuvira mo urupfu.
Amahanga, bamwe dukeka ko akimushyigikiye, nyir’ubwite arivugira ko ari yo ahubwo amuteza ibibazo. Muri iyi disikuru, Kagame yivugira ko ari hagati yo gupfa no gukira, kubera ko umupaka w’u Rwanda wugarijwe, ko n’iyo ingabo za Kongo zamugabaho ibitero, amahanga atagira icyo amufasha.
Anemeza ko amaraporo yandikwa n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, amushyira hagati y’urupfu n’ubuzima, ko anahumbije gato, ibihugu byohererezwa ayo maraporo, byamuhuta.
Kuba ibi byose abizi, akanabyibutsa abatumirwa be, twemeze ko ari ikimenyetso simusiga, ko we n’ubutegetsi bwe, hari ikibategereje?
Ni iki kihishe inyuma y’iyi disikuru ya Perezida Kagame? Ni iki cyamuhungabanyije, cyatumye arisha nabi ubunani abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda? Igisubizo si jye ugitanga, kizatangwa n’ibihe.