Ibihe turimo: Mu bo Paul Kagame amaze kwica, na Mutsinzi ntakibagirane!

©Photo/UJRE: Mutsinzi mbere y’uko abicanyi b’ubutegetsi bamukubita agafuni (1994: Photo de mariage)

22/07/2024, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Turi taliki ya 06 nyakanga 2024. Mu byumweru bitatu maze i Buruseli, buri joro nsoma ka «Leffe», nyamara ibitotsi narabibuze. Mpora mpamagara mucuti wanjye Yozefu Matata, umuharanizi rurangiranwa w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugirango azamperekeze gusura undi mucuti wanjye w’ibihe byose, Edouard Mutsinzi.

Uyu mvuga, yo kavugwa, mbere y’uko abicanyi ba Kagame bamumennye umutwe, yari umuyobozi w’ikinyamakuru «Le Messager-Intumwa», ikinyamakuru kitigeze gifata uruhande, haba ku butegetsi bw’abanyagitugu bombi, perezida Habyarimana na mugenzi we, Paul Kagame.

Uretse kuba narakuranye na Mutsinzi, tukigana ku ishuri rimwe, tugasangira impamba imwe, ari no mu ba mbere batumye nkunda umwuga w’itangazamakuru, na n’ubu rukigeretse.

Edouard Mutsinzi, wamenyekanye kubera ubuhanga n’ubunararibonye bwe mu mwuga w’itangazamakuru, abicanyi bo mu butegetsi bw’uyu munsi, bamujanjaguye agahanga, arapfa arazuka. Uyu munsi ni ka kamuga, karuta agaturo, aho aryamye i Namur muri kamwe mu byumba by’inzu yagenewe abageze mu za bukuru (maison de repos pour personnes âgées).

Ariho uko umwanzi ashaka!

Taliki ya 06 nyakanga 2024, saa munani na mirongo itatu n’umunani, ni bwo nongeye guhura na Edouard Mutsinzi. Nari muherutse mu myaka icumi ishize, aho yari atuye n’umuryango we – umugore n’umwana, ahitwa i Namur ho mu gihugu cy’Ububiligi.

Ubu nandika iyi nkuru, Mutsinzi yimukiye mu nzu bita iz’abakuze, aho abatishoboye bose babashyira, kubera impamvu zitandukanye.

Edouard Mutsinzi, utagombye kuba ari muri iyo nzu, kubera ko atabarizwa mu bageze mu za bukuru, na we ayiri mo kubera ko abicanyi b’ubutegetsi bw’uyu munsi bamumugaje, bakamusiga ari igisenzegeri.

©Photo/UJRE: 19/4/1995: Mutsinzi aha yari muri coma mu bitaro bikuru bya Kigali (CHK).

Aracyibuka abo yari azi

Nyuma y’umwanya munini, dushakisha aho Mutsinzi asigaye atuye, turahabaza umuhisi n’umugenzi. Cyera kabaye, umwana w’umukobwa adutungiye agatoki inzu irimo kuvugururwa aho hafi, mu mugi wa Namur.

Yozefu Matata aravunyishije, mbere y’uko umwiraburakazi ukora ahongaho, aduhaye uburenganzira bwo gusura umushyitsi wacu.

Nguriya Edouard Mutsinzi araje. Aracumbagira, kubera ko nta rugingo na rumwe rukora, uruhande rw’i buryo rwose (paralysie).

Akidukubita amaso, ibyishimo biramusaze, ariko na twe biba ukonguko. «Muracyariho»? Inseko ya Mutsinzi irenda gusa na ya yindi muzi, mbere y’uko abicanyi b’ingoma y’ubu bayihinduye uko bashaka.

Kuva namenya Mutsinzi, yari umusore urangwa no kwishima, usetsa cyane, agaseka n’urumenesha. Ibibazo by’amoko, byarangwaga mu banyamakuru bo mu gihe cyacu, Mutsinzi ntubimubaze, kuko ntibyari ibye.

Uko namubonye tukiri abana, dupfunyika impamba mu birere tujya kwiga, dukina umupira, anawuturusha twese, abicanyi b’ingoma yica bamwambuye ibyo byose, bamwambura n’ubuzima bwe bwose.

Mu bamugambaniye, barimo abo akeka

Mbere y’uko zimuteye ifuni, Edouard Mutsinzi yari amaze umwaka umwe gusa arongoye. Nk’inshuti y’ibihe byose, ubukwe bwe narabutashye, ndetse jye n’abandi benshi duhurira muri resebusiyo (réception) kuri Hoteli Baobab i Nyamirambo.

Mu bakwe bakuru, harimo na Nyakwigendera Faustin Twagiramungu, wari inshuti ye, magara ntunsige.

Uretse kwiyumva mo F. Twagiramungu, Mutsinzi yari n’umuyoboke w’ishyaka rya MDR. Ndibuka ko amabara y’iryo shyaka ry’umucyo twayahuriragaho twembi, kuko twemeraga ko MDR ari ryo shyaka ry’abasogokuruza, andi tukayita ashamikiye kuri Lunari. Yaba se ari cyo abuzukuru ba Lunari bamuhoye? Simbikeka.

Nk’uko abyivugira, Mutsinzi yemeza ko yazize inkuru ebyiri yahitishije mu kinyamakuru cye, nyuma gato y’uko abicanyi b’ibihe byose bafashe ubutegetsi, muri nyakaga 1994.

Muri izo nkuru, zari mo Ijambo ry’Ibanze – Editorial, yagiraga iti «Nta n’amareshya mugeni»? Iyi nkuru yashyiraga mu majwi ingabo za FPR-inkotanyi, zicaga abaturage mu rwego rwo kwihorera. Urugero Edouard Mutsinzi yatangaga, ni imirambo y’abantu bicwaga n’ingabo za FPR, bakajugunywa mu ishyamba rya Arboretumu muri perefegitura ya Butare.

Inkuru ya kabiri yagiraga, iti: «Guhima rubanda bimariye iki ubutegetsi bwa FPR »? Iyi nkuru yasohotse ubwo Banki nkuru y’igihugu – Banque nationale du Rwanda, yari imaze gushyira hanze ifaranga rishya, igahita itegeka abaturage guhinduza vuba na bwangu inoti zakoreshwaga mbere y’intambara.

Muri uwo mwaka wa 1995, abenshi mu baturage, baba abari bafite amafaranga mu mabanki, baba abayabikaga mu bimuga, babihombeye mo kuko si bose bashoboye guhinduza amafaranga yabo, kubera igihe gito ubutegetsi bwari bwatanze.

Ngizo inkuru, Mutsinzi yibuka neza ko ari zo yazize, ndetse akaba anavuga ko uwazimusaba wese yazimuha, akazikoresha icyo ashaka. Ni muri urwo rwego na njye nazibonye, nubwo nazibukaga.

N’ubwo Mutsinzi agezaho akibagirwa inkuru yari arimo kubara, hari bike agenda yibuka, yaba ibyo twari tuziranyeho cyera, cyangwa bamwe mu bana twakuranye. Yibuka nk’uwitwa Alphonse Rutaganda, akibuka mukuru we Dominiko, akibuka na bashiki babo.

Mutsinzi anibuka uwitwaga Michel, wigaga ubutabire (chimie) muri kaminuza y’u Rwanda. Ati «abo bose, icyampa nkazongera nkababona».

©Photo/UJRE: 19/4/1995: Mutsinzi aha yari muri coma mu bitaro bya Kigali. Uwo bari kumwe mu bitaro bikuru bya Kigali (CHK) ni umunyamakuru bakoranaga muri Le Messager-Intumwa, nyakwigendera Isaie Niyoyita.

Muri abo bavuzwe hejuru, babiri ntibakiriho (Rutaganda na Michel), kuko ingabo z’inkotanyi zabateye ifuni ahitwa mu nama y’i Gitwe. Inama y’i Gitwe ni inama abicanyi ba Kagame batumiye mo bene wacu bari batahutse, bava muri «zone turquoise» ku Gikongoro, barabarundanya – impinja, abagore, abakecuru n’abasaza, babamisha mo amasasu.

Mbere y’uko zibatsinda muri iyo nama, zababeshyaga ko zishaka kubaha ibishyimbo, amavuta n’akawunga, dore ko muri icyo gihe nta mpunzi itahutse yari kwanga gufata ibiryo, uko byanganaga kose.

N’ubwo kuganiriza Mutsinzi inkuru nk’izo bimwibutsa ya funi abicanyi b’inkotanyi bamukubitiye i Nyamirambo, iyo funi ikaba ari yo nyirabayazana z’ubuzima arimo uyu munsi, ntibikuraho ko akeneye umuntu umuba hafi, akamuganiriza ku biriho cyangwa ibivugwa, cyane ko, n’ubwo afite umuganga umutoza kuvuga (logoped/logopédiste), atamugeraho kenshi gashoboka.

Nyabuneka bantu mutuye mu Bubiligi, mwari muzi cyangwa mwakundaga inyandiko za Mutsinzi, mujye munyarukira i Namur mumusure, kuko n’ubwigunge arimo bushobora kumuhuta.

Iyo umubajije niba yibuka neza abo bari kumwe yicwa ku wa 19 mata 1995, bose abavuga mu mazina yabo. Mutsinzi yibuka neza ko yari kumwe n’umugore we (MS), uyu akaba yari akikiye uruhinja (MEN) rwari rutaramara n’umwaka ruvutse; Mutsinzi anibuka uwitwa Tabaro na fiyanse we Ernestina, ndetse akibuka n’uwitwa Germain Rutagengwa.

Mbajije Mukamutsinzi niba hari uwo akeka muri abo waba waragambaniye umugabo we, ati: «hari abo nkeka, hari n’abo naje gusanga barengana». Ngibyo; nguko. Gukeka n’ubwo ari icyaha, ariko burya ngo ntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe.

Mu bakomerekeye muri icyo gitero cyo kwica Mutsinzi, uwitwa Tabaro na we ifuni yamugezeho, kuko aho namusanze mu bitaro bya Kigali (CHK), yari arimo kuvirirana. Fiyanse we – Ernestina, yarokotse ifuni, naho Germain Rutagengwa, ntawamenye aho aciye, akibona ifuni irimo kuvuza ubuhuha!

Ikindi ni uko abarokotse iyo funi bose bahunze igihugu: Germain Rutagengwa na Tabaro batuye muri Canada, naho Ernestina atuye i Namur, ari naho Mutsinzi, akamuga kacu, abarizwa muri iki gihe.

«Mpamagarira umugore wanjye», E. Mutsinzi

Mu nzu y’abasheshe akanguhe yimuriwe mo atabishaka, mugenzi wacu Edouard Mutsinzi arababaje. Ahora yambaye akagofero gahisha umutwe w’inguma yatewe n’abicanyi b’ubutegetsi bw’uyu munsi. Iyo witegereje uburyo aba arwana no kubara inkuru zisohoka mu kanwa bigoranye, ugira agahinda.

N’iyo utaba inshuti ya Mutsinzi, biragoranye ko utaba mu banzi b’ubutegetsi buriho uyu munsi cyangwa w’abicanyi babwo.

Byongera na none kugorana iyo utekereje ko ubwo butegetsi, na nyuma y’imyaka 30 bugize Mutsinzi ikimuga cya burundu, butigeze bwunamura icumu, haba mu mijugujugu butera abanyamakuru cyangwa abatavuga rumwe na bwo.

Ku ruhande rwa Mutsinzi, iyo umwibukije ibyo byose, ahita akubwira ati «mpamagarira umugore wanjye aze hano, anyibutse n’ibindi».

Nguko uko nahise mwaka numero za telefoni z’umugore we, ntashaka gushyira amazina ye hanze, kubera impamvu nibitseho.  

Mpamagaye Mukamutsinzi, aranyitabye. Ati «hobee»! Na njye nti «hobe ma»! Mu kiganiro kigufi tugiranye, mubwiye ko ubu tuvugana ndi mu Bubiligi!

«Nizere ko utazataha udasuye Mutsinzi»! «Turi kumwe, kandi arashaka ko muvugana kuri telefoni»! MS ati «si ngombwa, kuko n’ubundi nari nje kumureba, nkanaboneraho kugusuhuza»!

Mukamutsinzi ni umugore mwiza cyane. Ni umugore ukiri muto, inkotanyi zapfakaje imburagihe. Rwa ruhinja yari akikiye, ubwo zamwiciraga umugabo mu maso, ubu rwarakuze. Nyuma y’imyaka mirongo itatu (30), aheruka urwo. Ubutwari nk’ubwo bushobora bake muri bashiki bacu b’abanyarwandakazi!

Jean-Pierre Mugabe ni we watumye zitamusonga

Kuri iriya taliki y’uwa 6 nyakanga 2024, amasaha menshi nayamaranye na Mukamutsinzi. Mu kabari kiyubashye k’i Namur, MS yariniguye.

«Mbere y’uko bica umugabo wanjye, bene Rupfu bambwiraga kenshi ko bazamwica. Nabibwiraga Mutsinzi, akansubiza ko umuntu apfa rimwe gusa. Mu bamuburiraga ko umugabo we azicwa, barimo benshi nzi, bakiri i Kigali, ariko sinshaka kubavuga amazina kuko nta wamenya; na bo wenda zabatera ifuni».

Icyantangaje mu nkuru nyinshi z’umupfakazi wa Mutsinzi, ni iy’uko Jean-Pierre Mugabe ari we watabaje ingabo za Minuar kugirango zirindire Mutsinzi mu bitaro bya Kigali, kuko abicanyi, nyuma y’uko bamenye ko Mutsinzi atashize mo umwuka, bashakaga kumurangiriza mu bitaro.

Jean-Pierre Mugabe, ngo ni na we wasabye izo ngabo za Minuar kumuhungishiriza i Nairobi, aho we n’umuryango we bahungishijwe bavuye I Kigali.

Mu mwaka wa 1991, mbere y’uko asanga inkotanyi ku rugamba, Jean-Pierre Mugabe yari umuyobozi w’ikinyamakuru «Le Tribun du Peuple».

Mugabe yari umusangirangendo wa Mutsinzi kuko, bombi babinyujije mu nyandiko zabo, bari bafatanyije urugamba rwo kwirukana ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana.

Inkotanyi zimaze gufata igihugu, Jean-Pierre Mugabe yagizwe umwe mu bakozi bakuru mu nzego z’iperereza za gisirikari (DMI). Yaba se ari aho yakuye amakuru y’uko bene wabo bashakaga guhorahoza Edouard Mutsinzi, aho yari arembeye mu bitaro bya Kigali – CHK?

©Photo/UJRE: 19/4/1995: Mutsinzi mu bitaro bya Kigali aho yari arindiwe n’umusirikari wa Minuar kubera ko abicanyi b’ubutegetsi bashakaga kuhamusanga kugirango bamumare mo umwuka.

Igikorwa nk’icyo cy’ubutabazi Jean-Pierre Mugabe yakoze, gikorwa na bake mu bagize inzego z’iperereza z’ubutegetsi bw’uyu munsi, kuko ababuzi neza bemeza ko n’uwarota akora ibyenda gusa n’ibyo, bene Gafuni bamwirenza!

Jean-Pierre Mugabe, wakijije Mutsinzi ifuni ya burundu, ni uwo gushimwa. Akamuga burya ngo karuta agaturo.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email