Ibihe turimo: «Leta ya FPR ifite amanyanga 2000 ikorera mo», Dr Anastase Gasana

08/04/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Dr Gasana Anastase ni umunyapolitiki uzwi, kuva kuri guverinoma ya Habyarimana kugeza kuri guverinoma ikorera ikuzimu ya FPR-Inkotanyi. Anastase Gasana yamenyekanye cyane mu mwaka w’1993, ubwo yabohozwaga na Dr Dismas Nsengiyaremye, wayoboraga ishyaka rya MDR. Icyo gihe Dr Gasana yari mu ishyaka rya MRND, ryari ryarashinzwe, rinayoborwa na nyakwigendera Yuvenali Habyarimana, wari umukuru w’igihugu.

Ubwo Leta ikorera i kuzimu ya FPR-Inkotanyi yajyagaho mu mwaka w’1994, Dr Gasana Anastase yari asanzwe azwi cyane n’abagize iyo Leta, kuko icyo gihe yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, uturuka mu ishyaka rya MDR, iryo shyaka rikaba ari ryo ryari ryaranamuhesheje umwanya wo kurihagararira muri leta yari ihuriweho n’amashyaka menshi.

FPR igifata ubutegetsi, bamwe mu bo yifashishije mu gusenya ishyaka rya MDR, Dr Gasana Anastase yari abari ku isonga, ndetse biba akarusho ubwo yatangazaga muri kongere ya MDR i Kibungo ko «MDR ari inyonjo y’abasekuruza». Iryo jambo ryo gushyira abari bagize MDR bose mu gatebo kamwe, FPR yaryuririyeho, ndetse iriha agaciro gakomeye, ari bwo gahunda yo gusenya iryo shyaka yihutishijwe, abari barihagarariye muri guverinoma uko bakabaye, birukanirwa rimwe na minisitiri w’intebe, Faustin Twagiramungu, na we waturukaga muri iryo shyaka, n’ubwo uyu yatangaje ko atigeze yirukanwa, ko ahubwo ngo yabishingutse mo ku bushake bwe.

Abajijwe n’umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi uburyo MDR yasenyutse, Dr Gasana Anastase yabaye nk’ukwepa ikibazo, ariko kandi anashyira ahagaragara ukuri kuzwi na benshi, ukuri kwatumye FPR isenya burundu ishyaka ry’umucyo. Dr Gasana Anastase yabaye nk’ugaruka ku mateka y’ingoma ya cyami, ubwo yatangarizaga Jean-Claude Mulindahabi ko mu mwaka w’1948, intumwa z’umuryango w’abibumbye zaje mu Rwanda, ngo ziza gusanga abahutu barahejejwe mu bucakara, bityo ngo izo ntumwa zisaba umwami Rudahigwa gushyira muri Leta ye n’abahutu, ngo kuko na bo bari abanyarwanda nk’abandi.

Ibyo ngo umwami Rudahigwa yarabigaramye, avuga ko ngo atari azi neza niba abagize ubutegetsi bwe bwa cyami icyo gihe bari abatutsi gusa. Nyamara ababiligi ngo bari bagize iyo guverinoma y’umwami, na bo ngo bunze mu cyifuzo cy’intumwa z’umuryango w’abibumbye, basaba umwami Rudahigwa gushyira muri Leta ye n’abahutu, ariko ngo Rudahigwa akomeza kubigarama. Uku kwirengagiza ukuri kwa Rudahigwa, ngo ni ko kwakuruye igisa na revolisiyo (impinduramatwara ya politiki) yari iyobowe na ba Kayibanda Gerigori, iyi revolisiyo ikaba yaratumye ubutegetsi bwa cyami bugenda nk’ifuni iheze. Abuzukuru b’umwami bahunze icyo gihe, bakurikiye umwami wabo, ngo ni na bo baje gushinga umuryango wa FPR-inkotanyi mu mwaka w’1987, ibi ngo bikaba byari bishingiye ku nzigo no kwihorera, haba ku bari bagize MDR icyo gihe bashoboraga kuba bakiriho, cyangwa ababasimbuye mu buyobozi bw’iryo shyaka, abarunari bangaga, bacyanga urunuka.

Dr Gasana Anastase akaba yerekana neza ko ubwo FPR yafataga ubutegetsi mu mwaka w’1994, abo bene nzigo ngo bahise bashyira inzigo yabo mu bikorwa, bityo abari bagize ishyaka rya MDR, ryari rinari muri guverinoma ya FPR, birukanwa shishi itabona. Icyo Gasana yibagiwe kuvuga ni uko hari n’abishwe icyo gihe, barimo nka Dr Léonard Hitimana, abandi batagira ingano bakagwa mu magereza-mfu (prisons-mouroirs),  abandi bakaburirwa irengero.

Muri icyo kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi, Dr Gasana Anastase ntiyatwibukije gusa bimwe mu byo twari dusanzwe tuzi, ahubwo yanavuze ibindi twari dutangiye kwibagirwa.

Uretse gusenya no kwirukana ishyaka rya MDR mu gihugu, ni uko guverinoma ya FPR-Inkotanyi ngo yanahezaga abayobozi b’abahutu mu bikorwa byinshi cyangwa uko byakabaye by’iyo guverinoma, kabone n’iyo babaga bayifite mo imyanya ifata ibyemezo. Aha yanyibukije minisitiri Rwaka, ubwo nari ngiye kumwaka akazi k’umugore wanjye, ati: «iyi minisiteri nta jambo nyigira mo kuko iyoborwa n’umunyamabanga mukuru. Uyu anakoresha inama z’abakozi ntabizi; niba muziranye, uzajye kumwaka akazi k’umugore wawe»!  Dr Gasana Anastase yanibukije ko, ubwo mu mwaka w’1996 ingabo za APR (Armée patriotique rwandaise) zajyaga muri Kongo, yaba we, cyangwa perezida Pasteur Bizimungu, nta n’umwe ngo wigeze abimenya.

Ibi Gasana yatangarije Mulindahabi bikaba byari ukuri kwambaye ubusa – niba nta bushake yari abifite mo bwo guhishira ububi n’amanyanga 2000 FPR igikorera mo – kuko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri uwo mwaka, mu cyumba cy’inama cya minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yabwiye abanyamakuru n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ingabo z’u Rwanda zitari muri Kongo, nyamara nyuma y’icyumweru kimwe gusa uwari visi perezida, Paul Kagame, aramunyomoza, uyu yemeza ko ingabo z’u Rwanda zari mo kuyogoza Kongo.

Twibutse ko icyari cyarajyanye ingabo z’u Rwanda muri Kongo icyo gihe, kwari ugusenya amakambi y’impunzi z’abanyarwanda no kuzicira muri ayo makambi, kuko ngo zakekwagaho kongera gutera u Rwanda no kumaraho abatutsi bari bamaze imyaka ibiri gusa barokotse imihoro y’abahutu. Impunzi zarokotse ubwo bwicanyi bw’ingabo z’u Rwanda, zatashye zimanitse amaboko, izindi zirorongotana mu mashyamba ya Kongo, no mu bindi bihugu bya Afurika biri mo Kongo Brazzaville na Centrafrika.

Kuba Dr Gasana Anastase yaratangarije Mulindahabi ko abagize FPR bakorera muri Leta ebyiri zitandukanye, iy’ikuzimu n’indi igaragarira abatayizi neza, ari na yo yakomeje kuyoborwa na ba minisitiri b’intebe b’abahutu, ibyo ntacyo yibeshyeho. Igisekeje ni uko abo bahutu b’udukingirizo, batagize aho bahuriye na guverinoma biyitirira cyangwa bitirirwa, badahwema guhunahuna imbehe zayo!

Aha Dr Gasana Anastase yibutsa ko mu bongeye kuyoboka iyo guverinoma ya ba sekibi, barimo n’uwahoze ari minisitiri w’intebe, Petero Selesitini Rwigema, wari warahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu akaba ari umudepite uhagarariye leta y’u Rwanda mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Kuri Gasana we bene utu duhendabana akaba ngo yaratwanze rugikubita, ubwo mu mwaka wa 2011, yatumwagaho nyakwigendera Aloyiziya Inyumba, ngo yongere ayoboke guverinoma y’abazimu, yahoze mo. Kimwe n’abandi banyapolitiki benshi, bahunze Leta y’amashitani bo muri FPR, Dr Gasana Anastase na we akaba yarashinze ishyaka rya politiki rikorera mu buhungiro, ishyaka yise «Abasangizi» ngo ryo kwirukana abo bazimu mu gihugu.

Abajijwe icyo bene ayo mashyaka aruta uburo buhuye amariye rubanda irimo kwicwa n’inzara mu gihugu, Dr Gasana Anasdtase yatangarije umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi ko ayo mashyaka ashobora kugira akamaro mu kubaka demukarasi, abayagize n’abayashinze baramutse batahiriza umugozi umwe.

Iyi nararibonye muri politiki y’u Rwanda yerekanye ko abanyarwanda ikibaranga, uko bakabaye, ari ugucika mo ibice, ibi bice bikaza guhinduka mo ibicece, ibicece bikaba ibiceceti, ibiceceti ngo bikaba uduce, utu duce na two tukaba uducece, na ho utu ducece na two tukaza kuba udececeti n’utuvungukira.

Icyo umuntu yakwibaza, wenda atahita abonera igisubizo, kikaba ari ukumenya niba utu duceceti n’utu tuvungu twose, ari two tuzirukana guverinoma y’abazimu b’igihe cyose, guverinoma ya ba sekibi bo muri FPR-Inkotanyi.

Niba utarumvise ikiganiro Dr Gasana Anastase yagiranye na Jean-Claude Mulindahabi, uragikurikira aha mu nsi.

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email