Ibihe turimo: Kuki abiyita ko batavuga rumwe na Leta ya Kigali badashyigikira imvugo ya Padiri Nahimana?

©Photo/AJRE: Amiel Nkuliza

22/09/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza

-Ngo bategereje kubona imva cg umurambo wa Perezida!

Padiri Nahimana, nyakamwe muri politiki

Padiri Thomas Nahimana amaze amezi arenga atandatu yemeza ko Perezida Paul Kagame yitabye Imana. Yaba amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akorera hanze y’u Rwanda, yaba abiyita ko batagize aho babogamiye mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (société civile), ndetse n’abakurikirira hafi politiki y’ibibera mu gihugu cyacu, benshi muri bo bararuciye, bararumira, mu kwemeza cyangwa guhakana ko Perezida wacu, Paul Kagame, yaba yaritabye Imana cyangwa niba agihumeka umwuka w’abazima.

Uku kudafata uruhande, byatumye benshi muri twe twibaza niba iyo ”bucece” ari yo yari ikwiye muri izi mpande zombi, zifite uruhare runini muri sosiyete nyarwanda.

Padiri Thomas Nahimana akwiye gushyigikirwa cyangwa guterwa amabuye?

Iki ni ikibazo buri wese yagombye kwibaza, ndetse akanagishakira igisubizo. Kugisubiza bisaba ko nyira cyo yiyumva mo imyumvire yo mu rwego rwo hejuru; imyumvire ishingiye ku bushobozi n’ubumenyi buhagije ku birimo kubera mu Rwanda, kuva muri gashyantare 2020.

Perezida Paul Kagame aherutse kwiyereka rubanda ku italiki ya 16 gashyantare 2020, ubwo yari mu nama ngarukamwaka ya 17, ihuza abayobozi bakuru b’igihugu. Kuva icyo gihe, Perezida Paul Kagame ntiyongeye kuboneka mu ruhame, haba mu nama ya Leta (Conseil du gouvernement) akunze kuyobora buri kwezi, haba no mu bindi bikorwa by’ubuzima bw’igihugu, asanzwe aboneka mo.

Padiri Thomas Nahimana, wakunze gutunga urutoki ibura rya Perezida Paul Kagame muri ibyo bikorwa byose, kugeza n’aho yemeza ko impamvu ataboneka ari uko yarwaye, akajyanwa mu bitaro, ndetse akanemeza ko yapfuye, byatumye uyu musaserdoti ahura n’ingorane zikomeye z’abashyigikiye ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Aba bakomeje kwamagana Padiri Nahimana, bemeza ko ibyo atangaza, nta shingiro bifite, ko ahubwo ngo bishingiye ku ugukwirakwiza ibihuha bishingiye ku nyungu ze bwite za politiki.

Mu b’ikubitiro bamwamaganye barimo n’abanyamakuru bari mu kwaha kw’ingoma ya FPR, baba abakorera imbere mu gihugu, ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga. Muri aba barimo ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa (Jeune Afrique l’Intelligent), aho umwanditsi wacyo mukuru (François Soudan) yakomeje kwemeza ko ibyo Padiri Thomas Nahimana avuga, nta shingiro bifite.

Nyuma ya ”Jeune Afrique l’Intelligent”, Padiri Thomas Nahimana yagiranye ikiganiro (interview exclusive) na televiziyo yitwa ”The Voice ofAfrica”, na yo ikorera mu gihugu cy’Ubufaransa, ariko ikaba ifite icyicaro i Londres mu Bwongereza. Mu kiganiro cy’iminota 52 yagiranye n’umunyamakuru w’iyo chaine ya televiziyo, uyu yahitishije agace gato k’iminota itageze no kuri itanu.

Impamvu yatanze yayimenyesheje Padiri Thomas Nahimana, bagiranye ikiganiro, mu ibaruwa yamwandikiye, aho uyu munyamakuru yemezaga ko yashyizweho igitugu n’abambari b’ubutegetsi bwa Kigali, bamubuzaga gutangaza icyo kiganiro.

Uku kubangamira umwuga n’amahame by’itangazamakuru mu kudatangaza inkuru yatawe, no kwibasira uwayitanze ari we Padiri Thomas Nahimana, byatumye benshi cyangwa bake bemeza cyangwa bakeka ko ibyo uyu mupadiri amaze igihe atangaza, bishobora kuba ari ukuri, nyamara Padiri Nahimana na we akaba nta bisobanuro bihagije atanga by’uko Paul Kagame yaba yarapfuye, uretse kwemeza gusa ko yakiriwe n’ibitaro byo mu Bwongereza ndetse n’ibyo muri Israheli, aho uyu mupadiri yongera kwemeza ko ari na ho Paul Kagame yaguye.

Kubera izo mpamvu zose, abemeza ko Perezida Paul Kagame ntaho yagiye, ari uburenganzira bwabo bwo kubibona batyo, cyane cyane ko yaba umuryango we cyangwa abagize inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda, nta n’umwe uratangaza ku mugaragaro ko umukuru w’igihugu yaba yaritabye Imana.

Uruhare rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ni uruhe?

Inshingano z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ni ukwerekana amakosa yabwo, cyane cyane ko amakosa y’ubutegetsi bw’igitugu, buri gihe aba aruta uburo buhuye. Aya makosa y’ubutegetsi iyo ashyizwe hanze n’ababurwanya, abangamira bikomeye abayobozi babwo, ndetse akenshi bikabavira mo kwirukanwa cyangwa kweguzwa, hakoreshejwe ingufu zitandukanye.

Hari n’ubwo abarwanya ubutegetsi bw’igitugu bakoresha ibinyoma bitagira ingano, kugira ngo babone uko basimbura mwene ubwo butegetsi. Urugero ni ibyabaye mu gihe cya FPR-Inkotanyi, ubwo ingabo zayo zari zikirwana, zitarafata igihugu. Inkotanyi zakunze gutangaza ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwamaze abatutsi, nyamara bari bahari, n’ubwo bamwe muri bo baje kwicwa mu mwaka w’1994.

Mu mwaka w’1992, ibinyamakuru by’inkotanyi byakwirakwizaga ko ubutegetsi bwa Habyarimana ari bwo bwicaga abagogwe bari batuye mu duce twa za Gisenyi, nyamara byaje kugaragara ko ari inkotanyi ubwazo zicaga abo bantu, kugira ngo zibone ibyo zirega ubutegetsi bwa Habyarimana.

Uwitwa Kimenyi, wari umwarimu wa Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kinyamakuru cye Impuruza, yahoraga yemeza ko Habyarimana nta kindi cyiza cye uretse guhohotera abatutsi bari mu gihugu, muri kiriya gihe. Uretse Impuruza yahitishaga mo ibyo binyoma byose, Kimenyi yanatangaga ibiganiro byinshi muri za kaminuza (universités) zitandukanye, asaba amahanga ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwakwirukanwa burundu mu gihugu, kuko yabwitaga ubutegetsi bwa rutwitsi, ngo bwamazeho icyitwa umututsi wese.

Bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, na byo byari byarafashe umurongo wo kurwanya ku mugaragaro ubutegetsi bwa Habyarimana, bivuga ko ngo politiki ye yari ishingiye ku irondakoko, nyamara abandikaga ibi bakirengagiza ko Habyarimana ntako atari yaragize ngo atoneshe bamwe mu batutsi bari mu gihugu.

Urugero rufatika ni urw’abitwa Valensi Kajeguhakwa na Assinapoli Rwigara, bari abacuruzi bakomeye, ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaratetesheje ku buryo bugararara. Valensi Kajeguhakwa, wari usanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye, ubutegetsi bwa Habyarimana bwaje kumugabira isoko (monopole) ryo gucuruza peteroli, ku buryo amasitasiyo (stations) hafi ya yose ya lisansi yari mu gihugu, yari aye. Rwigara, n’ubwo yatangiye gucuruza akiri muto, na we yari yarahawe isoko (monopole) ryo gucuruza itabi wenyine mu gihugu. Aba bombi, nubwo bari barakijijwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ntibyababuzaga guhindukira bakabubeshyera amakosa atariho, kugira ngo babone uko babuhirika.

Ibyaregwaga ubutegetsi bwa Habyarimana byaniyongeraga ku byo radiyo Muhabura yatangazaga umunsi ku wundi, yemeza ko Habyarimana nta kindi yari amaze, uretse guca mo ibice abahutu n’abatutsi. Izi ”propaganda” zakorwaga n’abacurabwenge b’inkotanyi, inyinshi zabaga zishingiye k’ukwimakaza ikinyoma, iki kinyoma kikaba kibarirwa muri zimwe mu ntwaro zikomeye zo kurwanya no kwirukana ubutegetsi bw’ibitugu, aho buva bukagera.

Aha nkaba nibaza impamvu abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’inkotanyi, bo batajya bamenya gukoresha nk’aya mayeri yose bagenzi babo bagiye bakoresha, ubwo bashakaga kwirukana ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, kandi bakabigeraho.

Reka twemeze ko ibyo Padiri Thomas Nahimana avuga muri iki gihe, ari ikinyoma cyambaye ubusa. N’iyo se cyaba cyo, kuki abiyita ko bafatanyije na we kurwanya ubutegetsi bw’i Kigali, batamutera ingabo mu bitugu mu bundi buryo, wenda ntibemeze ko Paul Kagame yapfuye, ariko byibura bagashyira itangazo ahagaragara, bemeza ko igihugu kimaze amezi arenga atandatu kitagira umuyobozi, ko ibura rya perezida wa Repubulika muri icyo gihe cyose, riteye impungenge ku gihugu no ku baturage muri rusange?

Kuki se abavuga ko bahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta (Société civile), bo batagira icyo batangaza kijyanye n’ibura rya Perezida Kagame muri aya mezi arenga atandatu, kandi ko biri mu nshingano zabo? Ni nde utabona ko ibura rya Perezida Paul Kagame ryabangamiye cyane uburenganzira bw’ikiremwamuntu? Bamwe mu ngabo ze bagiye bafata abagore ku ngufu, abaturage bo muri Bannyahe basenyewe ku mugaragaro, ntibahabwa ingurane, nyamara Perezida Paul Kagame iyo ahaba, sinkeka ko yari kwihanganira ako karengane kose kagiye gasimburana mu gihugu.

N’iyo yakirengagiza, yari guhumuriza cyangwa agafunga abo baturage bigaragambije nyuma yo gusenyerwa. Iby’ingabo ze, zafashe abagore ku ngufu, byo byari kuba ibindi kuko abamuzi neza bemeza ko yari no kubarasa ku manywa y’ihangu.

Kuba ibi bikorwa byose bigayitse, bitaramaganywe n’abahagarariye imiryango irengera ikiremwamuntu, babinyujije mu itangazo ryabo, bigaragara ko na bo basa n’abatereranye Padiri Nahimana, n’ubwo wenda ibyo atangaza muri iki gihe basa n’aho ntaho bahuriye na byo.

Kwibaza ibibazo nk’ibi nk’umunyapolitiki cyangwa nk’uhagarariye ”société civile”, ndetse ukabishyira ahagaragara, byapfa kurema agatima Padiri Thomas Nahimana, bityo akabona ko byibura hari abo ari kumwe na bo, n’iyo baba batemeranya na we ibyo avuga, by’uko Perezida Kagame yapfuye.

Niba aba bavuga ko bakora politiki n’abahagarariye iyo ”société civile”, bamwe muri bo biherera mu mazu yabo, bakajujura ko ibyo padiri Nahimana avuga ari ubusazi cyangwa inyungu ze bwite, abanyarwanda basanzwe bategereje impinduka ikozwe n’abanyapolitiki, bazafata iki, bareke iki, niba nta jambo ribatera akanyabugabo bavoma mu banyapolitiki bacu no mu bahagarariye iyo miryango ivuga ko ngo idaharanira inyungu zishingiye ku butegetsi?

Ko umenya kudashyigikira bimwe mu byo Nahimana avuga muri iki gihe bishobora kuba bishingiye ko abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali b’uyu munsi, babishingira ku ndonke no kwikunda kwa buri wese, aho gutahiriza umugozi umwe?

Kwirukana ubutegetsi bw’igitugu ntibikorwa n’imbunda gusa. Urugero rufatika ni urwo mu myaka ya za 92, ubwo abagize amashyaka ataravugaga rumwe na Perezida Habyarimana, bahagurukiye rimwe basa n’abashyigikiye inkotanyi zarwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.

Kuba abari bagize ayo mashyaka barahoraga mu mihanda, bamagana politiki ya perezida Habyarimana, byafashije FPR-Inkotanyi gufata ubutegetsi bitayigoye. Ibi bivuze ko amasasu zarwanishaga ubwayo yonyine atari kwirukana Habyarimana ku butegetsi, iyo hatabaho abafatanyabikorwa bari barahagurukiye rimwe, haba abakoreshaga akarimi, inyandiko zitandukanye, n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuhanga muri ”communication”, communication ishingiye ku kuri cyangwa ku kinyoma.

Nemeza ko gukoresha ubuhanga bw’ikinyoma (l’art du mensonge), ikinyoma gishingiye ku kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, ntacyo biba bitwaye, cyane cyane ko politiki ishingiye ku binyoma ari yo ikunze kumvikana neza muri ba ”gashakabuhake” bashyiraho, bakanirukana ubutegetsi bwo mu Rwanda.

Ni nde utabona neza ko, kugirango ubutegetsi bwa FPR bube bumaze imyaka irenga 25, biterwa ahanini n’ibinyoma buhora bukwirakwiza mu bazungu, aba na bo ibyo binyoma bakabimira bunguri nk’ivanjiri, batanitaye kuri sitati (statut) y’ababikwirakwiza?

Padiri Thomas Nahimana, n’iyo yaba abeshya ko Kagame yapfuye, nta kibi mbibona mo, kuko biri muri ”formule” ya ”politique du mensonge” abanyapolitiki ba nyabo bagombye gukoresha kugira ngo babone uko basimbura ku butegetsi abasanzwe babufite.

Ibi bikaba bivuze ko uyu musaserdoti atagombye gutereranwa na bagenzi be bahuriye mu muryango umwe wa politiki (famille politique) wo kurwanya ubutegetsi bwa FPR, bose bavuga ko ngo barwanya.

Kudashyigikira ibyo Padiri Nahimana avuga, wenda ku bundi buryo, nkaba mbibona mo ubushishozi buke cyangwa kutamenya uburyo «communication» ikorwa, cyane cyane iyo igamije kurwanya no kwirukana ubutegetsi bw’igitugu, aho buva, bukagera.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email