Ibihe turimo: Isenywa rya université y’i Gitwe mu kagambane k’abakaraza b’ingoma!

University of Gitwe

01/02/2019, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Afatanyije n’ababyeyi baturuka mu makomini ya Murama na Masango, mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama, uwitwa Gérard Urayeneza yashinze ikigo cy’amashuri yisumbuye i Gitwe, mu cyahoze ari komini Murama. Muri uwo mwaka w’1980, ari na bwo iryo shuri ryiswe ESAPAG ryavukaga, gahunda yaryo yari iyo gufasha abana bo mu karere, kubera ko icyo gihe amashuri yisumbuye hafi ya yose yari aherereye mu turere tw’urukiga, aho abenshi mu bagize ubutegetsi bwa Habyarimana bavukaga.

Ahagana mu mwaka w’1993, ababyeyi n’ubuyobozi bwa ESAPAG batekereje no gushinga université ahongaho, cyane cyane ko, uretse université y’i Nyakinama, hariho université y’u Rwanda imwe rukumbi, yabaga i Butare. ISPG (izina ry’iyo université y’i Gitwe) yaje kwemerwa na Leta yariho mbere ya 94, ndetse iza gukingurwa ku mugaragaro mu mpera z’uwo mwaka. Muri uwo mwaka ni na bwo perezida Bizimungu yahafunguye ibitaro bishya, na byo byari bimaze kuzuzwa n’ubuyobozi bwa ESAPAG, bufatanyije n’ababyeyi bo muri ako karere.

Ubu twandika iyi nkuru, yaba ishuri ryisumbuye rya ESAPAG, yaba université, yaba n’ibitaro, abakaraza b’ubutegetsi babigeze ku buce, kubera ko bashaka kubisenya ngo bakabyimurira ahandi, aho inyungu zabo bwite zizasugira, zigasagamba.

Abavugwa mu bari inyuma y’icyo gikorwa kigayitse, bayobowe n’umukaraza mukuru witwa Pasitoro Byilingiro Hesroni; uyu akaba ari we wanabohoje ubuyobozi bw’idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda. Ni nyuma gato y’uko uwayoboraga iryo dini, nyakwigendera Amoni Rugerinyange, yitabye Imana, arozwe. Kugirango Hesroni abigereho, bivugwa ko yifashishije abandi bakaraza b’ingoma iriho ubu, aba bakaba bagizwe n’imiryango y’abagogwe, inafite umubare munini mu barinda perezida Kagame.

Uretse gutanga abana babo mu gikorwa cyo kurinda umukuru w’igihugu, aba babyeyi ngo banatanga inka n’inzuri ku mukuru w’igihugu uriho ubu, ibi mu rwego rwo guhakwa ku bagize ingoma iganje. Bamwe mu bana babo bashinzwe kurinda perezida ngo barica, bagakiza. Baniga uwo batumwe uwo ari we wese, yaba uri mu gihugu no hanze yacyo, dore ko ntaho badatumwa kwica. Muri aba barimo n’abaherutse guhitana mu ikinamico ry’impanuka Assinapolo Rwigara. Uyu muherwe uzwi ho cyane kuba yarafashije FPR mu gufata ubutegetsi.

Tugarutse ku isenywa rya université ya Gitwe, ikigamijwe ni uko Byiringiro Hesroni ashaka kubaka i Kigali indi université y’abadivantisiti, kugirango ibe université y’abana b’indobanure, cyane cyane ko iy’i Gitwe ayishyashyariza i bukuru ko ngo ari université yigwa mo gusa n’abana b’abaparimehutu.

Amakuru arambuye, ajyanye n’iyi nkuru, murahishiwe. Uretse pasitoro Hesroni Byilingiro uyoboye agaco k’abashaka gusenya université ya Gitwe, haravugwamo n’abitwa Samuel Kabanda, Sositeni Niyitegeka, Nsabimana Jonathan, n’abandi tugikoraho iperereza.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email