Ibihe turimo: «Hirya y’ibigaragara» mu kwibasira Kiliziya Gatolika kwa Paul Kagame

©Photo/Réseaux sociaux: Le Président Paul Kagame serre la main au nouvel Archevêque de Kigali, Mgr Antoine Kambanda, devenu aujourd'hui Cardinal.

29/08/2023, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Nk’uko bisanzwe bigenda, nta munsi ushira mu Rwanda hatabonetse udushya. Udushya twaranze icyumweru gishize ni ijambo rutwitsi rya perezida w’u Rwanda, «nyakubahwa» Paul Kagame. Uyu mugabo yifashe ku gahanga, yamagana imbaga y’urubyiruko yari yitabiriye amasengesho yo kwiyambaza Umubyeyi Bikiramariya, ahitwa Congo-Nil i Rutsiro, mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Mu rwego rwo kwibasira no kurwanya Kiliziya Gatolika n’abayoboke bayo, Paul Kagame yaratinyutse avuga ko iyo aza kumenya ko urwo rubyiruko rusanzwe rukora izo ngendo, yari kuzihagarika. Uyu muyobozi yanageze kure, yongeraho ko abazasubira muri ibyo biterane by’amasengesho, azazana ikamyo akabapakira mo, akabafungira ahantu, akazabafungura ari uko bamaze gukamuka mo imyumvire y’ubuginga, ngo igamije kuramya ubukene.

Ngo usohotse uko ari ntabusekwa

Iyi mvugo ya Paul Kagame irababaje, ariko iranaciriritse cyane (primitif). Kubera ko ikivugwa muri iyi nkuru ari abakirisitu bagiye gusenga Imana, ni byiza ko Kagame amenya gusobanura amagambo akoresha mu madisikuru ye. Kagame avuga ko adashaka ko urubyiruko rujya kuramya ubukene. Kuramya ubukene ubwabyo nta bibaho, nta n’igisobanuro bifite; nta kibonezamvugo kirimo. Ntawambaza ubukene, ahubwo abakene bambaza Imana n’umubyeyi wabo Bikiramariya kugira ngo babone amahoro no kubakiza ubukene Kagame yabateje. Byumvikane neza ko «nyakubahwa» wacu yabuze icyo atuka inka, ahitamo gutuka igicebe cyayo.

Ikindi ni uko Paul Kagame atazi neza impamvu abemera Imana bateranira hamwe, bakanayiyambaza. Ibi bikora abakirisitu bemera Imana, Kagame akaba ntaho ahuriye na yo. Ubutegetsi bwa Kagame bwashyizweho n’imbaraga za Sekibi, uyu Sekibi akaba adakorana n’abasingiza Imana. Intego ya Sekibi ni ukwibasira no kurwanya amadini yigisha Yezu Kristu. Uyu Sekibi akaba anakorera mu bayobozi benshi bo ku isi, kugira ngo aba bakwirakwize amahame yayo. Bamwe muri aba bayobozi muzababona mu kwemera no gushyigikira ababana bahuje ibitsina (abatinganyi).

Paul Kagame na we ashobora kuba ari muri abo bayobozi, cyane ko ibibazo by’izi nkozi z’ikibi, bimaze igihe bivugwa mu Rwanda, Paul Kagame atigeze abyamagana, nk’uko Perezida Museveni, mugenzi we wa Uganda, yasinye itegeko rikarishye ryamagana ayo mashitani, itegeko ririmo n’igihano cy’urupfu. Kuba Paul Kagame arimo kwamagana abasenga Imana, bakaniyambaza Nyina wa Jambo (Bikiramariya), igisubizo ni cya kindi: usohotse uko ari ntabusekwa.

Ukutiyizera kwa Paul Kagame n’ubutegetsi bwe

Paul Kagame n’ubutegetsi bwe batinya, bakanarwanya bivuye inyuma amatsinda y’abantu bahurira hamwe, n’iyo baba bagamije gusenga Imana cyangwa kurebera hamwe icyabateza imbere. Ibi byagaragaye mu majyaruguru y’igihugu, aho abitwa imiryango y’abakono yateraniye hamwe, yiyibutsa umuco wabo, birangira ubutegetsi bwa Kagame bubahinze mo ubudehe. Abenshi muri aba bakono barafunze, kubera ko ibyabaye icyo gihe ubutegetsi bwa Paul Kagame bwabibonaga mo abantu barimo gukora inama zo kubuhirika.

Nyuma y’inama y’abakono, muri ako karere hanakurikiyeho izindi nama z’abaturage bishyize hamwe, bubaka ibimina bazajya bifashisha mu kurwanya ubukene no gukemura utubazo tumwe na tumwe bahura na two. Ubwo aba baturage batekerezaga gushyiraho ibyo bimina, icy’ibanze byari ugukemura ikibazo cy’abana babo birukanwaga mu mashuri yisumbuye kubera kubura amarezi (minerval).

Biramenyerewe ko mu Rwanda ubutegetsi bwa Paul Kagame bwashyizeho amashuri yigwa mo n’abana b’abakire, aya mashuri akaba ari yo afite abarimu beza n’ireme ry’uburezi, naho abana b’abakene bakajugunywa mu yitwa za «nine», aya akaba atagira ireme ry’uburezi, ntagire abarimu babifitiye ubushobozi, n’abayabonetse mo guhembwa imishahara yabo bikaba ingorabahizi. Ndibutsa ko abari bitabiriye icyo kimina, barimo n’abanyemari, na n’ubu batinya kwaka inguzanyo mu mabanki akomeye nka Banki ya Kigali, kubera ko bene izo banki zaka inyungu z’umurengera, zingana na 19 ku ijana, buri mwaka.

Ikindi cyagaragaye muri izo nguzanyo zitangwa n’amabanki y’ibikomerezwa byo mu Rwanda, ni uko aya mabanki ahatira abakire kwaka izo nguzanyo ngo biyubakire amazu y’ubucuruzi, nyamara bamara kubona izo nguzanyo, ubutegetsi bugatambamira abashaka kuyacururiza mo. Igikurikiraho ni uko, kubera ko ayo mazu aba atabonye abakiriya, ya mabanki yatanze inguzanyo aragaruka akayateza cyamunara kugira ngo yiyishyure, kandi agatezwa ku giciro gito, kiri munsi y’inguzanyo yatanzwe. Iyo ayo mabanki atabonye amafaranga yayo yose, ateza cyamunara n’ibindi bikorwa by’abahawe inguzanyo, akenshi birimo n’amazu basanzwe batuye mo. Ibi bikaba ari byo byatumye abacuruzi bo mu Rwanda batinya gufata izo nguzanyo zibasubiza ku isuka, bityo bahitamo kuyoboka ibimina bitangwa mo inyungu ntoya y’abiri ku ijana ku mwaka.

Mu gushaka gukenesha, gutera ubwoba abo baturage bo mu majyaruguru no kubashishikariza kuyoboka amabanki abasubiza ku isuka, ubutegetsi bwa Kagame ibyo bimina bwabyise iby’abahutu, ngo bakusanyiriza mo amafaranga yo guhirika ubutegetsi. Igisobanuro cy’ibi, kikaba ari uko Paul Kagame n’ubutegetsi bwe batizera n’inyoni itamba, iby’uko abaturage bashobora guhura byo bikaba ari ibindi, kuko ubutegetsi bubibona mo imigambi yo kubuhirika. Birasekeje ko ubutegetsi bumaze imyaka iri hafi kuzura mirongo itatu, ubutegetsi bwigamba ko butunze imbunda n’ibifaru ngo bihanura indege, bugeze n’aho butinya abaturage bashyiraho ibimina byo kubagoboka mu bibazo bikomeye, ubutegetsi bwabateje.

Karande y’inkotanyi mu kwibasira Kiliziya Gatolika

Kuba Paul Kagame n’inkotanyi ze bibasiye Kiliziya Gatolika, ntibyagombye kugira uwo bitungura, kuko si iby’uyu munsi. Ni igikorwa cyatangiye kuva ku butegetsi bwa cyami. Umwami Musinga yari yaranze kuyoboka Kiliziya Gatolika, ndetse abwira abakobwa be ko uzayoboka iryo dini azaba ruvumwa, naho abahungu be ngo bakazapfa badashyutswe ukundi. Uyu mutongero w’umwami ngo waba warateye impungenge bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika, bigira inama yo gucira umwami i Shyanga, ari na ho yaguye. Impamvu yo kwirukana umwami Musinga ngo ni uko abazungu n’abayobozi ba Kiliziya, babonaga ko yashakaga kugandisha rubanda kugira ngo bo kuyoboka Kiliziya Gatolika.

Umwami Mutara Rudahigwa wamusimbuye, n’ubwo yari yararazwe na se kwanga Kiliziya urunuka, yabaye nk’uciye bugufi kugira ngo arebe ko yaryaho kabiri. Bivugwa ko Mgr Classe yamutegetse kubatizwa, yemera kwitwa Charles Pierre Léon Rudahigwa (izina abantu bafashe cyane ni Charles), ndetse mbere y’uko atanga, Kiliziya ya Nyanza ayitirira Kiliziya ya Kristu Mwami (Eglise du Christ-Roi). Abazi Kiliziya y’i Nyanza, muzongere mwitegereze ishusho ndende ya Yezu Kristu, iri ku gasongero k’iyo Kiliziya. Ni ikirangano cyatekerejwe n’umwami Mutara Rudahigwa, mu rwego rwo kwerekana ko rubanda y’umwami nta rindi dini yayobotse, uretse Kiliziya Gatolika.

Kiliziya y’i Nyanza (Butare) yatuwe Krisitu Mwami na Mutara Rudahigwa, umwami w’Urwanda wa mbere wemeye kubatizwa no kureka abaturage be bose babatizwa. Irivuze umwami.

N’ubwo umwami Rudahigwa yemeye kuyoboka Kiliziya Gatolika ndetse akabatizwa, abuzukuru n’abuzukuruza be b’uyu munsi baracyashinze iryinyo ku rindi, kubera ko bemeza ko abari barabirukanye mu gihugu mu 1959 bari abaparimehutu bize mu maseminari, ngo bari barangajwe imbere na perezida Kayibanda.

Ubwo aba buzukuru b’umwami batahaga, bafashe igihugu ku ruhembe rw’umuheto, ya nzika bari bafitiye Kiliziya n’abize mu mashuri yayo, bari bakiyibitse mo. Bayishyize mu bikorwa ubwo muri kamena 1994 i Gakurazo muri diyosezi ya Kabgayi, barasaga urufaya abasenyeri batatu, barimo na Mgr Visenti Nsengiyumva wari Arikiyepiskopi wa Kigali. Abasirikare ba Kagame bishe abo basenyeri, nta n’umwe wakurikiranywe n’inkiko. Bivuze ko barashwe ku mabwiriza ya Paul Kagame, kuko muri kiriya gihe ni we wari wibitse ho inkota yo kwica no gukiza.

Iyo nzika ntiyarangiriye aho kuko muri 1999 Mgr Agustini Misago wa Diyosezi ya Gikongoro, na we yahise atabwa muri yombi, abeshyerwa ko ngo yakoze jenoside (génocide). Nyuma y’umwaka, yarabaye igisenzegeri, yaje kurekurwa, ariko ntiyamara kabiri. Yaje gupfa urupfu rudasobanutse, ubwo yasangwaga ku cyicaro cy’intebe ye y’umushumba, yashize mo umwuka. Mugenzi we, Mgr Phocas Nikwigize wayoboraga Diyosezi ya Ruhengeri, yishwe urubozo n’abasirikare b’inkotanyi, ubwo muri 1996 yagarukaga mu Rwanda, avuye muri Kongo aho yari yarahungiye intambara yashojwe n’inkotanyi muri 1994.

Aha ndavuga abasenyeri b’abahutu ubutegetsi bwa Kagame bwabanje gukura mu nzira, nyamara ntibyarangiriye aho, kuko iyo witegereje umubare w’abapadiri buzuye mu magereza n’abayaguye mo, batanashyikirijwe inkiko kugira ngo baburanishwe, igisubizo cyenda kuba cya kindi cy’uko Kagame agifata ubutegetsi umujinya we wose yawumariye mu bayobozi ba Kiliziya gatolika, abapadiri n’abayoboke bayo, arimo kototera uyu munsi.

Abari mu gihugu muri kiriya gihe cyo kwibasira Kiliziya gatolika y’u Rwanda, abayobozi bayo, abapadiri ndetse n’abakirisitu, twakekaga ko bihagije, kuko ntawe utarabonaga ko kwibasira iryo tsinda ry’abantu byari byararenze igipimo. Nyamara icyatunguye benshi, barimo na njye, ni uko Paul Kagame, ubwo yari mu nzu ikorera mo inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yanasabye Kiliziya muri rusange (Eglise catholique universelle) gusaba imbabazi z’uko ngo abapadiri bayo bakoze ibyaha bikomeye bya jenoside. Mgr Rukamba, wari muri iyo nama, yasobanuriye abari aho ko Kiliziya ubwayo nk’umuryango mugari w’abemera «institution» ntaho ihuriye n’ibyaha abapadiri cyangwa abayoboke bayo bakurikiranyweho, ko bagombye kubihanirwa ubwabo, ko Kiliziya nta n’icyo yagombye gusabwa nk’imbabazi cyangwa ibijyanye na zo, nk’indishyi z’akababaro, n’ibindi.

Paul Kagame, washakaga amafaranga y’indishyi ku ngufu kandi agatangwa na Kiliziya, nkeka ko yabuze uburyo yakura mu nzira Mgr Rukamba wari umukoze mu bwonko, ari na bwo yigiraga inama yo gutera indi ntambwe yo kwigira i Vaticani, aho Papa Francis na we yamukuriye inzira ku murima, agasa n’umwumvisha ko u Rwanda rudakeneye indishyi, ko ahubwo rukeneye amasengesho. Kuba rero «nyakubahwa» wacu yarahigaga inyungu mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika agaheba, abayobozi b’iyo Kiliziya akaba ababona mo abamenesheje mu gihugu igisekuru cye, uwo mujinya yakuranye nta kuntu atawutura insina ngufi z’abakirisitu gatolika, bisengera Imana, bakaniyambaza Umubyeyi Bikiramariya iyo za Kibeho, Rutsiro n’ahandi.

Urubyiruko rwakora iki uretse kwiyahura mu masengesho?

Ishusho igaragarira buri wese mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi ni uko, aho guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda, ahubwo ubu butegetsi burushishikariza kwitabira ibikorwa bigayitse, bishingiye cyane cyane k’ukubyaza inyungu imibiri yarwo. Mu magambo ye, Perezida Paul Kagame akunze gushishikariza uru rubyiruko kwishakira imibereho, nyamara ntarwereke inzira yo kuyigeraho. Aho mu Rwanda havukiye za kaminuza ziruta uburo buhuye, kaminuza zitagira ireme ry’uburezi, ntizigire n’abarimu, urubyiruko runini rwazirangije mo, ariko rubura akazi.

Kubura akazi si uko kadahari mu Rwanda, ahubwo ni uko kabona umugabo kagasiba undi. Abatanga ako kazi ni abatoni bari hafi y’abayobozi b’igihugu, abo bayobozi na bo bakaba bajyaho kubera icyenewabo no gutonesha (népotisme), bityo rwa rubyiruko rudafite aho ruhuriye n’iryo tonesha, rukajya kwishakira ya mibereho Kagame arushishikariza, akenshi ishingiye ku buraya, burenga n’imipaka. Abenshi muri abo bakobwa barangije za kaminuza zo mu Rwanda ubasanga ku mihanda y’ahitwa Kabaragara muri Uganda, aho batihishira bavuga ko babuze icyo bakora mu Rwanda, bagahitamo gukora umwuga wo gucuruza imibiri yabo.

Mu mwaka w’1980, ubwo nari ntangiye akazi nk’umukozi wa Leta, kugeza muri 1994 ubwo inkotanyi zafataga ubutegetsi, sinigeze mbona umuntu n’umwe warangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza waburaga akazi, akajya kuba indaya cyangwa kuba umuhereza w’abafundi. Kuba iryo shyano ryaragaragaye mu butegetsi bw’inkotanyi gusa, byagombye gutera isoni Paul Kagame uri ku isonga ry’ubwo butegetsi bw’akaga.

Kuba rero urubyiruko rwo mu Rwanda rw’inkotanyi ruhitamo kwiyahura mu masengesho no kwiyambaza Umubyeyi Bikiramariya, si ugukunda Imana cyane, ahubwo ni amaburakindi. Byagaragaye ko iyo umuntu asumbirijwe yiyambaza Imana, ari na yo mpamvu usanga mu Rwanda hari uduce twinshi abantu bahurira mo (Ruhango, Kanyarira, Rutsiro, Kibeho), abatagiye ahongaho bakiyahura mu masengero yo gucuza rubanda amaturo (dîmes), ayo maturo akaribwa n’abayobora izo nsengero, ndetse bamwe muri bo bakabyigamba (apôtre Yongwe), asagutse agaturwa bamwe mu bayobozi b’igihugu, ari na yo gahunda y’ubuyobozi bw’uyu munsi, gahunda rutwitsi yo gukenesha rubanda. None niba ubutegetsi nta gahunda igaragara bwashyizeho yo korohereza urubyiruko kubona icyo rukora, Paul Kagame aragira ngo rukore iki, uretse gukora uburaya no kwiyahura mu biterane by’amasengesho?

Hirya y’ibigaragara

Paul Kagame ashobora kwibasira no kurwanya Kiliziya Gatolika uko ashaka, ariko sinzi niba azi neza icyo Kiliziya bivuga. Mu muhango wo kwimika Mgr Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi, nabonye uyu mushumba ahereza Paul Kagame ikarita ye ya batisimu. N’ubwo wenda bishoboka ko ababyeyi ba Kagame bari bafitiye inzigo Kiliziya Gatolika, ariko ntibyababujije kumubatirisha. Mu gukora ibyo, ni uko bemeraga ko Kiliziya iriho, izahoraho, ikaba n’urutare.

Abayobozi bamwe na bamwe bo ku isi nka Paul Kagame, barwanyije Kiliziya Gatolika ndetse batoteza abayoboke bayo, nyamara ntibamenye ikibakubise. Mpereye mu karere k’iwacu, Jean-Baptiste Bagaza, wari perezida w’Uburundi, yatoteje abapadiri, atoteza abakirisitu, nyamara uko byamugendekeye, ntawe utabizi. Yahiritswe ku butegetsi, acirwa i Shyanga, agaruka ari umurambo.

Bibiliya Ntagatifu itubwira ko hari uwitwaga Sawuli watoteje abakirisitu na Kiliziya, ageze i Damasiko aho yashakaga gukomereza uwo murimo wo kwica abayoboke ba Kiliziya, bitunguranye ahanuka ku ifarashi yari imutwaye, ahita ahuma amaso burundu. Ijwi rirenga ryahise rimubaza riti: «Sawuli, unshakira iki ku bakirisitu»! Sawuli, waje guhinduka mo Pawulo (Paul), imwe mu ntumwa zikomeye za Yezu, yatakambiye Imana, anasaba imbabazi z’icyo cyaha kugira ngo atarimbuka. Sinsiga, sinanahanura, ariko nemeza nta shiti ko Paul Kagame ntacyo arusha aba bose bamubanjirije. Uwakwemeza ko nyuma yo kwibasira no kurwanya Kiliziya Gatolika, atazamenya ikimukubise, ntabwo yaba agiye inyuma y’ukuri.

Aya mahano yakozwe na Paul Kagame arakurikirwa n’iki?

Nk’uko nakomeje kubivuga, Paul Kagame n’ubutegetsi bwe ntako batagize ngo bibasire Kiliziya Gatolika, nyamara na bo ubwabo biboneye ko iyo ntambara bashoje kuri Kiliziya bananiwe kuyitsinda. Kiliziya zo mu Rwanda zaguye mo umubare munini w’abatutsi bari barazihungiye mo muri 1994, abazirokokeye mo, aho kuyoboka andi madini, nk’uko ubutegetsi bwa Kagame bwabibashishikarizaga, baranga basubira kuzisengera mo. Mu rwego rwo gusenya Kiliziya Gatolika, ubutegetsi bwa Paul Kagame bwashyizeho amadini menshi y’inzaduka (sectes) yo kwigarurira imitima y’abakirisitu gatolika, nyamara byaranze ko aba bayoboka ayo madini ayoborwa na Sekibi. Bivugwa ko noneho mu Rwanda hamaze kuvuka idini rya ba Sekibi (abatinganyi), rikazajya ngo rinabashyingira. Ni akumiro!

Uyu Sekibi anakomeje gukoresha abayobozi bo ku isi mu kuyobya abakirisitu no kubatesha indangagaciro zabo, kugira ngo bamuyoboke, nyamara Kiliziya ikomeje kwigisha ubutumwa bwiza bwo kuzahura izo ntama zazimiye. Kiliziya y’u Rwanda yahuye n’ibibazo bikomeye, kubera ko ubutegetsi bw’inkotanyi bwibasiye abayobozi bayo ndetse bumarira mu magereza abasaserdoti, nyamara ibi ntibyaciye intege abakirisitu, ahubwo byabahaye imbaraga zo gukomeza kuzindukira mu misa no kwiyambaza umubyeyi wabo Bikiramariya. Ibi byose birerekana ko uwo ari we wese, yaba Kagame cyangwa undi, nta n’umwe ufite imbaraga zasenya Kiliziya, uretse kwigerezaho.

Nari ndimo kwibaza nti «harakurikiraho iki»? Igisubizo ni uko ubutegetsi bw’igitugu bwo mu Rwanda butigeze butezuka ku mugambi wabwo wo kurimbura Kiliziya Gatolika n’abayoboke bayo. Kugira ngo iryo shyano rikumirwe ni uko abayobozi ba Kiliziya: abepiskopi, abapadiri, batinyuka, bakamaganira kure ririya jambo-rutwitsi rya perezida Paul Kagame. Cardinal Antoine Kambanda, kubera ko ari inshuti ye ya hafi, yagombye kumwegera, akamusaba korohera abakirisitu, barimo urubyiruko rudafite icyo rukora kindi, uretse guteranira mu biterane by’amasengesho yo kwiyambaza Yezu Kristu n’umubyeyi Bikiramariya.

Ikindi nkeka ko kigiye gukurikira aya mahano Paul Kagame yakoze, ni uko wenda Cardinal Kambanda ashobora gutumizwa i Vaticani, agasabwa ibisobanuro bya ririya jambo ry’umukuru w’igihugu. Niba nibuka neza, iyo habaga ibibazo nk’ibi (incident) byenda gusa no kwibasira abakirisitu, uhagarariye Leta ya Vaticani mu Rwanda (Nonce apostolique) yatumizaga Arkiyepiskopi wa Kigali (ubu ni Cardinal Antoine Kambanda), bakungurana ibitekerezo ku cyakorwa, hanyuma imyanzuro yabo igashyikirizwa Papa, uyu na we agafata ibyemezo. Ibi byemezo by’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, akenshi bifatwa mu ibanga, ariko bikagera ku myanzuro ikomeye. Imwe muri iyi myanzuro ni nka ya yindi yirukanye Jean-Baptiste Bagaza ku butegetsi, cyangwa ya yindi yatumye Sawuli aba impumyi, ariko kubera imbabazi yasabye Imana, akagirwa noneho umwe mu ntumwa zikomeye za Yezu Kristu.

Niba rero Cardinal Kambanda ahamagajwe na Papa Francis, arisobanura ate? Igisubizo cy’iki kibazo ntacyo mfite, ariko hari uko mbibona: Cardinal Antoine Kambanda ashyigikiye Paul Kagame n’ubutegetsi bwe, ku buryo budasubirwaho. Nyamara, nyuma y’ibyo, anahagarariye Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Bivuze ko afashe impu zombi mu kurwana ku nyungu z’ubutegetsi bwa Paul Kagame n’iza Kiliziya. Ashobora gusobanurira inteko y’i Vaticani, izaba irimo kumuhata ibibazo, ko na we yatunguwe na ririya jambo rya Paul Kagame, ariko wenda akanarimanganya iyo nteko, ayibwira ko ibyabaye yizera ko bizakemurwa n’amasengesho.

Nkeka ko ibibazo bizabazwa Antoine Kambanda bikomeye kubisubiza kubera ko atazaciraho iteka mucuti we Paul Kagame, akaba atazanashobora kubona igisubizo cya nyacyo cy’ukuntu abakirisitu bazasubira mu biterane by’amasengesho kandi umukuru w’igihugu yaratangaje ko abazayasubira mo azabafungira mu makamyo, akazabafungura ari uko ibitekerezo byabo by’ubuginga byabashize mo. Ubwo yimikwaga ngo abe umuyobozi mukuru wa Kiliziya y’u Rwanda, Cardinal Kambanda we ubwe, yivugiye ko ’’Kagame ngo ari impano idasanzwe Imana yahaye Afrika, ku buryo bw’umwihariko u Rwanda’’. N’iyo yaba inshuti ya Kagame ka jana, sinzi niba noneho yakongera gutinyuka gusubira muri ayo magambo. Icyo abakirisitu gatolika bamutegerejeho uyu munsi, ni ibisobanuro bifatika byo kumenya niba, kuva Paul Kagame avuze ariya magambo, babujijwe gusubira mu biterane byo gusenga Imana no kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya, haba i Kibeho n’ahandi basanzwe bahurira.

Cardinal Kambanda, washyizweho na Papa Francis mu rwego rwo kugarurira icyizere Kiliziya Gatolika – Kambanda ni umututsi, uhagarariye abacikacumu barokokeye muri za Kiliziya, bari baranze gusubira mu misa -, uyu munsi ari hagati nk’ururimi kuko ntibizamworohera kwemeza inteko y’i Vaticani ko ariya magambo ya Kagame yarimo ubuhubutsi, nta n’ubwo bizamworohera kwemeza ko abakirisitu, Kiliziya yubakiyeho, yizeye ko bazasubira mu biterane by’amasengesho yo kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya, mu gihe shebuja Paul Kagame yivugiye ko uzasubira i Kibeho, Rutsiro, Kanyarira n’ahandi, azazana ikamyo akamufungira mo, akamufungura ari uko imyumvire ye y’ubuginga izaba yamaze kumukamuka mo.

Ibyo kwemeza ko umuyobozi wibasira Kiliziya Gatolika birangira atazi ikimukubise, reka mbiharire bene byo, ariko kandi nk’umukirisitu wemera Imana n’Umubyeyi Bikiramariya, akanyafu karakenewe ku muyobozi umeze nka Paul Kagame, ukeka ko igihugu n’abakirimo bose agomba kubagaraguza agati uko yishakiye. Buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kuyoboka idini ashaka, agakurikiza n’amahame yaryo, cyane ko n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, twese tugenderaho, ryemera ayo mahame.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email