27/10/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Turi ku cyumweru, taliki ya 25 ukwakira 2020. Mu gihe cy’isengesho risoza amanywa (Angelus) mu ijambo rye ryo gushyiraho bamwe mu bayobozi bakuru ba Kiliziya gatolika (Cardinaux), twumvise mo na Arkiyepiskopi wa Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda. Azasenderezwa byuzuye kuba Cardinal ku itariki ya 28 z’ukwezi gutaha (il sera créé cardinal lors du Consistoire du 28 novembre prochain).
Uyu, agisimbura Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa – wagiye mu za bukuru – yavuzweho byinshi. Bamwe mu bahezanguni bamwise inkotanyi y’amarere. Abandi bati, ibyo ni ibisanzwe, ni umwepiskopi nk’abandi.
Nyamara nyuma y’umwaka umwe gusa – yagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali ku wa 19 ugushyingo 2019 – ahise atungurana. Papa Fransisko yamugize Cardinal, uyu mwanya ukomeye muri Kiliziya gatolika y’u Rwanda, ukaba ari bwo bwa mbere ubayeho, kuva u Rwanda rwiswe u Rwanda.
Ku myaka 62 gusa y’amavuko, Musenyeri Antoine Kambanda azahabwa inkoni nkuru y’ubushumba ku wa 28 ugushyingo 2020.
Amasengesho menshi arakenewe, kugirango azabone inema zo kugangahura Kiliziya gatolika y’u Rwanda n’amashitani yugarije igihugu cyacu muri rusange.
Kuva inkotanyi zifashe igihugu mu myaka 26 ishize, igihugu cyacu cyahise gisurwa n’amashitani, avuye imihanda yose. Kiliziya, yari yaraciye kirazira, ntiyashoboye gutera amazi y’umugisha yo kwirukana iyo myuka mibi ya shitani.
Intsinzi yitiriwe inkotanyi muri 1994, yahise ihinduka mo intsinzi yo kwimika shitani mu gihugu. Uburaya bukorwa ku mugaragaro bwahise buhabwa intebe, bunashyigikirwa n’umukuru w’igihugu utagira idini, uretse irya shitani.
Yaba Kiliziya gatolika, yaba andi madini yagiye avuka nk’ibihepfu, yose yananiwe guhagarika iyo mivumo nk’iya Sodoma na Gomora. Kenshi na kenshi yagiye aruca akarumira ubuhanuzi bwayo bugasinzirizwa ari ukwirinda kwiteranya.
Amenshi muri ayo madini y’inzaduka (sectes) yahise anahinduka ”business” zo kwiba rubanda no kwibira abayobozi b’igihugu, biyitirira ko ngo bahagarariye iyo rubanda.
Igihugu cyavutse mo ba ”Bishopu” batazi gusoma no kwandika, biyambika uruhu rw’intama, nyamara ari ibirura. Aba bagiye baregwa gufata abagore n’abana ku ngufu, abenshi bafatirwa ku ruhimbi no mu bindi byumba byitiriwe ibikiza ibyaha, nyamara ari bya byumba by’indiri ya shitani.
Abakirisitu bihutiye kuyoboka abo bayoboke ba shitani, kubera ko babonaga ko nta bundi buhungiro bafite mu gihugu kiyobowe n’amashitani.
Kuva FPR yitoraguriye ubutegetsi mu Rwanda, ni bwo abana b’abanyarwanda batangiye kurwara indwara z’igwingira. Hagati ya 30 na 50 ku ijana by’abana bavuka muri iki gihe, kugirango bazakure neza biragoye, kuko amasambu n’inzuri ababyeyi babo bavanaga mo ibibatunga, amashitani y’ubutegetsi bw’inkotanyi yarayigabije, ba nyira yo basigara bareba nk’ibisambo.
Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda abaturage, abakuru n’abato, abana n’abagore, bitora inda, abandi bakicwa n’amavunja kubera kuba ba ”Ntahonikora”.
Aba bose, icyo bamenyerejwe n’ubutegetsi buriho uyu munsi, ni ugufungirwa ubusa, bakamburwa ibyabo, nta ngurane. Nta wundi batakira kuko abo bagatakiye baba bihishe mu ndaki, bagasohoka mo bagiye kureba niba ama «comptes» yabo yaramaze kuzura ibyo basahura rubanda.
Ababona ako karengane kose bakagereranya n’icyorezo cya Corona virusi, cyavutse mo virusi ya ”Guma mu rugo”, iyi yuzukuruza kugwa umudari, no kubura gihamba kuri rubanda.
Cardinal wa mbere mu Rwanda arasabwa kudukorera iki?
Papa Fransisko amaze kumwambika ikanzu itukura y’umushumba. Twizere ko agiye guhangana n’aya mashitani yajujubije abanyarwanda, byaba na ngombwa akaba yakwitanga, agapfira intama za Yezu Kristu amaze kuragizwa mu ishusho ry’Imana.
Kuba Papa Fransisiko amutoranyije, akaba amugize Cardinal wa mbere mu gihugu cyacu, jye mbibona mo igisubizo cyangwa igisobanuro gikomeye mu mateka ya Kiliziya gatolika y’u Rwanda.
Inkotanyi kuva zafata ubutegetsi nta cyo zitakoze ngo zisenye Kiliziya gatolika nka «institution”; nta n’icyo zitakoze kugirango abapadiri bayo baregwe ibyaha batakoze, banuzure mu magereza, ubu aruta ibitaro n’amashuri. Izi nkotanyi ntizanatinye gufungira ubusa Musenyeri Augustin Misago, wa Diyosezi ya Gikongoro. Ibikomere n’umuruho yavanye muri gereza, bikaba bitaranatinze kumuhitana.
Abenshi muri abo bihaye Imana bakatiwe igifungo cya burundu, abandi bagwa muri ayo magereza (prisons-mouroirs). Hari n’abarekuwe n’inkiko ubutegetsi bwa FPR bubasubiza mu magereza, bukoresheje ikinamico ryitiriwe ”gacaca”. Padiri Joseph Ndagijimana[A1] wo muri Diyosezi ya Kabgayi, ni umwe muri abo, bakiborera muri gereza ya Muhanga.
Kugira Cardinal Antoine Kambanda mbibona mo ko Papa Fransisiko hari ijwi ry’Imana ryamuvugiye mo. Yezu Kristu agomba kuba yaramwiyeretse, anamwereka akarengane Kiliziya ye yo mu Rwanda yahuye na ko, inkotanyi zigifata ubutegetsi.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ashobora kuba yareretswe ko nta wundi wahagarika ako karengane uretse kwimika Cardinal w’umututsi, unafite amateka akomeye mu bagize ubutegetsi bw’amashitani y’uyu munsi.
Nyuma gato y’uko ahawe inkoni y’umushumba nka Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yashyize ahagaragara amagambo ahabanye cyane n’ubutumwa Kiliziya gatolika yamushinze. Ati: «Kagame ni impano idasanzwe Imana yahaye u Rwanda na Afrika yose”.
Kuba Papa yirengagije aya magambo akamugira umukuru w’ikirenga wa Kiliziya gatolika yo mu Rwanda, si uko ari injiji. Ahubwo ibyo yakoze birimo ubuhanga buhanitse. Ntekereza ko Papa yakurikiranye, ku buryo buhagije, ukuntu ubutegetsi bwa FPR inkotanyi bumaze imyaka bwibasira abakirisitu na Kiliziya gatolika muri rusange, hanyuma akaboneraho gufata ibyemezo.
Nyirubutungane Papa Fransisko ashobora kuba yarabonekewe na Yezu Kristu, akamwereka Musenyeri Kambanda kugira ngo abe ari we uzakiza intama ze, zimaze imyaka 26 zaraguye mu manga ya Sekibi.
Nta gushidikanya ko Papa Francis yakurikiye ku buryo budasubirwaho urupfu Mutagatifu Kizito Mihigo yapfuye. Papa azi neza ko Kizito yazize ukwemera kwe gushingiye mu kurwanya akarengane no gukiza ingoyi Kiliziya gatolika yo mu Rwanda n’abakirisitu ubwabo, bari baziritseho kuva mu myaka 26 ishize.
Kuba Papa yagize Cardinal Antoine Kambanda ni no mu gihe kuko azi neza ko abayobozi ba Kiliziya gatolika yo mu Rwanda bagiye bagira uruhare rukomeye mu guhindura imitegekere mibi yo mu Rwanda, kuva rwiswe rutyo.
Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, wari uwa Diyosezi ya Nyundo, na Musenyeri Andereya Perraudin wari uwa Diyosezi ya Kabgayi, bivugwa ko bagize uruhare rukomeye mu kwirukana ubutegetsi bw’abarunari, bwasimbuwe n’ubw’abuzukuru babo b’uyu munsi.
Aba basenyeri bombi iyo batabaho, ibyiswe Repubulika na Revolisiyo ya Rubanda, ntibyari kuzapfa bibayeho ukundi.
Nkaba nkeka cyangwa nemeza ko Cardinal Kambanda, afatanyije n’andi madini yemera Yezu Kristu, bagiye gukorera hamwe, bagatera amazi y’umugisha igihugu cyose cyugarijwe na Sekibi, amashitani yakigabije mu myaka 26 ishize, agahungeterwa muri Gihenomu.
Amasengesho yo gusabira Cardinal Antoine Kambanda, amasengesho yo kumusabira imbaraga zo kurangiza inshingano ze no gutsinda Sekibi n’abamukorera, akaba akenewe muri ibi bihe byugarije igihugu cyacu.
Ni n’amasengesho yo gusabira Kiliziya gatolika muri rusange kugira ngo idasenyuka nka Babuloni, ubwo yari yugarijwe n’amashitani.
Dufatanyije na Mutagatifu Kizito Mihigo, ni ngombwa ko amasengesho yacu tuyerekeza kuri Nyagasani kugirango yereke inzira ya nyayo Cardinal Antoine Kambanda mu kuvugana n’ibirura by’ubutegetsi bw’uyu munsi, kugirango Imana ibihindure mo intama n’abatagatifu, bya koreka u Rwanda n’abanyarwanda.