04/10/2025, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Mu magambo ye yeruye, Noble Marara wahoze mu itsinda ry’abashinzwe kurinda Paul Kagame, cyane cyane mu bijyanye n’ingendo ze, yemeza adategwa ko Minisitiri Bizimana J. Damascène ari icyorezo cya sosiyete nyarwanda. Noble Marara asaba «Afande» kumwica vuba na bwangu, ngo yaba atamwishe, akazabyikorera ubwe! Kubera iki? Kubera ko ngo yatangiye kumena ibanga ry’intekerezo (idéologie) inkotanyi zidashaka kumenera abo ritareba. Ese koko Minisitiri Bizimana J. Damascène ni icyorezo cya sosiyete nyarwanda, nk’uko Noble Marara abivuga? N’iyo se byaba byo, umuti ni ukwica Dr Bizimana, cyangwa ni ukwica ikibimutera? Isesengura.
Mu magambo ye bwite, mwakurikira kuri iyi link yo munsi, Marara aremeza ko minisitiri Jean Damascène Bizimana ari icyorezo cya sosiyete nyarwanda. Mu isesengura rye, Marara anagera kure, agakoresha amagambo akomeye, kuko anatinyuka akavuga ko, akurikije ubukana buba mu magambo ya minisitiri Bizimana J. Damascène, akwiye kwicwa kuko ngo afite amacakubiri, adashobora kwihanganirwa.
Ibyo Noble Marara abivuga ashize amanga, ndetse akemeza ko niba «Afande» atamwishe, azabyikorera. Mu rwego rwo kwirinda gukoresha amagambo Noble Marara atakoresheje, ni byiza ko, mwebwe murimo gusoma iyi nkuru, mubanze gutega amatwi agace k’ikiganiro yagiranye n’uwitwa Rose-Marie, ku rubuga rwe rwitwa «Nyumva Nkumve », mubona aha hasi ku mugereka w’iyi nyandiko.
Kanda aha hakurikira ufungure maze wiyumvire:
Impamvu y’iyi nkuru ni amagambo aherutse gusohoka mu kanwa ka minisitiri Jean-Damascène Bizimana, ufite ubumwe n’ubwiyunge mu nshingano ze. Yaratinyutse aravuga ngo inkotanyi ni Imana, ngo mbere y’uko tuvuga Imana, tugomba kubanza kuvuga inkotanyi, ngo kuko ubwo abatutsi bapfaga mu 1994, iyo mana ntacyo yakoze kugirango ibakize. Ayo magambo ya Dr Bizimana na yo muyatege amatwi muri icyo kiganiro nabashyiriye kuri iyi nkuru.
Nkunda umugabo ntacyo ampaye!
Icyo nkundira Noble Marara si uko yifuza ko Dr Bizimana yicwa, akavaho. Icyo mukundira ni uko atinyuka kuvuga ibyo abenshi twifuza, ariko tukabyifuza mu matamatama cyangwa mu nzozi mbi, turota (cauchemar). Ni byo twese tuzapfa, ariko hari igihe kamere muntu yifuza ko umurozi nka Dr Bizimana yacaho, mbere y’uko tumukurikira.
Dr Bizimana Jean Damascène afite uburenganzira bwo kwikundira inkotanyi, ariko ntakwiye kurengera mu byo avuga. Kugereranya inkotanyi n’Imana, ni ukubura igitekerezo gihamye ; gifite agaciro n’ishingiro (“argument” convaincant), igitekerezo cyo kugeza ku bo ushaka kubwira cyangwa bakumva, kuko hari ibitagereranywa. Nk’umuntu wize amashuri angana nk’aye, nkeka ko hari indi mvugo (langage) yari gukoresha, itari iriya, iciriritse, ya gishumba.
Senateri Evode Uwizeyimana yigeze kuvuga ati, biratangaje ko ubwenge twiga muri za kaminiza twabusimbuje ibifu byacu. Yarongeye ati, hari ubwo nkorana inama na bamwe mu bayobozi, twiga ku bibazo bitandukanye by’igihugu, twamara kwemeranya ku byo twaganiragaho, umwe muri twe akadutaba mu nama, nyuma yo gupima ikirere cy’aho perezida Kagame ashobora kuba ahagaze ku byo twavugaga.
Uru rugero rwa Me Evode Uwizeyimana rufite ishingiro, kubera ko Dr Bizimana, nk’umuntu waminuje, ntiyari akwiye gusohora uriya mwanda mu kanwa ke, atabanje gupima ikirere cy’aho perezida Kagame ahagaze. Ikibazo gihari ni ukwemeza niba koko uyu murongo wa Dr J. D. Bizimana, ari na wo wa nyawo Perezida Kagame na we ahagazeho. Jyewe nk’umuntu, sinabyemeza ntyo, n’ubwo rimwe na rimwe ari uko mbikeka. Ariko se na none, ndi nde wo kubihakana, kandi Noble Marara, wazikuriye mo, na we yemeza ko Dr Bizimana yagombye kwicwa, kubera ko yatangiye kumena ibanga ry’intekerezo (idéologie) inkotanyi zibitseho?
Ni uwo kwicwa kubera ko yatangiye kumena ibanga ry’intekerezo (idéologie) yacu…
Noble Marara, nk’inkotanyi wazikuriye mo, nyuma akazihunga, asa n’ubabajwe n’uko amagambo asohoka mu kanwa ka Dr Bizimana, nta we uba wayamutumye, ko ahubwo, aho kugirango akomeze kumena amabanga y’ubutegetsi buriho, ukuriye ubwo butegetsi yagombye gukuraho uwo mwanda. Mu kiganiro cya « Nyumva Nkumve », Noble Marara anemeza ko Dr Bizimana nta kindi gitekerezo agira muri we, uretse icyo kubiba urwango hagati y’abahutu n’abatutsi, abinyujije muri ya turufu yitwa jenoside yakorewe abatutsi.
Kuri iyi ngingo, sintandukanye cyane na Noble Marara, n’ubwo hari ibindi tutumvikanaho neza. Noble Marara yifuza ko Dr Bizimana yakwicwa, azizwa amagambo amuturuka mu kanwa. Jyewe si ko mbibona, kuko ahubwo hagombye kwicwa igituma Bizimana avuga ayo magambo.
Ubutegetsi buriho uyu munsi butarabaho, abenshi twakekaga ko abari babukuriye, bari abadacumura. Bamwe muri aba, twaganiraga amanywa n’ijoro. Twahuzaga urugwiro mu tubari dutandukanye ; twasangiraga icupa tukarikesha. Mu manama iyo za Arusha, muri GOM, muri CND, i Kinihira, i Ngondore, i N’sele, i Bagdolité, no mu kazi ka Leta, twasangiraga byose, ibivugwa n’ibitavugwa. Ingaruka y’ibi byose, ni uko twizeye inshuti mbi ; ni uko tubayeho twicuza icyaha kimwe rukumbi: icyaha cy’uko twahuye na bo, tugasangira na bo, tukamenyana na bo, tukabana na bo.
Ngarutse ku cyifuzo cya Marara, ndagira ngo mubwire ko icyifuzo cye ari kibi cyane. Ni kibi kuko burya uwapfuye agashyingurwa, cyangwa akanikwa mu tubati tw’inkotanyi, aba yarangije urwe. Uwapfuye ntamenya urupfu abo yasize yishe bapfuye. Aba ni bo bapfa urupfu rubi, kuko abenshi mu bo Dr Bizimana yishe, bamaze imyaka irenga 30 barapfuye bahagaze.
Kubera amagambo y’urwango amusohoka mu kanwa, Dr Bizimana ntakwiye kwicwa gutyo gusa, ahubwo akeneye guhabwa igihano kirenze icyo Marara yifuza: gukurwa ku mwanya ariho uyu munsi, agahezwa muri sosiyete nyarwanda, akayifungirwa mo, ahatava izuba. Icyo gihano ni cyo cyatuma rubanda, akomeje gukomeretsa no kwica, yiitsa imitima mu nda.
Iyo nteze amatwi amadisikuru asohoka mu kanwa ka Dr Bizimana, amadisikuru arangwa mo urwango ndengakamere, mpita niheba ; nibaza niba Dr Bizimana ari umuntu uba uvuga cyangwa niba ari inyamaswa muntu. Nyamara na none, hari ubwo nigarura, wenda nkibeshya nti, nta muntu udahinduka kuko na Sawuli yahindutse mo Pawulo Mutagatifu! Ariko na none, ntibimbuza kwibikaho akajinya, n’ubwo rimwe na rimwe gahita kayoyoka. Reka ngerageze kwigarura mu ntekerezo n’umutimanama byanjye, ngira nti: nta ngoma zidashira, zirahanguka.
Ni byo koko hari ubwo igihe kigera ingoma z’abagome zigahirima, ariko nyuma y’ihirima ryazo, ntibitubuza kwibaza ibibazo bitandukanye : kubera iki abari bazikuriye cyangwa abazikoreraga, batashyiraga imbere indangagaciro zabo, aho gusiga umuvumo inyuma yabo? Ni gute umuntu nka Dr Bizimana, wize neza, akiga mu ma kaminuza asobanutse, atari ay’ikigoroba nk’ayo mu Rwanda, yihanukira akaruka amagambo nk’ariya ateye ubunebwe mu kuyumva? Yaba se abiterwa n’intege nke cyangwa ubwoba asanzwe atinya uwamushyizeho ?
Niba se ari uko biteye, ni gute umuyobozi ahorana ubwoba aterwa n’umukuriye, uyu na we agahora yibeshya ko yavukanye imbuto, ko agomba kwica, akanakiza uwo ashaka? Minisitiri Bizimana yagombye gushira ubwoba, ntiyumve ko umwanya yahawe ari ubuntu yagiriwe (faveur), ko ahubwo yawubonye kubera ubushobozi bwe, yaruhiye imyaka n’imyaniko. Natekereza atyo, bizatuma abohoka, wenda agabanye urwango aterwa n’umurongo yahatiwe kuyoboka.
Ariko se koko, ni nde utera ubwoba « intiti » zacu, bwa bwoba buzivugisha amangambure, n’andi magambo ahabanye cyane n’ubushobozi bwazo? Ni nde uhatira Dr Jean-Damascène Bizimana kuyoboka inzira y’imifatangwe, inzira mbi yo kubiba urwango n’amacakubiri mu banyarwanda, inzira ihabanye n’iyo yari kunyura mo nka minisitiri ufite mu nshingano ze ubumwe n’isanamitima by’abanyarwanda?
Kuba Noble Marara yifuza ko umuyobozi nk’uyu akwiye ifuni kugirango umwanda asohora mu kanwa ke uhagarare burundu, ntabwo ari icyifuzo cyiza, kuko igihano cyo kwicwa, nubwo ngo cyakuwe mu mategeko y’u Rwanda, si cyo gikwiye uriya muhezanguni. Umuntu nka Bizimana si uwo gukubita agafuni (guillotine), kuko na Mugesera ntiyishwe. Ikibi kiberwa no guhezwa mu isi y’ibyiza ; ibisa birasabirana!