Ibihe turimo: Abdul Karim wo muri RNC yemeye ko hari abayoboke b’iryo shyaka bakorera mu Rwanda – bufuku!

22/10/2019, Yanditswe na Amiel Nkuliza.

Ni mu kiganiro yagiranye na Gasana Didasi, afatanyije na Tharcisse Semana, ku wa 17 ukwakira 2019. Muri icyo kiganiro (niba waracikanwe kanda aha hakurikira wiyumvire: Politiki: RNC, P5 na Ali Abdoul Karim ku munzani w’ubwisanzure mu bitekerezo! ) Abdul Karim yanemeje ko RNC ifite umurongo ikoreramo (code de conduite) utandukanye n’uw’andi mashyaka iri kumwe na yo muri P5, ari yo FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, Amahoro Congress na PS-Imberakuri.

Impuzamashyaka P5

Bwana Abdul Karim yagaragaje adategwa ko buri shyaka rifite umurongo waryo ugenderwaho, ariko hakaba n’undi murongo ayo mashyaka ahuriraho yose muri plateforme ya P5.

Ibi bisobanuro bya Abdul Karim ababyumvise babifate bate, baba abanyarwanda muri rusange cyangwa abagize amashyaka RNC ihuriyeho na yo muri plateforme ya P5?

Mu kiganiro kibanziriza ikingiki, bamwe mu batumirwa ba Semana berekanye ko madame Victoire Ingabire n’ishyaka rye bagombye na bo gukora bufuku, nk’uko RNC ikora kugirango abarwanashyaka bayo badashira. Abdul Karim na we yabyemeje avuga ko mu ishyaka rye badashaka ko hagira uwicwa hagize umenyekana, mu gihe abayoboke bo muri FDU-Inkingi bakorera mu Rwanda bo bigaragaza, bagaha icyuho ubutegetsi bwa Kagame, bukaboneraho kubaca imitwe.

Mu bigaragaje harimo Boniface Twagirimana, waburiwe irengero ashimutiwe muri gereza, Anselme Mutuyimana uherutse kwicwa, Illuminée Iragena na we utaramenyekanye irengero rye, n’abandi bakomeje kwicwa cyangwa baburirwa irengero kubera ko ishyaka rya FDU bayobotse, aho kubahishira, ribamurikira abicanyi b’ubutegetsi bw’i Kigali.

Tukaba twanashimira bwana Abdul Karim kubera ibisobanuro yatanze muri icyo kiganiro, ibisobanuro byerekana aho ishyaka rye rihagaze ku byerekeranye n’uko RNC yamize andi mashyaka ari kumwe na yo muri P5. Ni ibisobanuro yatanze ubwo Tharcisse Semana yerekanaga ko abagize FDU-Inkingi akenshi baba bagiye i Maka (Afrika y’Epfo) kubonana na Général Kayumba Nyamwasa, mu gihe abayobozi ba RNC bo ntawirirwa ata igihe cye ngo aje iyo za Burayi kubonana n’abagize plateforme ya P5. Ibi ariko bikaba byanyomojwe na Abdul Karim, werekanye ko ngo akunda kuza mu Bubiligi agahura n’abagize amashyaka bari kumwe. Aha yerekanye neza ko Kayumba we adashobora kuza i Burayi kubonana na bagenzi be bafatanyije muri P5, kubera impamvu atatangaje.

Ali Abdul Karim, ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri RNC no muri P5

Bwana Abdul Karim akaba ari uwo gushimirwa kuko yanerekanye uko abona abanyamakuru b’Umunyamakuru.com. Mu kibazo yari abajijwe na Semana cy’impamvu yaba itera abanyapolitiki kwanga kuvugana na we, Abdul Karim yashubije ko harimo abamutinya kubera ko ngo bakeka ko ibiganiro bagirana ashobora kubihindura uko yishakiye. Ibi bikaba byanyomojwe na mugenzi we Gasana Didas wasabye ibisobanuro ku kiganiro icyo ari cyo cyose Semana yaba yarahinduye ukundi, nyamara icyo kiganiro kikaba nta cyabonetse, ahubwo umuntu akaba yakeka ko abanyapoliki batinya abanyamakuru babaza n’akari imurori gashobora gukomeretsa cyangwa kakaba kamena amabanga aba ahishwe inyuma cyangwa imbere mu mashyaka yabo.

Bwana Abdul Karim akaba ari uwo gushimirwa kubera ibisobanuro byiza yatanze muri icyo kiganiro. Arasa n’uwakuye urwikekwe kuri benshi wenda batekerezaga ku mikorere ya RNC hamwe n’andi mashyaka bari kumwe mu ntambara yo kwirukana ubutegetsi bwa FPR. Kuba ikora bufuku, nk’uko Semana Tharcisse yakunze kubitangaza, byo ni byo kandi na nyiri ubwite yabyemeje kuko abarwanashyaka bayo bari mu Rwanda, kandi bakaba batazwi kugirango baticwa n’ubutegetsi buriho, nk’uko aba FDU-Inkingi bibagendekera.

Ibiganiro nk’ibi ku banyapolitiki, baba abakorera mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bikaba bikenewe mu rwego rwo gushyira ahagaragara umurongo wa politiki amashyaka amwe n’amwe agenderaho.

Twakwifuza ko niba Abdul Karim yongeye kwemera kuvugana na Semana ndetse na Gasana, bamubaza ikibazo bibagiwe cy’uko haba hari abibaza ko RNC ngo idashaka kwirukana système yubatswe na FPR, ko ahubwo ngo icyo yifuza cya mbere ari ukwirukana Kagame ku butegetsi, système ubwayo ngo igakomeza.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email