24/12/2017, Ubwanditsi
Nyuma y’ukwishongora kwa Paul Kagame ku bantu baba mu mahanga, avuga ko abantu bahunze igihugu, ubu babeshejweho no guterura amakarito, benshi bakomeje kwerekana ko batishimiye iyo mvugo ya Paul Kagame. Igitangaje ariko, ni uko muri abo bantu babeshejweho no guterura amakarito, abenshi bakomeje kwibaza kuri ayo magambo y’urukozasoni ya Paul Kagame, harimo n’intore ze (n’ubwo zidatinyuka kubitangira ubuhamya ku karubanda) ziba hirya no hino mu bihugu bya merika ndetse no ku mugabane w’Uburayi.
Hafi y’abatanga ibitekerezo bose, ntawe urumva neza impamvu Paul Kagame yifashe ku gahanga akavuga amagambo nka ariya azi neza ko abo bantu batunzwe no guterura amakarito ari bo bafatiye runini abo yafashe ho ingwate, ubu badashobora gutinyuma kwitsamura no kugira icyo batinyuka kuvuga, kuko batinya ko bafatwa nk’abanzi b’igihugu.
Byongeye kandi aba bateruzi b’ibikarito, utwo babonye twose badusanganya n’abavandimwe babo ndetse n’inshuti ziri mu Rwanda, aho abenshi banyazwe ibyabo n’ibyegera bya Paul Kagame. Muri iyi videwo (vidéo) – amashusho aherekejwe n’amajwi – musanga hasi aha, murumva ukuntu abantu batandukanye bakomeje gutekereza ku mvugo ya Paul Kagame, twe twita urukozasoni.