FPR-Inkotanyi na Paul Kagame barakataje mu kurya akaribwa n’akataribwa!

26/08/2025, Yanditswe na Kalisa,  umusomyi w’Umunyamakuru

Imyaka 30 y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Urugomo, kwica, kwiba, kugorofanya no  gutoteza rubanda. Gufungira ubusa inzirakarengane, gucira ishyanga umuntu wese utavuga rumwe nayo, utayiyobotse cg ngo ayikomere amashyi nk’umwidishyi. Muri rusange, iyo witegereje ibibera mu Rwanda – akarengane gakabije, gusenyerwa, kwamburwa imutungo, kujujubywa no kubuzwa epfo na ruguru – wibaza niba ubutabera bubaho kuri iyi isi ya Rurema ukabura igisubizo.

Iyo usubije amaso inyuma ukibuka ukuntu FPR-Inkotanyi yakinnye umutwe abanyarwanda abenshi bakayiyoboka ariko batanga n’imisanzu y’urugamba, ukongera ukareba ukuntu nyuma yo kubapfunyikira ikibiribiri ubu irimo kubacura bufuni na buhoro, wibaza icyo abanyarwanda bayikoreye, ukibaza icyo bakoze kugira ngo babeho nk’abatariho bikakuyobera. Iyo urebye amabi atagira ingano yishoyemo ikinishoramo ikanayashoramo igihugu – kwibasira no guteza umutekano mucye mu bihugu bituranyi, gushoza intambara z’urudaca hirya no hino mu karere by’umwihariko muri Congo, ubucuruzi bw’abimukira n’impunzi hagati y’Urwanda n’Ubwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika – uribaza ukongera ukibazaaa… Ngibyo ibyo nifuza gusesengura no gusanziza abasomyi b’ikinyamakuru UMUNYAMAKURU.COM muri iyi nyandiko yanjye.

Iyo urebye uburyo FPR-Inkotanyi yagiye iryoshyaryoshya abanyarwanda kugira ngo ibiyegereze, ukabona ubu uburyo iri kubacura bufuni na buhoro, wibaza icyo abanyarwanda bayikoreye, ukanibaza icyo bakoze kugira ngo aribo bagirwaho n’ingaruka z’amabi yayo muri iyi imyaka 30 yose bikakuyobera. Unibaza niba ubutabera bubaho kuri iyi isi ya Rurema ukabura igisubizo.

FPR yatangiriye mu mahanga iyo za Bugada yiyegereza banyarwada b’imihanda yose  (abari mu Burundi, Tanzaniya, Congo, i Burayi no hirya no hino ku migabane yose y’isi) ibareshyareshya ibabwira ko igamije kubavugira, ikanacyura abanyarwanda b’impunzi baheze imahanga bagasubira mu gihugu cyabo gakondo. Magingo aya nyamara ubu usanga ikataje mu kwica, gusahura, gufunga, gutoteza  no kwangaza abatari bake harimo n’abo bayifashije kugera ku butegetsi; ubu urebye imibare usanga abamaze kuyihunga iyo bagize mahirwe ntibice aribo benshi kuruta abo yabeshyaga ko igiye kuvana mu buhungiro ibacyura.

Yafashe intwaro ishyigikirwa n’abanyarwanda b’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze yacyo. Baba abari bari hirya no hino mu buhungiro, haba n’abari bari imbere mu gihugu, batanze imisanzu yo kugura intwaro zo kurwana urugamba no kubasha kuzenguruka hirya no hino ku isi bumvikanisha impamvu yabo yogushoza intambara. Abana batari bake boherejwe mu gisikili kurwana urugamba rwo ‘‘Kubohora Urwanda’’. Imisanzu y’amafaranga n’iyo ubuvugizi hirya no hino mu mahanga yaratanzwe karahava. Muri ibyo byose byayifashije gutsinda urugamba no gufata ubutegetsi mu mivu y’maraso isa n’iyabyibagiwe burunduuu… bimwe mu byo yituye abayifashije ni urukozasoni: gusenyerwa, kwicwa umusubizo, gucecekeshwa n’ibindi. Mu bikorwa-rukozasoni bya FPR-Inkotanyi, harimo no kurimbura abanyarwanda, yahereye no muri bamwe mu ngabo zayifashije mu gufata ubutegetsi ibakubita udufuni umusubizo, abandi ibaha utuzi (uburozi) twa Munyuza. Abo yarashe bo ni benshi; umuntu ntiyabara ngo abarure!.

Hari abacuruzi bayifashije nyuma irabica abandi irabambura iranabasenyera. Ingero ni nyishi. Muri abo abazwi cyane twatangaho ingero ni ibyabaye ku bacurunzi nka ba Rwigara, Rujugiro, Mirimo n’ibindi. Izo ni zimwe mu ngero nkeya muri nyinshi zagaragaye muri iyi myaka 30 FPR-Inkotanyi imaze ku butegetsi.

FPR-Inkotanyi yabeshye abacitse ku icumu…

Amahano ndengakamere yiswe mu ikubitiro ‘‘ Itsembabwoko n’intembatsemba, Jenoside (Genocide)’’ akaza kwitwa mu nyungu za politiki y’ivangura ‘‘Jenoside yakorewe abatutsi’’ akirangira yabeshye abayirokotse ko ibazaniye demokarasi n’ukwishyira ukizana ariko amaso ubu akaba yaraheze mu kirere. Imfashanyo (inkunga) zitagira ingano yagiye ibona izihawe n’amahanga yazishyize mu mufuka wayo abo zari zigenewe ubu bakaba barabuze ayo bamira n’ayo bacira. Iyo urebye amwe mumazu yubakiwe abapfakazi n’imfubyi zarokotse ayo mahano bo mu bwoko bw’abatutsi gusa n’uburyo babayeho wifata kumunwa. Abo mu bwoko bw’abahutu n’abo mu bwoko bw’abatwa bo ntacyo yigeze ibamarira na mba kandi nabo barashegeshwe n’ayo mahano nka bagenzi babo b’abatsutsi. Kuvangura abenegihugu ni, mu kubafasha no mu kwibuka ababo bashitanwe n’ayo mahano yiswe ‘‘Jenoside’’ ni bimwe mu amateka na politiki yayo abantu batazapfa bibagiwe, imyaka uko izagenda isimburana.

FPR-Inkotanyi mu bucuruzi budasanzwe

Uretse ubutindi bwa FPR-Inkotanyi bwo kubuza epfo na ruguru abahutu, abatwa n’abatutsi bahonotse amahano yiswe ‘‘Jenoside’’ yo ubwayo yagizemo uruhare rukomeye,  yanishoye mu bikorwa bigayitse by’ubucuruzi budasanzwe: Gucuruza ingingo z’imibiri y’abantu nk’impyiko, impindura, urwagashya, umutima, ibihaha n’ibindi  (rein, foie, cœur, pancréas, poumons, etc).

Uretse urwo rukozasoni, muri iyi myaka yayo yanyuma, FPR-Inkotanyi yishoye no mu bucuruzi (Business) w’impunzi; igisebo gikomeye mu miyoborere yayo no mu guhindanya isura y’Urwanda. Mwumvise urukozasoni (scandale) ruherutse,  aho  ubuyobozi bwagiye mu Bwongereza gusaba ko impunzi zo muri Aziya zahahungiye zaza mu Rwanda zikaba ariho ibibazo byazo byigirwa Leta y’Urwanda igahabwa akayabo k’amafaranaga. Ibyo byatumye hirukanwa igitaraganya abana b’imfubyi abagiraneza bari barubakiwe amazu ya ‘‘ne dollar campaign’’, birukanwa shishi itabona ngo abanyamahanga bazanye amapawundi (Pounds sterling, amafaranga y’abongereza ahenze cyane) babone aho bajya. Umenya uhoraho yarumvise amarira yabo maze uwo mugambi mubisha ikawuburizamo.

Nyuma y’urwo rukozasoni (rwaburijwemo) rwo gucuruzanya n’Ubwongereza impunzi, ubu nanone yongeye kwishora mu ‘‘ubucuruzi-rukozasoni’’ nk’ubwo tumaze kuvuga haruguru, aho yimitse politiki ya perezida w’Amerika Donald Trump yo guhindura Muntu igicuruzwa, k’uburyo bw’umwihariko impunzi n’abandi bimukira b’impamvu zinyuranye.

FPR-Inkotanyi mu urugomo rwo kwambura abacuruzi ibyabo

Natangiye mvuga uburyo FPR-Inkotanyi yahemukiye abayiyeze kimwe n’abayifashije mu buryo butandukanye cyane cyane abacuruzi. Aha rero ngiye kugaruka kumarira y’abacuruzi muri iki gihe.

Abacuruzi mu Rwanda bararira ayo kwarika

Abacuruzi mu Rwanda bararira ayo kwarika, FPR-Inkotanyi iyo ibonye uteye imbere gato irakureshya yarangiza kumenya ibyawe byose ikakubwira iti: ‘‘tura tugabane niwanga bimeneke’’. Ingero zabambuwe ibyabo ni nyinshi cyane. Mukanya twavugaga ibyabaye kuri Rwigara Assinapol; we usibye no kwicwa yarasenyewe ibindi bitezwa cyamunara abana n’umugore be barafungwa n’ubu ibyabo biracyari mu manza.

Hari undi mugabo witwa Sanzira Amon. Uyu nawe ntako atari yaragize ngo agerageze gukora no kwiteza imbere ariko yaratotejwe karahava. Imitungo ye n’amazu menshi barabimwambura, bamusaba imisanzu aratanga ariko kubera kutanyurwa kw’abambari  ba FPR-Inkotanyi  bageze aho bashaka kumwambura byose ngo bamuhindure umuja n’umucakara. Babonye batari kubigeraho bamuteza ikigo cy’imisoro n’amahoro ibyo bidakunze badukira abana be  Nshutinziza Prince  na Ndanyuzwe Princesse. Aba bana be baratotejwe karava, haba ku mashuri aho bigaga  ndetse no mu miryango yabo , ntabwo bigeze bagira amahoro kandi bahorwa ibyaha  batakoze, ahubwo bazira gusa ko ari abana ba Amon Sanzira. Aba bana iyo wabegeraga bakakubwira agahinda kabo warumirwaga ukibaza icyo bazira ukakibura. Amakuru twashoboye kubona avuga ko iryo totezwa ryageze no kuri sekuru w’abo bana ariwe ise wa Amoni  Sanzira.

Ni akumiro kuba umuntu atoterezwa mu gihugu cye, aho amategeko adakora niyo akoreshejwe akaba akoreshwa mumujyo umwe wo gupyinagaza abanze kuyoboka cyangwa gusingiza  ubutegetsi!  

Ikindi ni uko icyaha ari gatozi rimwe na rimwe wabazaga uburyo abana bazira ibyaha by’umubyeyi wabo bikakuyobera. Ntahandi biba uretse mu Rwanda, aho abayobozi bahatira abana gusaba imbabazi (ku byaha bakoze cg bahatirwa kwemera) mu izina ry’ababyeyi babo! Ni akumiro!

Iryo totezwa kandi si uyu muryango wonyine ryagezeho kuko ubwo twandika iyi nkuru twashakishije amakuru ya Amoni Sanzira tumuburira irengero; hari abavuga ko yaba afunganywe n’abana be hari abandi bavugaga ko ashobora kuba yarashoboye gusohoka mu gihugu. Hari kandi abandi bacuruzi nabo bari bafite ikibazo nkicye tutakibona harimo nka  Epaphrodite n’abandi benshi. Twakwibutsa ko ikibazo cy’abatotezwa kitihariwe n’abacuruzi gusa. Ubu twandika iyi nyandiko, abibasiwe kurenza abandi cyane ni urubyiruko: urubyiruko rwinshi rurafatwa rukajyanwa kurwana kungufu muri M23, abandi bakanjyanwa ahiswe mu bigo by’inzererezi byiswe ibigo ngorora-muco (centre de rééducation) mu kirwa cya Iwawa n’ahandi.

Muri urwo rugomo rwa FPR-Inkotanyi, hari n’abacuruzi ijyana muri ibyo bigo (by’inzererezi/ngorora-muco) ariko abenshi ikaba ibajyana kwa Kabuga. Urubyiruko rwinshi ruratotezwa kubera impamvu nyinshi (kutagira imirimo igaragara bakora n’ibindi).  Amwe mu makuru twashoboye kubona, hari umwana w’umukobwa witwa Kanyuzo Anais Zita wahatiwe kujya akusanya abana bagenzi be ngo banjye bakajyana muri M23.  Twashoboye kumenya ko umukobwa witwa Amanda Ingabire nawe yatorongejwe n’ubutegetsi azira gusa kuba umwe mu babyeyi be ari umuhutu utishimiwe n’ubutegetsi. Urwo rwango rwageze no kuri uwo muziranenge, abura ayo acira n’ayo amira kugeza ubwo yahimbiwe ibyaha bitavugwa. Benshi  mu abo twashoboye kuganira nabo batubwiye mu magambo y’amaganya ko niba agihumeka byaba ari aha Nyagasani!

Ikibazo abanyarwanda benshi bibaza ni ukumenya uzabafasha guhagarika amahano ya FPR-Inkotanyi. Nahimana ni umwana w’umunyarwanda.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email