10/05/2017, Yanditswe na Tharcisse Semana
Amatora ya perezida mu Bufaransa aracyagarukwaho kandi ni mu gihe kuko ibyo abantu batekerezaga atariko byagenze: Emmanuel Macron yatunguye benshi ubwo yatorwaga ku ubwiganze bw’amajwi 66,1% aho uwo bari bahanganye Marine Le Pen we yabonye amajwi 33,9%. Iryo hurizo niryo n’ubu rikomeje kuba amayobera k’Umufransa usanzwe no ku banyapolitiki. Dusubize amaso inyuma twibaze tunabaze abanyapolitiki impamvu batangiye gushihana no gucagagurana bicamo ibice mu mashyaka yabo aho gushyira hamwe ngo bashakire hamwe na Emmanuel Macron ibisubizo by’ibibazo bimaze kuba ingutu n’ukwiheba kwa bamwe.
Nyuma y’uko Emmanuel Macro yegukanye intsinzi, Marine Le Pen we yarayihanaguye. Mu kwivana mu kimwaro yijeje abayoboke b’ishyaka rye na se ko agiye noneho kwitegura bihagije ubundi ngo akazaza aje kuburyo ngo amatora yo mu mwaka w’2022 byanze bikunze noneho bazayegukana.
Bamwe mu bayoboke be ubu baravuga ko byanze bikunze ishyaka rigomba guhindura izina kandi ngo rikava mu mfunganwa z’inzu yo kwa Le Pen (umuryango wa Yohani Mariya Le Pen n’umukobwa we Marine Le Pen) rikajya mu maboko y’abayoboke. Ubu twandika iyi nkuru umwe mu bari bashyigikiye Marine Le Pen wahafi ndetse mu muryango we amaze gusezera mu ishyaka. Uwo ni Marion Maréchal-Le Pen uyu Marine Le Pen abereye nyirasenge. Ubu bivugwa ko uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko afashe ikiruhuko mu bya politiki akaba agiye kujya gukorera muri Afrika nk’umushoramali, aho azajya akora urujya n’uruza hagati y’Ubufaransa n’Afrika.
Umusaza Le Pen washinze iri shyaka rya FN (front national) n’ubwo ntacyo arabivugaho, yagaragaje akababaro ke ko gutsindwa bikabije k’umukobwa we n’ishyaka rye muri rusange. Uyu musaza avuga ko umukobwa we yakoze nabi ukwiyamamaza (campagne) cyane cyane mu kiganiro yagiranye na Emmanuel Macron kuri televisiyo, aho yibanze ku ifaranga bita ERO (Euro) rihuriweho na bimwe mu bihugu by’umuryango w’iburayi. Muzee Yohani Mariya Le Pen asanga ataragombaga kuvuga ko natsinda bazarita bakagaruka mu gukoresha iryabo ryakera; ko aho ariho yayatereyemo cyane (amanota). Ubundi abandi bo mu ishyaka rye ndetse n’abo mayandi cyangwa abadafite aho babogamiye mu mashyaka bavuga ko uyu mukobwa wa Le Pen yagiye yibasira cyane Emmanuel Macron, anamusesereza cyane aho gusobanura intego n’imigambi ye n’ishyaka rye.
Uyu mukobwa wa Muzee Le Pen, ubu aranengwa cyane na bamwe mu barwanashyaka be ndetse na se we ubwe. Nyuma yo gutsindwa bikabije, uyu mukobwa yakoze nk’aho ntacyabaye namba maze mu gushakisha uko ahisha ikimwaro n’umubabaro we yigira muri ”kazaroho” guceza ”ndombolo ya solo” n’izindi mbyino zigezweho z’urukundo. Nk’uko byagaragaye ibyo byari uburyo bwo kwiyibagiza akababaro.
Tugarutse nanone kuri aya matoro yahaye intsinzi Emmanuel Macron uko yagenze, Ku ruhande rw’ibikwerere muri politiki ho, ubu ibintu byabaye akumiro. Mu igihe bari bakwiye kwisuzuma no gusubiza amaso inyuma ngo basuzume neza ibitaragenze neza, ubu batangiye gucikamo ibice no guterana amagambo. Nyuma y’uko Mannuel Valls atangarije ko agiye kwiyamariza kuba umudepite ku iturufu ya ”Repubulika iri mu rugendo ”, Martine Aubry, Anne Hidalgo na Christiane Taubira, wahoze ari minisitiri w’ubutabera muri Leta icyuye igihe ya Hollande baritegura gushinga umutwe wa politiki wabo.
Tugarutse nanone ku ibyaya matoro n’intsinzi Emmanuel Macron, kuruhande rw’abaturage bo basanzwe, ibintu muri politiki bikomeje kubabera urujijo n’amayobora matagatifu nka yayandi yo kwa Mungu w’abakirisitu n’ababadiri be.
Muva mu ikubitiro, abanyapolitiki (hafi ya bose) bavugaga ko Emmanuel Macro n’umushinga we yise ”Repubulika mu rugendo – République en Marche ” adashobora kugera aho agera. Ibi babishingiraga ahanini y’uko ngo adafite uburambe muri politiki kandi akaba akiri n’umwana (imyaka 39).
Abasesengura ibintu n’ibindi muri politiki, basanga uyu mugabo Emmanuel Macron azaba icyitegererezo ku rubyiruko mubyerekeranye no gufata iyambere muri politiki, guteza imibereho myiza y’abaturage no kuzahura ubukungu cyangwa se ubutunzi bw’igihugu (ubu butifashe neza). Basanga kandi azahesha ishema igihugu cy’Ubufransa mu mahanga ugereranyije n’abandi bamubanjirije, cyane cyane abaperezida batatu baheruka aribo Fransisiko Hollande asimbuye, Nicolas Sarkozy na Jacques Chirac.
Itorwa rya Emmanuel Macron biragaragara ko ritangiye kugaragaza isura nyayo y’amashyaka n’abanyapolitiki b’Ubufaransa. Ibitekerezo byihishe bya bawe bitangiye kujya ahagaragara no kwerekana isura y’amashyaka bifuza gukoreramo. Hirya y’ubumwe n’ibyishimo abanyamashyaka banga urunuka ishyaka rya Le Pen n’umukobwa we bagaragaje ku instinzi ya Emmanuel Macron, ubu rurambikanye hagati mu abanyamashyaka: ubu bamwe barasezera muri politiki no mu mashyaka yabo (Maréchal Marion-Le Pen) mugihe abandi bariruka amasigamana batanguranwa kwiyegereza Emmanuel Macron ngo abagabire imyanya mu butegetsi bwe.
Hirya y’abo basesera muri politiki n’abasiganwa basanga Emmanuel Macron n’abitegura gushinga amashyaka yabo mashya; hari n’abandi batigeze bishimira ukwiyamamaza kwa Emmanuel Macron batanibona muri Leta ye. Aba bo bararitsira bavuga ko batazafatanya nawe kubera ko batamwibonamo ndetse hakaba harimo n’abigamba bavuga ko bagomba gukora ukobashoboye ngo bamufungire amayira bamubuze gutambutsa amategeko y’amavugururwa ateganya. Aha akaba ariho hari ihurizo rikomereye perezida mushya n’abamushyigikiye.
Mu gihe hari benshi barekereje ngo abahe imyanya ni nako hategerejwe ishyirwaho ry’ikipe azifashisha mu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage mu igihe yiyamamazaga. Mugihe abatari bake bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Emmanuel Macron mu intsinzi ye, reka natwe twifatanye nabo twifurize uyu musore gukomeza kuryoherwa n’intsinzi no kuzagira ubuzima bwiza n”amahirwe muri iyi myaka 5 yatorewe kuyobora Ubufaransa.