Diane Rwigara yiyemeje guhangana na FPR-Inkotanyi kugeza igihe ayigamburuje !

Diane Rwigara n'abayoboke be bashinze ishyaka rishya

14/07/2017, Ubwanditsi 

Amakuru yizewe atugeraho aremeza ko Diane Rwigara amaze gushinga ishyaka yise mu magambo ahinnye y’igifaransa M.S.P-Itabaza bishatse kuvuga mu magambo arambuye ”Mouvement pour le Salut du Peuple, M.S.P -Itabaza”, naho mu rurimi rw’icyongereza bivuze ngo ” People Salvation Mouvement, P.S.M – Itabaza”.

Ibi bibaye nyuma y’uko Diane Rwigara yangirwa kwiyamamaza; aho we  n’abayoboke be biyiyemeje ubu guhangana na FPR-Inkotanyi kugeza igihe bayigamburuje. Ni muri urwo rwego rero bashinze ishyaka ryo gushyigashyira ibikorwa Diane Rwigara yatangije byo kwereka abanyarwanda n’amahanga ko FPR-Inkotanyi igomba gufungura amarembo n’urubuga rwa politiki mu Rwanda no kuryozwa ibitagira ingano ku mutungo w’igihugu ikomeje gusesegura no kwikubira ndetse no guhuguza abatagira ingano mu baturage no mu bacuruzi n’abandi bantu bikorera ku giti cyabo. Ikindi kigamijwe n’iri shyaka rishya rivukiye imbere mu gihugu, ni ukugarura ubumwe bw’abanyarwanda no kubunga ndetse no gukumira akarengane n’ubwicanyi bunyuranye bibakorerwa bikozwe n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Général Paul Kagame.

Amakuru arambuye ni mu kanya.

 

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email