Bisa bigira isano: Aho ”IKIRARO, RBB” n’«URUBUGA RUHARANIRA INEZA Y’ABANYARWANDA, PRCG» ntacyo bipfana?

©Photo/Réseaux sociaux: Abatangije “Urubuga Ruharanira Ineza Rusange y’Abanyarwanda” (PRCG)

26/05/2023, Yanditswe na Bazumvaryari Maurice

Ikiraro abenshi bita Ikiraro cy’amashara cyangwa se ikiraro cy’ibikenyeri ubwo cyari kimaze kuvuka, hari abanyarwanda bibajije ibyacyo bagikeka amababa, ariko bukwa inabi, babwirwa ko banga ibyiza. Ntibyateye kabiri, virus ya “hutu-tutsi n’irari” iba yadukiriye cya kiraro irakigagaza igihindura imyangaro. Ikiraro kimaze kuba imyase, utumanyu twacyo twaranyanyagiye kamwe aha akandi hariya buri kose kivuga imyato ko kagihagaze bwuma nyamara byahe byo kajya! Ntawe bitagaragariye ko cyari ikiraro cyo kuyobya uburari no gukuza irari rizira gukunda igihugu na Rubanda. Burya ngo igisiga cy’urwara rurerure cyimena inda.

Mu bihe byashize rero, hari umwe mu bayobozi b’ishyaka rikorera mu buhungiro ryiganjemo abari bari ku ruhembe rw’urugamba rw’ikiraro cy’ibikenyeri, wagize uti: twe turiyuburura tumeze nk’inzoka igira itya ikaba nto, ikihinduranya, igacikamo, ikisubiranya. N’ubwo atabivuze neza muri aya magambo ariko kuvuga ko RNC ari nk’inzoka yihinduranya ikisubiranya, ikaba nto, ikaba nini, byonyine ni ikibazo. Uwo ni Bwana Nyarwaya Dick uzwi ku kabyiniriro ka Abdoulkarim. Tugarutse ku kiraro cy’amanyanga rero, twakwibaza aho gihurira n’uru Rubuga rusa nacyo nk’intobo. Sibwo akabaye icwende kanze koga! Ibipande bimwe bya cya kiraro none byaba byiyuburuyemo URUBUGA narwo rukiyitirira ko ruharanira ineza y’abanyarwanda bose? None rwaza ari urubuga rw’urusimbi twagira dute? Abantu barihandagaza bakiha gushimuta ukubaho (la destinée) kw’abanyarwanda n’abazabakomokaho, bagambiriye kwigira agatsiko kabohoza ibikarenze nk’uko byagenze mu “maza y’umuryango wakolonije u Rwanda kuva muli 1994 kugeza magingo aya?” Uru rubuga ruje mu ngendo abanyarwanda basa n’abigeze kubona iritari rimwe (c’est du déjà vu). Nabo se kandi barashaka gutora ingoma mu giteme nka ya mpyisi bihehe? Nka ba giti mu jisho bayirabutswe mu giteme ikinani kimaze gutumurwa bakayitora bakayitobanga na n’ubu rukigeretse? Ubwo amaherezo yazaba ayahe?

Nyamara hari ukundi byagenda, abanyarwanda bakubahwa n’abantu bakubahana muri rusange, nta mururumba, nta murengwe, nta bwirasi, nta bwibone, nta bwiyemezi, nta bugegera, nta bucabiranya, nta rwango, nta vangura, nta bugome kandi nta butindi ku mutima.

Rudahigwa ajya gutanga yaragize ati: “Ndagiye, Nsize mu rwuri nta mushumba,…, Rurema azarukima amashwima”. Ni aha RUREMA!

Abanyarwanda nibahumure Rurema ntazatuma baremara imitima birenze aha cyangwa ubuziraherezo. Ntibazarengwa n’inda. Igihe cyo gukira ubumuga bugaragarira mu mutima mucye n’inda nini cyaje, kandi Rurema arabaremera vuba cyane abarememo ubutwari n’ubushishozi.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email