Antoine Mugesera wo muri FPR, yasabye ko abantu batangira gutekereza k’uzasimbura Paul Kagame?

Uva ibumoso ujya iburyo: François Ngarambe (Umunyamabanga mukuru wa FPR), Antoine Mugesera, na Christophe Bazivamo Visi-perezida wa FPR

24/04/2017, ubwanditsi

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Rwanda “Makuruki”, Antoine Mugesera wo muri FPR yasabye abantu gutangira gutekereza k’uwasimbura Paul Kagame. Kuki uyu mugabo abivuze uyu munsi habura gato ngo Kagame yiyamamarize manda ya gatatu nk’uko nyirubwite yabivuze mu ijambo risoza umwaka w’2015? Byaba ari ibitekerezo bimuvuyemo ku giti cye, cyangwa yabivanye i kambere mu ishyaka riyoboye igihugu? Mbere y’igisubizo cy’ibi bibazo, ni ngombwa, kwibukiranya imiterere y’ubutegetsi buriho muri iki gihe mu Rwanda, n’uburyo Jenerali Paul Kagame yageze ku butegetsi n’icyo Itegekonshinga ryavuguruwe rimwemerera.

Kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi, Jenerali Paul Kagame wari uyoboye igitero cyafashe igihugu, ni we wari ufite ijambo kuruta abandi. Nubwo kuva muri Nyakanga 1994, ku izina atahise yitwa Perezida wa Repubulika, ariko hahise hajyaho umwanya utari uteganyijwe, maze Paul Kagame aba Visi-Perezida wa Repubulika kuva icyo gihe kugeza mu w’2000 asimbuye Pasteur Bizimungu wari umukuru w’igihugu. Ibyo Pasteur Bizimungu yatangaje amaze kwigizwayo, mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango (Imvo n’imvano), byahamije ibyo abantu bakekaga; yemeje ko mu by’ukuri ari Paul Kagame wari ufite ijambo rikuru na mbere hose. Mu yandi magambo, kuva mu w’1994, ibyemezo bifite uburemere ku rwego rw’igihugu, ntibishobora kujya mu bikorwa, Jenerali Paul Kagame atabihaye umugisha. Ni Perezida w’u Rwanda, akaba na Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi ari ryo FPR. Mu w’2003, abanyarwanda bamutoreye manda ya mbere, banamutorera manda ya kabiri mu w’2010, nubwo harabakemanga ko ayo matora atabaye mu mucyo ndetse bamwe mu babyemeza barimo n’abo bahoranye muri ri shyaka, nka Jenerali Kayumba Nyamwasa na Dr Théogène Rudasingwa.

Nubwo amaze kiriya gihe cyose ku butegetsi, mu w’2015, Paul Kagame yasinyiye ko Itegekonshinga rivuguruye rishyirwa mu bikorwa, icyo gihe ryari rimaze guca muri “referendum”. Iryo tegekonshinga rimwemerera kurenza manda ebyiri.

Antoine Mugesera ari mu bantu b’i kambere muri FPR Inkotanyi. Ari mu bantu bashyizwe mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye / Rwanda Elders Advisory Council, rwashyizweho mu mwaka wa 2013. Muri bo hari na Dr Iyamuremye ni Polisi Denis, , Dr. Karemera Joseph , Sheikh Abdul Karim Harerimana, Mukantabana Marie , Mukabaranga Agnes. Abo ni n’abo bagishijwe inama, igihe cyo guhindura Itegekonshinga. Icy’ibanze ryari rigamije nin uguha uburyo Paul Kagame bwo kurenza manda ebyiri. Mu itegekonshinga ryavuguruwe, ubona ko Paul Kagame yahawe inzira yo kuba yakwiyamamaza, ndetse akaba ashobora no kuba yayobora kuzageza mu w’2034!

Uyu munsi bigenze bite ngo Antoine Mugesera asabe abantu gutekereza k’uzasimbura Kagame, ataranatorerwa manda ya gatatu? Yaba se ari kubwira abantu ibyo yaganiriye na bagenzi be b’i kambere? Byaba bigamije iki ko bisa n’ibitandukanye n’ibyo bavugaga mbere ko nta wundi babona wayobora nka Kagame? Ese iyi mvugo yahawe umugisha n’ukuriye ishyaka riri ku butegetsi? Ibi, Antoine Mugesera avuga ni byo abatavugarumwe n’ubutegetsi bamaze imyaka irenga 20 basaba, aho bavuze kenshi ko bidakwiye ko ubutegetsi bushingira ku muntu umwe. Bigenze bite ngo Mugesera abivuge uyu munsi? Ni cyo abanyamakuru Serge Ndayizeye yibaza n’abatumirwa be, ni nacyo abanyamakuru bo kuri Radio Flash FM bibaza, wenda ku buryo bunyuranye n’abo kuri Radio Itahuka.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email