Amizero y’u Rwanda – Espoir du Rwanda/Rwanda Hope: « Igikorwa cy’Urukundo ntikigira ibara, ubwoko, akarere cyangwa idini »!

©Photo/AJRE: J.Dieu Hakizimana, fondateur de l'association «Amizero y'u Rwanda – Espoir du Rwanda/Rwanda Hope»

16/06/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.

Amizero y’u Rwanda – Espoir du Rwanda/Rwanda Hope – mu isabukuru y’imyaka 25 ikomeje intero yayo n’inyikirizo igira iti: « Igikorwa cy’Urukundo ntikigira ibara, ubwoko, akarere cyangwa idini »!

©Photo: Réseaux sociaux. Logo: Amizero y’u Rwanda – Espoir du Rwanda/Rwanda Hope.

Mu ndangururamajwi yayo Amizero y’u Rwanda – Espoir du Rwanda/Rwanda Hope – iremeza ko kugirango habeho Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubutabera ari ngombwa ko abanyarwanda mu moko yabo yose: – Abahutu, Abatwa n’Abatutsi – bakwiye kwicarana bakaganira ku mateka yabo nta kuryaryana (bagasasa inzobe); amateka yabo mabi n’ameza bakayabwizanya ho Ukuri, amabi bakayakira yose uko ari kandi ntapfunwe naho ameza yo bakayaheraho, akababera inkingi mwikorezi yo kubakiraho ejo heza hazaza h’igihugu.

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email