29/04/2025, Ikiganiro “Uko mbyumva, Ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana.
Burya koko iby’isi ni amabanga…
Perezida w’Amerika Trump ati: ”Papa Francisco yigize umuvugizi w’abimukira n’uduco tw’inkozi z’ibibi ziza kuduhungabanyiriza igihugu (USA); bityo rero nta bubasha na mba afite bwo kuntunga agatoki mu mikorere yanjye ya politiki” ibahonyora ikanabakumira. Nyuma yo kumva ko yitabye Imana, abaye uwa mbere uje kumuherekeza ngo yibonere neza n’amaso ye ko yageze mva! Trump abaye Thomas!
Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ati: ”nta na rimwe nteze kuzicarana no gusuhuzanya n’umwicanyi Paul Kagame”; none ubu yemeye bubi na bwiza guhurira nawe mu nkuge ya Trump!