Agahinda gashira akandi gashibuka: – Impunzi za nyuma ya jenoside ziruta kure iza mbere – Ikibazo kizakemurwa na nde ?

Goma Democrati Republic of Congo - Kibumba refugee camp, this camp contained over 250,000 people. The Rwandan refugee crisis put severe pressure on the park. Nearly 1 million refugees were camped in the area around Goma and surrounding the park. ©Jean-Michel Clajot

27/04/2020, Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Muri iyi minsi yo kwibuka abanyabwenge banyuranye bari mu Rwanda bumvikanye mu biganiro bitandukanye batanga icyizere y’uko ibyabaye bidashobora gusubira, kuko ngo ubutegetsi bushya burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwakuyeho impamvu zose zituma jenoside yaba. Politiki yiswe «Ndi Umunyarwanda» nicyo ngo yaba igamije. Kuvuga ibi wirengagije ikibazo cy’impunzi, mu gihugu umuturage wese arindishijwe imbunda, leta isaba abantu bari mu mahanga gutaha ariko nyamara n’abari mu gihugu batabasha kwinyagambura, ni nko kureshya imbeba ngo uyohereze muri rwagakoco. Inkuru irambuye.

Nyuma y’imyaka 26 tumaze habaye jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abahutu n’Abatwa, umuntu ntiyabura kwibaza niba Abanyarwanda barakuye amasomo ahagije muri ayo mahano ku buryo bakora ibishoboka kugirango bayirinde. Muri iyi minsi yo kwibuka twumvise abanyabwenge banyuranye bari mu Rwanda batanga icyizere y’uko ibyabaye bidashobora gusubira kuko ngo ubutegetsi bushya burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwakuyeho impamvu zose zituma jenoside iba. Politiki yiswe « Ndi Umunyarwanda » nicyo ngo yaba igamije.

Bose bavuga ko icyo bita ingengabitekerezo ya jenoside, ariyo nyirabayazana w’ayo mahano, ngo yatangiye ahagana mu w’1956 ubwo bamwe mu Bahutu bize batangiye gushyira mu majwi uburyo Abatutsi bikanyije ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu, Abahutu bagahinduka abagaragu babo. Icyo kibazo cy’Abahutu baharaniraga nabo kugira ijambo mu gihugu cyabo cyaje kuvamo revolisiyo yo muw’1959 yagize ingaruka zikomeye mu muryango nyarwanda. Muri izo ngaruka harimo gutuma igice kimwe cy’Abanyarwanda gihinduka impunzi mu bihugu binyuranye byo ku Isi, cyane cyane ibyo duhana imbibi.

Amateka atwereka ko itotezwa ry’abatutsi muri repuburika ya mbere n’iya kabiri ryatumye impunzi zihera mu mahanga kugeza ubwo zifashe intwaro

Birumvikana ko impamvu zatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi bahunga igihugu cyabo zikomeye. Kimwe ndetse n’impamvu zatumye bahera mu buhungiro imyaka irenga 30 kuri bamwe, bagataha hagombye kuba intambara yaduhekuye twese. Tutabiciye ku ruhande, icyo kibazo ni ingaruka y’uburwayi igihugu cyari gifite kandi cyagize uruhare runini mu mahano twavuze. N’ubwo kuri bamwe ikibazo cy’impunzi cyabaye urwitwazo rwo gushoza intambara (impamvu nyayo y’intambara ikaba mu by’ukuri kwari ugushaka gufata ubutegetsi) ntawashidikanya ko izo mpunzi arizo zavuyemo ingabo z’inkotanyi. Iyo hatabaho impunzi FPR ntiyari kubaho. Bikaba bitangaje kuba abanyabwenge twavuze bashimagiza ubutegetsi ngo bwakuyeho impamvu zishobora gusubiza igihugu mu mahano cyanyuzemo bakirinda kuvuga ikibazo nyamukuru cy’impunzi cyarushijeho kongera ubukana kuva FPR yafata ubutegetsi. Barasa n’aho ndetse batumvise ijambo James Kabarebe (umujyanama wa Perezida Kagame) yabwiye urubyiruko rw’abacikacumu mu mpera z’umwaka ushize abasaba kuryamira amajanja biga uburyo bwo guhangana n’impunzi nyinshi z’Abahutu zirimo guhaha ubwenge n’amafaranga bizifashishwa mu myiteguro yo gukora icyo yise izindi jenoside (turabigarukaho)…

©Photo montage: Réseaux sociaux. Uva ibumoso ujya iburyo: Gen.Kayumba Nyamwasa -Gen. James Kabarebe

Ibi ni impamvu ikomeye ituma tubona ko Abanyarwanda bakwiye gutinyuka bakaganira kuri iki kibazo cy’impunzi. Amateka atwereka ko kurangarana ikibazo nk’icyo bishobora kubyarira igihugu akarambaraye.

Igitekerezo cyo kwandika ku kibazo cy’impunzi nagitewe n’ikiganiro numvise kuri radiyo Itahuka aho Kayumba Nyamwasa (umukuru w’ishyaka rya RNC) yakivuzeho cyane agatanga ibitekerezo numvise byaba ingirakamaro. Ibyo bitekerezo byongeye kuganirwaho mu kiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” umunyamakuru Tharcisse Semana (radiyo Umunyamakuru) afatanije na mugenzi we Didas Gasana bagiranye n’abatumirwa babiri, Jean Paul Turayishimye na Sylvestre Nsengiyumva. Kanda hano ucyumve niba waracitswe: Gen.Kayumba Nyamwasa na RNC mu ndorerwamo ya FPR-Inkotanyi mu Urugano: Siyasa na Politiki mu ntabire y’akababaro….!!!

Igishimishije cyane mu byo Kayumba Nyamwasa yavuze ni uko ikibazo cy’impunzi gishobora gukemurwa bitagombye guca mu ntambara. Nta n’ubwo bisaba ko impunzi aho ziri mu bihugu binyuranye byo ku isi zataha mu Rwanda kuko zimwe muri zo zifite imirimo ikomeye aho ziri, izindi zahashoye byinshi kandi zikeneye gukuramo inyungu. Impunzi zikeneye ko u Rwanda ruhindura imitegekere, rukaba igihugu kigendera ku mategeko yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demokarasi.

«Amarembo arafunguye impunzi zose zishaka zataha »!

Kubwira impunzi gutaha mu Rwanda ntagihindutse mu mitegekere ni nko kohereza imbeba muri rwagakoco.

2010: Igishushanyo ngereranyo (caricature) cy’ikinyamakuru UMUSESO cyerekana politiki ya Paul Kagame na FPR-Inkotanyi yitekinika, aho Paul Kagame abwira Madame Victoire Ingabire ko urubuga rwa politiki mu Rwanda atari inzira nyabagendwa.

Iyo leta iriho ubu ngubu ivuga ngo « amarembo arafunguye impunzi zose zishaka zataha » ntabwo biba bikemura ikibazo impunzi zifite kuko dufite urugero rwa hafi dushobora kureberaho . Madame Victoire Ingabire Umuhoza yaratashye amaze imyaka 16 mu buhungiro, ibyo yakorewe ntawe utabizi. Kugeza maginga aya ameze nk’imbeba yinjiye muri rwagakoco ntashobora gusohoka muri kiriya gihugu. Ba Diane Rwigara nabo ni uko. Ni nk’imbeba zafatiwe muri rwagakoco, ntibashobora gusohoka. Uwarugiye gusohoka ni Kizito Mihigo, uko byamugendekeye turakuzi. Wabwira ute Abanyarwanda b’impunzi ko amarembo afunguye kandi abari mu gihugu barahindutse ingwate, barabuze uko batoroka ?

Mu kiganiro twavuze cya Tharcisse Semana hari uwibukije ko ibitekerezo Kayumba Nyamwasa yatanze kuri icyo kibazo cy’impunzi bijya gusa n’ibya Habyarimana wavugaga ko u Rwanda ari ruto ariko agasaba ko impunzi zibishoboye zizaza kureba uko igihugu giteye ushoboye kumva yahabona imibereho myiza akahaguma. Ni muri ubwo buryo bamwe batashye koko ariko ntibyabahiriye. Urugero : umugabo witwa Tomasi Kabeja yaratashye aba umwarimu muri kaminuza ariko yaje kwicwa hamwe n’umuryango we wose muri jenoside yakorewe Abatutsi. Birashoboka ko hari abantu benshi byagendekeye gutyo bagwa mu mutego batabizi. Ikibazo cyariho mbere cy’imitegekere cyagombaga kubanza gukemurwa mbere y’uko bemera gutaha. Twakwibutsa indangamuntu zandikwagamo ubwoko zikaba zarifashishijwe cyane muri jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo kibazo cy’ubwoko mu ndangamuntu nta gihe kitashyizwe mu majwi ariko ubutegetsi bwavuniye ibiti mu matwi. Mu by’ukuri Abatutsi bari nk’ingwate. Kuva mu buhungiro utashye mu Rwanda mbere y’1994 kwari ukongera umubare w’ingwate zari mu gihugu. Ayo mateka twaciyemo agomba kudufasha kumva ibyo leta y’ubu isaba impunzi.

Biratangaje kuba mu gihugu umuturage wese arindishijwe imbunda, leta isaba abantu bari mu mahanga gutaha. Barataha se bajya hehe mu gihe abari mu gihugu batabasha kwinyagambura ? Abaturage nta burenganzira bafite bwo kurya ibyo bejeje, nk’uko bitangazwa mu binyamakuru no mu maradiyo. Ntibemerewe kwibuka ababo baguye mu ntambara cyangwa kubashyingura mu cyubahiro. Ntibashobora guhitamo umukandida bashatse warengera inyungu zabo, ntibashobora gushinga amashyaka kandi Itegekonshinga igihugu kigenderaho ribyemera. Kwigaragambya byaba ari nko kwiyahura! Ibi bibazo by’uburenganzira bw’abaturage bidakemuwe kubwira impunzi ngo nizitahe amarembo arafunguye ni uguta igihe.

Dushobora gukemura ikibazo cy’impunzi tutabanje kwicana no gusenya.

Dushobora gukemura ikibazo cy’impunzi tutabanje kwicana no gusenya ibyo twubatse bitugoye

Igenashusho (caricature) cy’ejo hazaza u Rwanda mu ndorerwamo y’urubyiruko rwa Jambo asbl

Ni byiza kumva ko ibibazo biriho bishobora kubona ibisubizo bidaciye mu ntambara , cyane cyane ko tuzi amahano intambara yadushoyemo. Ariko na none ni ngombwa kubwizanya ukuri, tukareka kwibwira ko hari abafite inshingano zo kudutekerereza kandi tubona ingorane Abanyarwanda dufite ari ukuba tudafite ubushobozi bwo guhindura imitegekere y’igihugu cyacu. Umutegetsi umaze imyaka 26 kandi wumva ko agomba gukomeza ntabwo aba yemera ko abandi bazana ibindi bitekerezo, aho yibeshye cyangwa aho yagize intege nke bakaba bahakosora.

Tugarutse gato ku butumwa twavuze haruguru James Kabarebe yagejeje ku rubyiruko rw’abacikacumi, ni ikimenyetso cy’ubutegetsi budafie ibisubizo nyabyo ku bibazo by’igihugu. Kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ko umwanzi warwo ari urundi rubyiruko rw’Abanyarwanda rushakisha imibereho hirya no hino ku Isi kubera amateka igihugu cyacu cyaciyemo, ni ishyano rikomeye. Ryagombye kwamaganwa na buri wese uhereye ku bitwa abanyabwenge baba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Abanyarwanda bari ku Isi yose bakabaye ingufu z’igihugu kuko bose baba barangamiye i Rwanda, aho imiryango migari yabo iri. Icyo ubwabyo ni ubushobozi bwiyongera bwo guhana amakuru y’ibibera hirya no hino ku Isi aribyo bivamo guhanga imirimo mishya, kuvumbura ibitekerezo bishyashya, kongera amasoko, n’ibindi byinshi.

Ntabwo nshidikanya ko abahanzi, abakora amafilime, abanyamakuru (cyane cyane bakorera kuri murandasi), abavugabutumwa, abo bose bamenye ko isoko ryabo rirenze kure imipaka y’u Rwanda tuzi. Dushobora kugira umubano w’Abanyarwanda bo hanze n’imbere utari uwo kuryamira amajanja ku ruhande rumwe no gutegura jenoside ku rundi ruhande.

Ararekwa ntashira.

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email