Abanyarwanda n’ubunyarwanda mu isangano ry’urusobe rw’imico!

©Photo : Réseaux sociaux. Umuco nyarwanda wo gusabana no gusangirira ku ntango

16/12/2024, Ikiganiro “Umusogongero” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana

Muri iki gihe isi yahindutse umudugugu n’isangano rw’urusobe rw’imico, intambara Muntu ahora arwana nayo mbere na mbere ni iyo kwigenga no kwiheshagaciro no kuba uwo uriwe.

Muri uwo mudugugu w’isangano rw’urusobe rw’imico, Muntu ahamagariwe kwikebuka we ubwe bwite no kwimba ibyimbo mu ntango z’urugo rw’iwabo, akigizayo imyavu ubundi agatutira agacinyira inkike y’iwabo ariko adacimbura umuce n’umucayuke w’ahandi. Kwimika no kwimakaza mbere na mbere ibyiza by’iwabo, nibyo bimuha kubona no kwakira neza ibyiza by’ahandi no kubera mugenzi we – bahuje cyangwa badahuje umuco – ifumba n’igicaniro cy’ubuntu n’ubumuntu bushyitse.

Ikiganiro kihariye/Interview exclusive. Muntu – Kanyarwanda – mu isangano rw’urusobe rw’imico: soma usogongere, wongere usome umusa ureke gusabayangwa; ucurure ariko udacuranwa, wirinde gucurama no gucurikwa cyangwa gucurika abandi !

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email