05/12/2021, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Umwuga w’itangazamakuru ni umwuga udasanzwe. N’ubwo hari benshi bawirukira, uyu mwuga, ni umwuga usaba ubwitange budasanzwe, kwiyibagirwa no kwimenyereza kwiyaka umunsi k’umunsi ibishuko by’isi bishukashuka Muntu ngo abe ingaruzwamuhetso y’amarangamutima ye cg abo bahuje imitekerereze. Umwuga w’itangazamakuru ni UMUHAMAGARO (vocation) udasanzwe si uwo kwirukira mo cg kwitumira mo. Ni UMUHAMAGARO w’igihango na rubanda.