25/03/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara uyu munsi taliki ya 25 werurwe 2020 n’Umuryango w’Abibumbye, Ishami rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rirasaba ibihugu byo ku isi kurekura byihutirwa imfungwa zabyo kugirango icyorezo cya Corona virusi kitayogoza amagereza izo mfungwa zari zifungiwe mo. Ni itangazo ryashyizwe ahagaragara, rinashyirwaho umukono n’umuyobozi mukuru ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu muryango w’abibumbye, Madamu Michelle Bachelet.
Ibi bibaye nyuma y’indi mpuruza y’umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (OMS-Organisation mondiale de la santé) na wo wasabye ama leta n’ibihugu bifite imfungwa zicucitse mu magereza ko zarekurwa, na zo mu rwego rwo kwirinda ko abari bazifungiye mo bahitanwa n’icyorezo cya Corona virus (COVID-19), ubu cyatangiye kuyogoza abatuye isi.
Iyi miryango yombi irasaba by’umwihariko kurekura imfungwa zari zigeze mu za bukuru, iziri mo abarwayi, n’izindi zishobora guhura n’iki cyorezo ku buryo bworoshye.
Mu kubahiriza icyo cyifuzo cy’iyi miryango yombi, igihugu cya Etiyopiya kiri mu bya mbere bya Afurika cyatangaje ko kigiye kurekura imfungwa zirenga ibihumbi bine (4000 détenus), naho uwahoze ayobora Chili na we akaba yasabye abayobozi b’icyo gihugu kurekura imfungwa za politiki n’izindi zari zifungiwe impamvu zidafatika.
Mu gusoza itangazo rye, Madame Michelle Bachelet akaba asaba ko niba izo mfungwa zirekuwe, zagombye gukorerwa ibizami by’uko zitanduye icyorezo cya corona virusi, zaba zaracyanduye zikaba zakurikiranwa n’abaganga, zikanahabwa ubufasha bwa ngombwa bujyanye n’ubuvuzi.
Mu Rwanda byaba bigiye kubahirizwa?
U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bicumbikiye imfungwa zitagira ingano. Nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi mu mwaka w’1994, abantu benshi barafashwe barafungwa, baba abari barakoze ibyaha bya jenoside (génocide) ndetse n’abarenganaga. Abenshi muri abo baracyarunze mu magereza, nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu jenoside ibaye. Muri aba kandi harimo abafashwe bakiri abana, abagore, abagabo, abenshi muri bo bakaba barasaziye muri ayo magereza.
Uretse aba baregwaga ibyaha bya jenoside, amagereza yo mu Rwanda anarimo imfungwa za politiki, nka Déo Mushayidi, wahoze ayobora inzu y’abanyamakuru (Maison de la presse), ubu akaba amaze imyaka irenga icumi mu munyurururu, azira ibitekerezo bye bya politiki. Harimo kandi na Dr Théoneste Niyitegeka, wafunzwe muri 2003, azira ko yashakaga kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora yabaye muri uwo mwaka. Aba banarimo Dr Nkusi, wigishaga muri kaminuza y’u Rwanda, akaza gusubizwa mu Rwanda avanywe mu gihugu cya Norvège, ubwo yari umuyobozi w’ikinyamakuru Shikama cyasohokeraga ku mbuga za interneti. Shikama cyari ikinyamakuru kitahumekwaga neza n’ubutegetsi buriho uyu munsi, bikaba nta gushidikanya ko inyandiko zasohokaga muri icyo kinyamakuru ari zo uyu musaza Dr Nkusi afungiwe.
Izi mfungwa za politiki zinari mo Dr Kayumba Christophe, na we wigishaga itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda, akaba ubu afungiwe muri gereza ya Mageragere, azira kutavuga neza ubutegetsi bwa Kagame. Ubwo yashyikirizwaga urukiko mu mezi atatu ashize, Dr Kayumba Christophe umucamanza yamukatiye igifungo cy’ukwezi kumwe gusa, nyamara ubu agiye kumara muri gereza amezi arenga atatu.
Izi mfungwa za politiki n’izindi ziregwa ibyaha bya jenoside, ziri mu za bukuru, zikaba zikwiye kurekurwa kugirango icyifuzo cy’uhagarariye ishami ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu muryango w’abibumbye, cyubahirizwe.
Umuzimu ngo arira ku munyagasani!
Yaba Paul Kagame ufunze izi mfungwa zose, yaba n’imfungwa ubwazo, bose bafite inyungu zitandukanye, inyungu zishingiye kuri iki cyiza cya Corona virusi, kimaze guhitana benshi.
Kagame aramutse arekuye aba bantu bose bavugwa muri iri tangazo ry’Umuryango w’abibumbye, yabyungukira mo. Imibare ivuguruzanya yemeza ko imfungwa zose zifungiye mu Rwanda zitungwa n’ama miliyari atagira ingano. Amagereza yo mu Rwanda agabanutse mo imfungwa, aya mafaranga yazitangwagaho yakoreshwa ibindi bikorwa by’amajyambere, birimo nko kubaka amashuri n’ibitaro, ubu byabaye ingume mu gihugu.
Mu kurekura aba bantu bose, Kagame anabifite mo inyungu nyinshi kuko ayo mafaranga ba mpatsibihugu bamuhaga, ashobora n’ubundi gukomeza kuyabona ndetse anarenzeho, aramutse ababwiye ko noneho agiye kubaka ibitaro binini bizajya byakira abarwayi babonetse mo ibimenyetso bya Corona virusi. Ni ukuvuga ko n’ubundi amafaranga yagavuraga mu gutunga izo mfungwa, yayakuba kabiri cyangwa gatatu mu kubaka ibyo bitaro, n’iyo byaba bitagira ibikoresho bya ngombwa.
Ikindi Kagame yakunguka mu kurekura izi mfungwa ni uko imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ihora imujomba ibikwasi ko imfungwa ze zigwa mu magereza kubera gufatwa nabi, ibyo birego byaba bivuyeho, bityo u Rwanda rugashyirwa mu bihugu by’ikitegererezo mu byubahirije icyifuzo cy’umuryango w’abibumbye cyo kurekura imfungwa za jenoside n’iza politiki.
Imfungwa na zo zabyungukira mo kuko inyinshi muri zo, zimaze imyaka irenga makumyabiri n’itanu zitagezwa imbere y’inkiko. Izari zarakatiwe burundu na zo zabyinira ku rukoma kuko burya ngo akamuga karuta agaturo.
Mu gusabwa kurekura izi mfungwa, Paul Kagame akaba yanashyizwe mu mutego wo gupima ikirere cyo kumenya niba agomba kurekura aba bantu bose, cyangwa niba agomba kubarekera mu magereza.
Bamwe mu bajyanama be b’abahezanguni, bakirisha jenoside yakorewe abatutsi, bashobora kumwumvisha ko kurekura imfungwa ziregwa ibyaha bya jenoside ari sakirirego, nyamara abandi bashyira mu gaciro bakaba bamwumvisha ko kubarekura ari byo biri mu nyungu z’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, kuko ubu butegetsi bwaba bweretse amahanga ko politiki ishingiye ku ihora, bwamaze kuyitera umugongo.
Ugupima ikirere kwa Paul Kagame kwanaterwa n’uko yabona inyungu cyangwa igihombo mu kurekura ba Déo Mushayidi, Dr Théneste Niyitegeka, Dr Nkusi na Dr Kayumba Christophe. Kuri aba jyewe nkaba ntabona n’icyo yabihombera mo aramutse abarekuye, kuko na bagenzi be bitwa ko ngo batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, yababujije gukorera politiki mu gihugu.
Bivuze ko izi mfungwa na zo zirekuwe, zashyirwa mu gatebo kamwe na madamu Victoire Ingabire, Me Bernard Ntaganda na Diane Rwigara.
Ngibyo, nguko. Imana ngo itera inzara, ikanatanga n’aho abayo bazahahira.