30/05/2017, Jean-Claude Mulindahabi
Abanyarwanda batuye i Burayi batishimiye imyitwarire y’ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, bateguye imyigaragambyo izaba tariki ya 7 Kamena 2017, ubwo uyu mukuru w’igihugu azaba ari mu ruzinduko i Buruseli mu Bubiligi mu gihe cy’iminsi ibiri. Nk’uko bitangazwa n’abayiteguye, iyi myigaragambyo ni igikorwa kigamije kwereka abanyarwanda n’isi yose ko hari byinshi banenga. Muri byo bavuga: ifungwa ry’abatavugarumwe n’abari ku butegetsi, iburirwirengero ry’abantu, iyicwa ry’abantu, ubutegetsi bw’igitugu bwimye ibyangombwa bamwe mu bashaka gukora politiki, kwigwizaho imitungo y’igihugu, ubusahuzi mu gihe abaturage bamwe bashonje kandi ntibatabarizwe ahubwo bakabihisha, n’ibindi byinshi bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni mu gihe kandi hasihaye amezi atarenga abiri ngo mu Rwanda habe amatora ya Perezida wa Repubulika, Itegekonshinga rikaba ryarahinduwe, hagamiwe guha inzira Jen. Paul Kagame ngo akomeze yiyamamaze.
Mu minsi ishize Yoweri K. Museveni wa Uganda na John Magufuli bavuze ko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC (East Africa Community) usanga ari ngombwa gusaba ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, UE (Union européenne) avanaho ibihano byafatiwe u Burundi. Muri uru ruzinduko i Buruseli, Jen. Paul Kagame nta kuntu icyemezo nka kiriya cyafashwe mu izina rya EAC (na we ari bahagarariye ibihugu biyigize) kitaba mu butumwa agomba gutanga muri UE.
Jen. Kagame agiye i Burayi yikoreye imitwaro itatu imuremereye. Uwa mbere ni uko bitoroshye gusohoza cyangwa kwirengagiza ubutumwa bwa EAC buvugira neza igihugu kiyobowe n’uwo badacana uwaka muri iki gihe, ari we Petero Nkurunziza w’u Burundi, barebana ay’ingwe hakaba hashize imyaka ibiri yose. Umutwaro wa kabiri, ni ukujya mu gihugu azahuriramo n’abafite uburenganzira bwo kumubwira ko ubutegetsi bwe butabereye abanyarwanda, ko ndetse yakabaye agarukirije kuri manda ebyiri, bityo abanyarwanda bakazatora uwayobora neza igihugu. Umutwaro wa gatatu ni ukujya imbere y’aba banyaburayi, n’uburyo Intekonshingamategeko y’Ubumwe bw’i Burayi iheruka gusohora umwanzuro unenga bikomeye imiterere y’ubutegetsi mu Rwanda, aho yanagarutse ku kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ku buryo yageze n’aho yasabye ko urubanza rwa Victoire Ingabire rwasubirwamo.
Mu Bubiligi ni ho habarizwa abanyarwanda benshi ku mugabane w’i Burayi; bivugwa ko hari abasaga ibihumbi 40. Nta kuntu rero, Jenerali Kagame atagira impungenge ko yahahurira n’imyigaragambyo itoroshye kuko buri gihe iyo agiye muri icyo gihugu, hari abamugaragariza ko bagaya imitegekere ye. Uretse n’abanyarwanda, hari n’igihe n’abanyamahanga cyane cyane abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, na bo bakora imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame. Umuntu yatanga urugero rw’abakongomani, bagiye bagaragara cyane mu Bubiligi, mu Bwongereza n’ahandi.
Hari amakuru avuga ko kubera ubwo bwoba, ubutegetsi bwa Jen. Kagame bwohereje muri iyi minsi i Buruseli abakozi barwo kugira ngo barebe ko babasha kugabanya umurindi w’iyi myigaragambyo; mu boherejwe haravugwamo Major Desiré Nyaruhirira (wirukanywe i Burundi, ubwo iki gihugu cyamukekaga kugira uruhare mu guhungabanya umutekano, agakizwa na “immunité diplômatique” kuko yari umujyanama muri ambasade y’u Rwanda i Bujumbura) , Ambasaderi Amandin Rugira, Maître Gilbert Nyatanyi, … ku mbugankoranyambaga, bamwe mu banyarwanda bakemeza ko “bariya bakozi basesekaye mu Bubiligi aho bari mu bikorwa byo kuvuyanga abanyarwanda ngo barategura uruzinduko rwa Jen. Paul Kagame”.
Iyo hari uruzinduko nka ruriya mu mahanga, ubutegetsi bwa Kagame bugerageza gushaka hirya no hino, aberekana ko babushima; ariko imyigaragambyo y’abamwamagana ikabamo benshi baba mu Bubiligi ndetse n’abavuye mu bindi bihugu. Ku rubuga rwe rwa “Facebook” Umunyamabanga mukuru wa kabiri wa FDU Inkingi, Dr Emmanuel Mwiseneza, yagize ati: “ubwo Perezida Paul Kagame yaherukaga kuza muri “les journées européennes de développement à Bruxelles” yahuye n’ingorane zikomeye
1. Yageze kuri aéroport maze mu kumwakira fanfare y’ababiligi imushyiriramo Rwanda rwacu Rwanda gihugu cyambyaye (ancien hymne)
2. Yves Leterme, premier ministre belge de l’Epoque yanze kumwakira avuga ko agenda ye ari surchargé!
3. Yageze kuri salle de conférence asanga twamutegereje ngo tumusuhuze, maze aradutinya bamucisha mu cyanzu
4. Yatangiye kuvuga discours ye asoma maze abura une page, ava kuri podium adashoje discours ye.
5. Yahise ataha igitaraganya
Ubwo mubo twari kumwe icyo gihe, uwari uturi imbere ni Albert Rukerantare usigaye ngo ari ku ibere!
Reka turebe uko ejo bundi (du 07 au 08 juin) bizagenda!”
Munsi hano, hari imwe mu myigaragambyo yabaye mu bihe bishize i Burayi aho abayikoze berekanye ko batishimiye imitegekere ya Paul Kagame:
I Buruseli mu Bubiligi 2014:
I La Haye mu Buholandi 2015:
I Paris mu Bufaransa 2015:
Oxford mu Bwongereza mu w’2013: