04/03/2017, yanditswe na Emmanuel Senga
Ndagira ngo, kubera ururimi rw’igifaransa iyi audio ikoresha, kandi nkeneye ko, mbere y’uko ngira icyo nyivugaho, kubanza kugeza ku baba batumva uru rurimi, ibiyikubiyemo mu magambo make.
Muri iyi audio turabwirwa uko umunyarwanda Henry Gaperi wari ushinzwe kuzamura urwego rwo kwinjiza amahoro mu isanduku ya Leta muri Togo, yaje gucikana akayabo k’amafaranga miliyari 23, mu gihe igihugu cyari cyamuhaye uwo mwanya, kirenze ku bintu bikurikizwa batanga bene iyo myanya ikomeye. Aya mafaranga angana atya yayacikanye nyuma yo guhembwa umushahara w’ikirenga yagenerwaga mu myaka itatu yamaze kuri uwo mwanya, wongeyeho n’ibindi yagenerwaga nk’umuyobozi mukuru, ndetse muri ibyo hakabamo ngo n’igihembo cyo kuba aho atamenyereye kuba! Uyu mwanya yawuhawe binyuranyije n’ibwirizwa ryariho ryashakaga ko ujya muri uwo mwanya aba agomba kumvikana n’abo ayobora binyuze mu rurimi. Ku munyarwanda Henry Gaperi, si ko byari bimeze, kuko ururimi yakoreshaga muri ubwo buyobozi ari ururimi rw’icyongereza, mu gihe Togo ikoresha ururimi rw’igifaransa. Nyamara biravugwa ko uyu Henry Gaperi yize muri Canada mu Ntara ya Quebec, izwi kuba ikoresha igifaransa, we akaba nta jambo na rimwe ry’igifaransa avuga! Inkurikizi y’ibi rero ni ukumushakira umusemuzi uhoraho.
Ikindi gitangaje ni uko mu bamwegereye ba hafi, hari higanjemo abanyarwanda, bari mu ikipe ikora nk’abanetsi. Ikindi cyumvikana ni uko abanyatogo bari baratangiye kunuganuga ko uyu munyarwanda arimo gukora amanyanga atari ateze gutinda kwigaragaza. Gusa icyababaje abanyatogo ni uko, nubwo bamushyizeho ingenza zihagije, bitamubujije kubaca mu myanya y’intoki amaze no kubaca mu rihumye akabacuza.
Perezida Faure Gnassingbe akubutse mu rugendo i Roma no mu Misiri, yayoboye inama y’abaminisitiri yafashe icyemezo cyo kumusimbuza umunyagihugu Kodzo Adedze, na we wakoraga muri izo serivisi. Ngira ngo aha abanyatogo biboneye ko bahungiye ubwayi mu kigunda.
Ibindi dusanga mu binyamakuru byanditswe muri icyo gihe nka afreepress.info/…/1410-le-rwandais-henry-gaperi-quitte-la-tete-de-l…, dusomamo ko uwo munyarwanda, uzwi no ku yandi mazina nka Henry Byakaperi Kanyessim, yazanye imikorere isa nk’itanga icyizere, aho yasabye ko Leta ya Togo yashyiraho numero ya telefoni abantu bashoboraga guhamagara batabariza ahagaragaye ubujura mu misoro no mu kunyereza umutungo wa Leta. Iyo numero ni 8280. Ariko bidatinze icyagaragaye nanone ni uko amajwi yafatiwe kuri iyo telefoni yagaragazaga ko Henry Gaperi yari ari muri iyo migambi yo kugambanira kunyereza imisoro n’amahoro. Bimaze kumenyekana, icyakurikiyho ni uko amajwi yari yarafashwe yaje gusibwa, kandi bidatinze Henry Gaperi akabura, ubu akaba ashakishwa.