Muri iyi minsi, abategetsi b’Urwanda n’ab’Uburundi ntibacana uwaka. Uburundi burashinja Urwanda gutoza bamwe mu mpunzi ngo bazajye guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza. Abategetsi b’Urwanda barabihakana bivuye inyuma.
Hari impuguke z’Umuryango w’abibumbye (ONU) zivuga ko ubwo zari mu karere k’ibiyaga bigari, begereye bamwe mu bashyizwe muri icyo gikorwa kigamije guhungabanya Uburundi, babatangariza ko iyo myitozo bayihawe koko n’ingabo z’Urwanda. Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) zivuga ko zifite na zo ibimenyetso ko koko ibyo bikorwa byabayeho.
Ese koko iyo ni yo mpamvu yonyine yabaye intandaro y’uwo mwuka mubi cyangwa hari n’izindi mpamvu?
Ingaruka z’uyu mubano wajemo igitotsi no kurebana nabi, ni izihe? Urwanda ruhakana rwivuye inyuma ko rudatoza abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi, ndetse rukavuga ko impunzi z’abarundi zashakirwa ikindi gihugu kizakira, kugira ngo rudakomeza gushinjwa. Ibi ariko, hari abasanga atari wo muti.
Ese hari irirarenga ngo ibintu bigarurirwe hafi? Umuti nyawo, igisubizo kirambye kuri iki kibazo byaboneka bite?
Mu kiganiro musanga munsi hano, abatumirwa baratubwira icyo babitekerezaho.
Abo ni:
– Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana
– Docteur Christian Marara
– Padiri Thomas Nahimana
Namwe kandi ibitekerezo byanyu byubaka birakenewe.
Abanyamakuru:
– Jean-Claude Mulindahabi
– Tharcisse Semana
Icyo kiganiro muragisanga munsi hano: