19/01/2017, Ubwanditsi
Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mutarama 2017, Bonifasi Twagirimana Visi-perezida wa FDU-Inkingi yongeye gutumizwa mu rwego rw’ubugenzacyaha bwa polisi y’u Rwanda (CID), aho yahaswe ibibazo ku nshuro ya gatatu.
Ku rubuga rwe rwa “facebook”, Bwana Twagirimana amaze gutangaza ko nyuma yo guhatwa ibibazo, ubu amaze gusubira iwe. Twamubajije niba ibyasohotse mu itangazo rya FDU-Inkingi, kuri uyu wa kane, niba ari byo byonyine yabajijwe, tunamubaza niba agomba gukomeza guhatwa ibibazo ejo n’iminsi izakurikiraho. Mu magambo make, yatubwiye ko bamubwiye ko bazongera kumutumaho nibamukenera.
Itangazo rya FDU-Inkingi ryasohotse kuri uyu wa kane ryavugaga ko impamvu ituma ahatwa ibibazo, ngo ari uko yari yavuze ko hari abantu baherutse kwicwa barashwe n’a bashinzwe umutekano. Nyamara ngo nubwo polisi idahakana urwo rupfu, ngo yabwiye Bwana Twagirimana ko atagombaga kubyemeza mu gihe atabonye impapuro z’abaganga zibyemeza (documents d’autopsie).
Bwa mbere, Bonifasi Twagirimana yahamagawe kwitaba kuri CID, tariki ya 17/01/2017. Yabajijwe ibijyanye n’amakuru yatanze ndetse agasohoka no muri bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, no ku mbugankoranyambaga. Amakuru yatanze yavugaga ko ku itariki ya 01 Mutarama uyu mwaka, saa 9h00 ingabo z’u Rwanda zarashe umugabo witwa Mugisha ziramwica azira ko yari yibye ihene. Indi nkuru yatanze ni iy’iraswa rya Janvier Sekanabo, wishwe na polisi biturutse ku makimbirane y’isambu na se. Gutanga amakuru nk’aya ngo ni ukwangisha abaturage ubutegetsi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, FDU-Inkingi isobanura ko atari ubwa mbere ubwicanyi n’ibikorwa bisa n’ibyo bigaragaye. Iri shyaka ritanga ingero rihereye kuri raporo ya Human Rights Watch ndetse n’ibyatangajwe na Minisiteri y’ ububanyi n’a mahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku bibazo by’uburenganzira bw’ ikiremwamuntu. Hatangwa ingero zindi z’abishwe ku buryo budasobanutse, nka Nzabonimana Jean Claude mu karere ka Ngoma tariki ya 5 Ukuboza, 2016; Rukundo mu karere ka Rubavu, wishwe tariki ya 6 Ukuboza, 2016, Musonera Samson na Bizabarimana Jean Claude bo mu karere ka Musanze, bishwe tariki ya 7 Ukuboza, 2016.
itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na FDU-Inkingi, ryibutsa ko na none habaye ibikorwa by’ itotezwa n’ihohoterwa by’ umwihariko ku batavugarumwe n’ubutegetsi mu mwaka w’2010 wabayemo amatora ya perezida wa Repubulika. Muri uwo mwaka ni bwo Victoire Ingabire Umuhoza yafunzwe ndetse mbere y’aho akaba yari yaralorewe ibikorwa binyuranye byo kumubuza amahwemo. Muri uwo mwaka, ni bwo Visi-perezida wa “Green party”, André Kagwa Rwisereka yahotowe aciwe umutwe; na n’ubu inzego zibishinzwe ntizirashyira ahagaragara abamwishe. Abandi banyapolitiki nka Me Bernard Ntaganda na Déo Mushayidi batawe muri yombi, bashyirwa mu nzu y’imbohe. Déo Mushayidi we yari yashimutiwe i Burundi, azanwa mu Rwanda ku ngufu. Jenerali Kayumba Nyamwasa yagezwe amajanja inshuro nyinshi bashaka kumwivugana aho yahungiye muri Afurika y’Epfo.
Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ryatangaje ko risanga kuba Visi-perezida waryo Bonifasi Twagirimana akomeza gutumizwa muri CID, ari igikorwa gisa n’itotezwa n’ihohoterwa ryakomeje gukorerwa abatavugarumwe n’ubutegetsi, by’umwihariko igihe habaga hitegurwa amatora.
FDU-Inkingi ikaba ivuga ko ibikorwa bibi nk’ ibyo bigomba guharara, ndetse ntihagire umunyarwanda ubuzwa uburenganzira bwe bwo gutangariza abandi amakuru. Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi akaba anashinzwe ububanyi n’amahanga muri FDU-Inkingi, Justin Bahunga.