26/12/2025, Yanditswe na Palemehutu Murama
Itangazamakuru si umurimo woroshye. Kuwukora biri mo no kwemera imyumvire y’abasomyi, kuko aba ni bo twandikira cyangwa dukorerera ibiganiro. Inkuru cyangwa ibiganiro bitandukanye tubagezaho, si ngombwa bagomba kumira bunguri ibikubiyemo nk’ivanjili ntagatifu ya Yezu Kristu/Yesu Kristo cyangwa ibyahumetswe n’umwuka w’Imana, Korowani ishingiye ho mu nyigisho no mu myemerere ya kiyisilamu. Ni yo mpamvu iki kinyamakuru n’abanyamakuru bacyo dufite inshingano zo kwemera ibitekerezo by’abasomyi, n’iyo byaba bitandukanye n’ibyacu. Ibi tubyita ubwisanzure mu bitekerezo, umusomyi uwo ari we wese afitiye uburenganzira busesuye. Byongeye kandi ni muri uwo murongo wo guteza imbere ubwisanzure mu bitekerezo no kuba ijwi rya rubanda, guha ijambo uwo ari we wese wifuza kwisanzura no gusangiza abandi ibitekerezo bye, iki kinyamakuru cyashyiriweho.
Ni muri urwo rwego, ubwanditsi bw’ikinyamakuru, Umunyamakuru.com, bwiyemeje guhitisha ibitekerezo by’umusomyi, wagize icyo avuga ku kiganiro ‘‘Ukuri k’Ukuri’’: Adeline Rwigara Mukangemanyi – Mutamuliza – mu uruhavu rw’inkovu z’amateka…
Niba utarakurikiye icyo kiganiro, kanda aha hakurikira ugifungure ucyumve: https://umunyamakuru.com/ukuri-kukuri-adeline-rwigara-mukangemanyi-mutamuliza-mu-uruhavu-rwinkovu-zamateka/
Komera Semana! Ikiganiro cyanyu cy’abadabagizi nagiteze amatwi. Nk’abatutsi bose, muka Rwigara arerekana ko ingoma zombi ari we wenyine zagiriye nabi. Ibyo ariko ni ibisanzwe kuko buri wese anyagiranwa n’abandi ati ni jye watose jyenyine. Ati ubwo muri 1990, we n’umuryango we bitabazaga ubuyobozi bw’idini ngo bubatabare, bwarabyanze. Numvise byaramubabaje kandi yagombye kumenya ko ari ibisanzwe. Kimwe n’uyu munsi, abayobozi b’amadini bemezwa na leta. Aba ntibashobora guhisha cg guhungisha umuhutu cg umututsi ukekwaho gukorana n’abateye u Rwanda.
Muri 90 uwayoboraga itorero ry’abadive mu Rwanda yari umukiga, washyizweho n’ubutegetsi. Byiringiro uriho uyu munsi na we ni umututsi uri mu kwaha kw’ubutegetsi. Numvise Adeline avuga ngo Byilingiro ntiyigeze amenya Imana. Ibyo abivuze nyuma y’uko inkotanyi zimwiciye umugabo. Mbere bari inshuti zikomeye, cyane ko yanivugiye ko ubwo bahungiraga i Bukavu kwa Sebukwe wa Byilingiro bamufashe neza cyane.
Adelina avuga ko ubwo bahungiraga i Burundi yumvise abahutu bajujura, basa n’abashyira mu majwi abatutsi bari bamaze guhungira ahongaho. Uburyo Adelina abivuga, ni ya kamere y’abatutsi bumva ko ikibaye cyose ngo ari bo kigiraho ingaruka gusa. Ni ibisanzwe ko ahahuriye impunzi nyinshi haba harimo urunturuntu. Buri wese aba akeka undi, avuga ko ibyabaye ari ubwoko bwe (groupe ethnique ye) bwabiteye.
Ikibazo cyawe na we nk’umunyamakuru: hari abo wigirizaho nkana mu biganiro byawe, ariko Adelina wirinze kumubaza niba ari we n’umuryango we bonyine bahuye n’ibibazo. Amarangamutima wagaragaje hagati yawe n’umutumirwa wawe, atandukanye n’ubunyamwuga (éthique journalistique). Cyeretse niba byari ukwiganirira gusa, nk’uko na njye nabyumvise. Bref: famille Rwigara turi benshi tuyizi. Ni famille yakijijwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, mu rwego rwo kwerekana ko ubwa Kayibanda bwahohoteraga abatutsi. Habyarimana yatonesheje abatutsi nk’inkingi yo kwegamira, kugirango abone ibisobanuro byo kwirukana Kayibanda ku butegetsi no kumwica urubozo. Iyo nzika abanyenduga turayigendana. Kuba abatutsi barimo na Rwigara baraciye inyuma bagashyigikira bene wabo bateraga u Rwanda, icyo ni ikindi wenda uzamutubariza mu gice cya kabiri cy’ikiganiro. Ngirango ni aka wa mugani ngo umuvura ijisho bwacya akarigukanurira.
Twebwe nk’abadive, twakundaga cyane Rwigara. Ni we koko wagize uruhare runini mu kubaka urusengero rw’i Nyamirambo. Si aho gusa kuko insengero z’abadive, hafi ya zose zo mu Rwanda, ni we wazubatse. Icyo abenshi batazi ni uko yigeze no gjcibwa mu itorero kubera gucuruza itabi abadive tutemera, nyamara kubera ko yari afitiye akamaro itorero, bikananirana. Nkeka ko ari na byo Adeline yendaga kuvuga, ubwo yemezaga ko iby’amadini ari ibindi bindi.
Iyi message ngusabye kuyihitisha uko iri ntacyo ukuyemo. Uretse ibyo navuze hejuru, nakongeraho ko kwa Rwigara nagendagayo kandi ko nemeza ko nyakwigendera Rwigara yari umunyabuntu butangaje; insengero zacu niwe wazivanye muri nyakatsi. Si ibyo gusa kuko nkunda n’inganzo ya musaza wa Adeline, Rutabana, ngakunda n’ubwisanzure (franc parler) bwa musaza we Jason Muhayimana. Wowe na Batamuliza Adeline Mukangemanyi, mbifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Muzawurye, ntuzabarye!
