Yanditswe na Faustin Kabanza
Nabahitiyemo zimwe mu nkuru zireba abanyarwanda by’umwihariko kandi zagiweho impaka cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. Zimwe muri izi nkuru zijyanye n’imfu zateje impaka zidasanzwe, izindi nkuru ni iza politiki cyangwa imibereho isanzwe.
1.Urupfu rw’umwami Kigeli V Ndahingurwa
Uyu mwami wa nyuma w’U Rwanda yitabye Imana ku itariki ya 16 Ukwacyira muri Amerika aho yari yarahungiye . Kugeza na n’ubu twandika iyi nkuru, amezi abaye abiri abo mu muryango we n’incuti ze batarumvikana aho agomba gushyingurwa. Ikibazo cyabaye agatereranzamba hitabazwa ubucamanza. Ni ukubihanaga amaso.
2.Urupfu rw’umuzunguzayi Tewodoziya Uwamahoro
Uyu mubyeyi w’umukene wacuruzaga utwo kurya ku gataro ngo abone ikimutungira umuryango, yiciwe i Kigali n’uwitwaga ko ashinzwe umutekano ( mu ntangiro z’ukwezi kwa gatanu) amuhora ko ngo acuruza ku buryo butemewe n’amategeko. Ubu bwicanyi bwamaganywe n’abanyarwanda benshi. Kugeza na n’ubu ariko ntawe uzi niba uwo mwicanyi yarashyikirijwe ubucamanze ngo ahanwe ku buryo bw’intangarugero.
3.Padiri Thomas Nahimana n’itsinda rye bangiwe kwinjira mu Rwanda
Iyi nkuru ni iya vuba. Ku itariki ya 23/11, uyu mugabo n’abo bari kumwe bo mu ishyaka Ishema bangiwe kurira indege yagombaga kubajyana mu Rwanda ivuye I Nairobi, kugira ngo bitabire amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha w’2017. Byabaye ngombwa ko bagaruka mu bihugu by’i Burayi babamo. Amaherezo azaba ayahe ?
4.Umuririmbyi w’icyamamare Corneille Nyungura yavuze ko ababyeyi be bishwe n’abasirikare ba FPR
Ibi yabivuze mu ntangiro z’Ukwacyira ku mateleviziyo yo mu Bufaransa ndetse no mu gitabo cye yise « Là où le soleil disparaît ».
5.Ishyaka NEW RNC ryo riti hanabayeho Génocide y’abahutu
Ibi byasohotse mu itangazo ry’iryo shyaka ryashyizweho umukono n’abayobozi baryo ku itariki ya 14/9. Umwe mu bayobozi bakuru Théogène Rudasingwa , wanahoze akomeye mu ishyaka rya FPR yavuze ko yiteguye kuzatanga ibimenyetse igihe inkiko zazabimubaza.
6.Jenerali Kayumba Nyamwasa azabazwa n’Ubucamanza bw’u Bufaransa ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana
Uyu mugabo wahoze ari umusirikare wo mu rwego rwo hejuru rwa FPR ndetse akaba n’umukuru w’ingabo ubu yahungiye muri Afrika y’epfo nyuma y’uko atari acyumvikana na perezida Kagame. Ubu avuga ko afite ibimenyetso simusiga by’uko indege yari itwaye Perezida Habyarimana yarashwe n’abasirikare babitegetswe na Kagame. Ubucamanza bw’u Bufaransa bwiyemeje gusubukura uru rubanza rusa n’aho mu by’ukuri nta myanzuro igaragara burageraho kugera ku munsi wa none. Iryo subukurwa ry’ubanza ryatumye nanone abategetsi b’u Rwanda bikoma igihugu cy’ U Bufaransa, ku buryo umubano w’ibyo bihugu wajemo agatotsi na ko igitotsi ku ncuro zitakibarirwa ku mitwe y’intoki !
7.Abanyarwanda baba muri Zambiya bigeze guhohoterwa
Ibi byabaye hagati mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka. Hibasiwe cyane cyane abari bafite imirimo y’ubucuruzi barasahurwa, baratwikirwa bazira amaherere. Ubutegetsi bwa Zambiya bwacubije ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Ku mbuga nkoranyambaga hari abanyarwanda batekerezaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bubyihishe inyuma n’ubwo nta bimenyetso bifatika byagaragaye.
8.Kiliziya gaturika yasabiye imbabazi abayoboke bayo bakoze génocide y’abatutsi
Izo mbabazi zasabwe hagati mu kwezi kwa cumi. Nubwo ariko Kiliziya gatolika yasabiye imbabazi abayoboke bayo bisa n’aho bitanyuze abategetsi b’u Rwanda ku buryo bwuzuye. Mu by’ukuri Kiliziya gatolika na guvernoma y’u Rwanda bikaba bisa n’abo birebana ay’ingwe. Ku mbuga nkoranyambaga, hari kandi abanyarwanda bagira bati kuki Kiliziya gatorika ntacyo ivuga kugeza magingo aya ku bayobozi bayo ndetse n’abayoboke bayo bishwe na FPR ?
9.Bamwe mu banyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Gikaya (Kayonza) baryaga ari uko bakoze imirimo y’agahato
Byamenyekanye hagati mu kwezi kwa gatandatu aho bamwe mu banyeshuri b’abakene biga muri iri shuri baryaga nyuma y’uko ngo bakoreshejwe imirimo y’amaboko ivunanye bahatiwe n’ishuri. Nyuma y’aho ayo makuru amenyekanye abayobozi b’iryo shuri bagomba kuba barahagaritse iyo mikorere itari ihwitse.
10.Jeannette Kagame yamaze iminsi atagaragara mu ruhame
Ibi byavuzwe cyane mu mpera z’ukwa munani ndetse n’ukwa cyenda. Abantu bakaba baribazaga impamvu uwo mudamu atakigaragara mu ruhame. Havuzwe byinshi. Nyuma y’igihe kitari gito yaje kongera kuboneka mu ruhame.
Ni izo nkuru twabahitiyemo bitewe n’impaka nyinshi zazigiweho ndetse zimwe muri izo mpaka zikaba zarafashishije mu gutuma hari icyahinduka.
Mu kurangiza rero twabifuriza kurangiza umwaka mu mahoro no kuzagira iminsi mikuru myiza. Twese hamwe abanyarwanda Imana izaturinde kandi umwaka utaha uzarusheho kutugendekera neza kurusha imyaka yose yabanje.
Muri iyi minsi isoza umwaka, ubwanditsi bw’ikinyamakuru buzakomeza kubagezaho izindi nkuru z’ingenzi zaranze uyu mwaka w’2016.