12/04/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Muri iki gitondo ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Violette Rukundo Uwamahoro amaze kugera mu Bwongereza, ndetse abantu babashije kubona amafoto ari kumwe n’abana be babiri b’abahungu n’umugabo we Faustin Rukundo. Violette Rukundo yari amaze amazi abiri ari mu Rwanda, aho yafunzwe mu buryo bwateye umuryango we impungenge, kugeza ubwo igihugu cy’Ubwongereza gishyize igitutu ku bategetsi b’u Rwanda kugira ngo arenganurwe.
Inzira y’umusaraba kuri Violette Rukundo, yari yatangiye tariki ya 14 Gashyantare 2017, ubwo yaburirwaga irengero mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. Icyo gihe yari avuye Nyagatare mu muhango wo gushyingura se. Violette Rukundo yari yageze mu Rwanda tariki ya 09 Gashyantare 2017 avuye mu Bwongereza aho umugabo we n’abana be babiri batuye. Uyu muryango ufite ubwenegihugu bw’ubwongereza. Hashize ibyumweru bibiri byose, yarabuze ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zabanje kuvuga ko nta makuru ye zifite. Icyo gihe twari twabajije impuguke mu mategeko, muri zo harimo Maître Innocent Twagiramungu umwavoka mu rugaga rw’abavoka i Buruseli mu Bubiligi, atubwira ko: » iyo umuntu ukekwaho icyaha atawe muri yombi, inzego zimufunze zitagomba kubihisha. Izo nzego ntizemerewe kubangamira ko ufashwe abimenyesha umuryango we, kandi ufunze afite n’uburenganzira bwo kubimenyesha umwavoka (ushobora kumwunganira). Kumarana umuntu ibyumweru bibiri warabihishe umuryango we, ndetse adashobora no kubimenyesha umwavoka, ni ukurenga ku mategeko. »
Ku itariki ya 03 Werurwe 2017, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yatangarije abanyamakuru bo mu Rwanda ko urwego rwa Polisi ari rwo rwataye muri yombi Violette Rukundo, anongeraho ko akekwaho « ibikorwa by’ubugizi bwa nabi”. Yagejejwe imbere y’urukiko tariki ya 23/03/2017, Ubushinjacyaha bumushinja gukangurira abantu kwitabira guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Uwamahoro yahakanye ibyo yaregwaga byose.
Ku itariki ya 28/03/2017 yafunguwe by’agateganyo, none bimaze kumenyekana ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/04/2017 amaze kugera mu Bwongereza aho yari asanzwe atuye n’umuryango we. Hagati aho hari umupolisi witwa Jean-Pierre Shumbusho ufitanye isano na Violette Uwamahoro, akaba yari yarashinjwe ko ngo Violette yamushoye muri biriya byaha yari yageretsweho, ndetse we yari yakomeje gufungwa by’agateganyo. Nubwo bivugwa ko uwo mugabo yari yemeye ibyo ashinjwa, wakwibaza icyo bashingiraho bakomeza kumushinja mu gihe uwo bavugaga ko yabimushoyemo bigaragaye ko abaye umwere.N’ibyo yari yemeye bishobora kuba byari bishingiye ku gushyirwaho iterabwoba cyangwa kubabazwa ku mubiri (torture).
Abitegereje basangaga ko Violette Rukundo Uwamahoro yaziraga gusa ko umugabo we Faustin Rukundo ari mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda. Rukundo ni Komiseri ushinzwe urubyiruko muri iri shyaka. Ibyaha Violette Rukundo yaregwaga biraremereye cyane ku buryo iyo biza kuba bifite ishingiro ntiyari kurekurwa. Ibyaha nka biriya byagiye bigaragara mu nkiko zo mu Rwanda; hari n’abandi bagiye bashinjwa ibisa na byo, ubu bakaba bafunze, ndetse bamwe mu banyarwanda bakibaza niba rimwe na rimwe bidakoreshwa mu rwego rwo guhashya abatishimiwe n’abanyabubasha bo mu gihugu. Mu bantu batangwaho urugero mu bashinjwe ibyaha nka biriya, hari nk’umuhanzi w’umuririmbyi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, n’abandi.
Nta gushidikanya, ko Ubwongereza bwagize uruhare runini mu kurenganura uyu mutegarugori Violette Rukundo Uwamahoro. Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yakunze kugaragaza muri za raporo zayo ko mu Rwanda ubucamaza budahagaze neza mu rwego rw’ubutabera. Iyo miryango yakomeje kwerekana ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa nk’uko bikwiye.