28/03/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Iyo usesenguye byimbitse ibibazo byugarije abaturage mu Rwanda, ukibaza imvo n’imvano ya byo n’impamvu nyakuri bidakemurwa n’ababishinzwe (ubuyobozi bwa Leta n’ubwo amadini), usanga impamvu nyakuri bikomeza kuba ikirundo cy’«akarengane k’ibihekane» bihekanye nk’uko umuhanuzi Segikubo Barafinda Fred yakunze kubivuga kugeza igihe FPR ihisemo kumucecekesha burundu imujyana i Ndera (mu kigo cy’abasazi aho ubu imwigiriza ho nkana imukorera iyicarubozo mu kumwuhira imiti y’indwara mu ibyo ukuri atarwaye) ari irari ry’inda na kamere ya muntu yoguhora ashaka kwireba we bwite, kwironda no kwigwizaho we n’abe gusa.
Ubu buhanuzi bwa Segikubo Barafinda Fred buje kwibutsa ibyo nyakwigendera Padri Charles Mudahinyuka (umuhimbyi w’indirimbo n’umuhanuzi mu bahanuzi mu gihe cye ) yakanguriraga urubyiruko rwo mu gihe cye ndetse n’icy’ubu arusaba kuba ba Munyaruka abandi bakareberaho uko umuntu aba inkerabigwi mu kugira ishyaka n’umuco w’urukundo nyakuri. Iyo mpanuro ya Padri Charles Mudahinyuka yayitanze muri iyi ndirimbo ye yise Mwana w’iwacu (kanda aho mu ibara ry’ubururu uyumve uhereye ku munota wa 3) aho agira ati: « U Rwanda rukunda abarukunda batarukubira mu nda, mwana wanjye uzabe mu beza. (…) uzakubaza ati: uri nde? uzamusubize uti: Ndi Munyaruka abandi bana bakanyoboka, si ndi icyangwe (…), nzakura ndi Inkerabigwi (…) ».
Uko mbyumva ubyumva ute ikomeje kwibaza kandi ikakubaza: hakorwa iki ngo «Ubumuntu, Ubuntu n’Ubupfura» – Impagarike n’Ubunyangamugayo : intégrité, droiture ou mieux encore l’exactitude morale (éthique et moralité) – bikomeje kuba ibihekane bihekanye n’inyuguti z’indagi gusa gusa… mu Rwanda, bihinduke ishuli ry’ibanze kandi ngombwa (école obligatoire) mu banyarwanda no mu miryango ya bo? Kiliziya (amadini muri rusange) n’itangazamakuru byakora iki ngo «akarengane k’ibihekane» bihekanye ka FPR-Inkotanyi gacike burundu mu Rwanda?