02/12/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana
Akarengane, urugomo n’umuco w’ikinyoma bimaze kuba igiti cy’inganzamarumbo mu Urwanda. Uyu muco mubi wagiye uranga ingoma zose uko zagiye zisimburana, uhereye ku gihe cy’Ubwami kugeza magingo aya, mu gihe cya Repubulika.
Iyo urebeye uyu muco mubi w’urugomo n’ikinyoma mu ndorerwamo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, usanga uyu muco warabaye politiki ihamye yo gucecekesha, kwikiza no guheza uwo mutavuga rumwe, uwo mudahuje ubwoko cyangwa akarere.
Ukuri k’Ukuri kuribaza kuri uyu muco mubi uranga politiki y’Urwanda n’uruhare abanyamakuru bagira mu kuwurwanya.