02/01/2021, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana
Umwaka w’2020 urakikorezwa rushorera! Impamvu: imfu n’ibyago bidasanzwe byawuranze ku buryo bw’umwihariko icyorezo cya COVID 19.
2020: imfu z’abatabarika mu bakomeye n’aboroheje uhereye kuri Kizito Mihigo, indashyikirwa muri muzika n’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umwalimu udasanzwe w’ubumuntu n’ubupfura, ubworoherane n’amahoro wababaje abanyarwanda n’isi yose; abahoze ari abakuru b’igihugu: Uburundi: Pierre Nkurunziza na Pierre Buyoya; Tanzanie: Benjamin Mkapa; Kenya: Daniel arap Moi n’abandi tutarondora bo mu miryango yacu cyangwa inshuti zacu.
Uw’2021 uduhishiye iki? Paul Kagane na Padri Thomas Nahimana bamaze iminsi bifurizanya urupfu ku mbugankoranyambaga (ubupfura buke n’ubusazi nk’ubundi) uzabasiga he???