30/08/2017, Ubwanditsi.
Kuva muri iki gitondo inkuru ikomeje kuvugwa no kugarukwaho n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda bitandukanye ni iy’irigiswa ry’Umuryango wa Rwigara Assinapol. Mu nkuru dukesha Ijwi ry’Amerika (VOA) musanga amajwi hasi aha, inshuti n’abamenyi b’umuryango baratabaza kandi bagaragaza n’impungenge z’uko abagize uyu muryango bashimiswe, ubu baba barimo gukorerwa ibikorwa by’iyicwarubozo.
Abanyamakuru n’imiryango iharangira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bari i Kigali, nabo kugeza magingo aya ntibarashobora kumenya aho uyu muryango uherereye kandi na polisi y’u Rwanda ntishaka kubitangaza. Umwe mu banyamakuru udukurikiranira hafi iyi nkuru, yatubwiye ko babashimuse hashize amasaha macye cyane yari amaze kuvugana n’umufasha wa nyakwigendera Rwigara Assinapol.
Ishimutwa ry’uyu muryango wa Rwigara Assinapol rikomeje guhakanywa na polisi. Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, nk’uko bisanzwe yiyererukije, atsemba yivuye inyuma avuga ko polisi itegeze ifata cyangwa ngo ishimute uyu muryango. Ibi byo gushimuta abantu polisi ikabihakana, hanyuma ikaza kubyemera bitewe no kotswa igitutu n’amahanga cyangwa se imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu birasanzwe. Zimwe mu ngero zifatika ni nk’ishimutwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, cyangwa se urwa bugufi aha rw’umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite ubwene gihugu bw’ubwongereza.
Nk’uko buri gihe izanzwe ibikora, akenshi na kenshi iyo ishaka kuyobya uburari no kwerekana ko ibikorwa byayo bitagamije guhishira ukuri, ko ahubwo inafasha abayitabaje, polisi ikunze kwiyereretsa ibinyujije mu kinyamakuru Rushyashya cyegamiye kuri Leta. Mu ishimutwa ry’uyu muryango niko yongeye no kubigenza. Soma inkuru yose uko yasohotse muri iki kinyamakuru.
http://rushyashya.net/itohoza/polisi-yahakanye-gufungwa-rya.html