Umukino wa «ping-pong» hagati ya Padiri Nahimana Thomas na Kigali

30/01/2017. Yanditwe na Tharcisse Semana

Muri iyi nyandiko nise ”Umukino wa «ping-pong» hagati ya Padiri Nahimana Thomas na Kigali” ndibaza niba Padiri Nahimana Thomas akina «ping-pong» cyangwa arakinishwa urusimbi n’«akazungu anarara»? Nyuma yo kongera kugerageza kujya mu Rwanda kandi inzitizi yari yarashyizweho na Kigali zigihari, ndibaza umukino nyakuri Padiri Nahimana Thomas arimo akina n’uwumukinisha. Ndibaza niba ari mu mukino wa «ping-pong» usanzwe, akina na Kigali cyangwa se niba atari undi mukino FPR-Inkotanyi na Paul Kagame bamukinisha umuntu yakwita urusimbi cyangwa se «akazungu anarara»?

Mbere na mbere reka nibaze kandi mbaze : Ese umukino Padiri Nahimana Thomas yinjiyemo umuntu yawita irihe zina? Twavuga se ko yawinjiyemo abishaka cyangwa yawinjijwemo atabizi kandi atabishaka? Muri iyi nyandiko yanjye ndagerageza gusesengura uko mbona uwo mukino. Ndirinda kugendera ku marangamutima, mpereye ku kuri k’ukuri kwa politiki mu Rwanda n’uburyo FPR-Inkotanyi na Général Paul Kagame bayoboye igihugu ubu, ariko ntanirengagije uko isura nyakuri ya FPR-Inkotanyi na Paul Kagame yagiye yigaragaza buhoro buhoro kuva muri 1994 kugeza magingo aya.

Ndagerageza kureba no kujya hakurya y’imvugo isingiza cyangwa innyega (Padri Thomas, FPR-Inkotanyi na Paul Kagame), maze nibaze uko uyu mukino (njye nsanga ari ping-pong ikinirwa hasi y’ameza) uteye n’uko ushobora kuzarangira.

Mbere yo kwinjira mu isesengura ariko sinabura kwibaza kandi mbaza ngira nti : Ese mu guheza hanze Padri Thomas Nahimana, Paul Kagame aramwongerera ingufu cyangwa aramukinisha muzunga n’«akazungu anarara» ngo amukoreshe amakosa yivane mu kibuga cya politiki we ubwe naho we yigaramiye? Ndibaza kandi niba FPR na Paul Kagame baba batagamije ku mutesha umutwe nkana no kumuhoza ku nkeke y’umwenda arimo abarwanashyaka ndetse n’abaterankunga be (une dette morale envers ses adeptes et ses potentiels financiers)?  Dusesengure.

Umukino wa « ping-pong » ni umukino nyabaki? Uteye ute?

Umukino wa « ping-pong » ni umukino ukinirwa ku meza magari ugahuza abantu babiri gusa cyangwa se bane icyarimwe, ni ukuvuga babiri babiri k’uruhande rumwe n’abandi babiri babiri k’urundi. Mu rurimi rw’igifransa bakunze kuwita ”tennis de table”. Ubusanzwe uyu mukino wa « ping-pong » cyangwa se ”tennis de table” ni umukino utera kwishima abawukina akanatera kwizihirwa abawukurikirana (une activité de loisir). Kuwukina bitera ubwuzu no kwizihirwa. Muri iyi nyandiko ndibaza rero niba umukino nyakuri Padiri Nahimana Thomas arimo akina na Kigali ari «ping-pong» isanzwe cyangwa se ari umukino wa «ping-pong» yo munsi y’ameza abantu badashobora kureba uko uteye; utamenya neza ukora amakosa n’ukina umukino usesuye. Ndibaza niba ari mu mukino wa «ping-pong» (isanzwe cyangwa wo munsi y’ameza) akina na Kigali cyangwa se niba ari undi mukino umuntu yakwita urusimbi cyangwa se «akazungu-anarara»?

Umukino w’urusimbi n’«akazungu anarara»

Umuntu ukina umukino w’urusimbi nta narimwe aba azi niba aributsinde cyangwa ari bu bihomberemo. Muri uyu mukino umuntu ashobora gushora duke, agakina agakina hanyuma mukanya gato cyane (ku nshuro ya mbere cyangwa se iya kabiri) akabona yungutse akayabo; iyo yungutse menshi cyane kenshi na kenshi hari igihe ashyokerwa agashora, akongera agashora hanyuma n’ayo yari yungutse yose akamuca mu myanya y’intoki; ndetse n’ayo yari yizigamiye mu mufuka w’inyuma yakongera kuyashora akamushiraho burundu. Muri uyu mukino w’«akazungu-anarara» ni uko biteye. Muri iyi nyandiko ndibaza niba Padri Thomas mu mukino akina na Kigali niba ari uw’urusimbi bakunze kwita «akazungu-anarara»? cyangwa se niba ari uw’igisoro?  Uwutahura neza yatubwira kugirango tumenye aho tuganisha amasesengura y’uzatsinda n’uzatsindwa; n’impamvu zo gutsinda cyangwa gutsindwa. Ndabitabaje ni munyereke uwo mukino uwo ariwo.

Umukino w’igisoro utandukanye ho gato n’umukino w’urusimbi. Mu mukino w’igisoro hari igihe ubwa mbere utsindwa, hanyuma wakwishyira mu mutuzo  ugatekereza neza kandi ukitegereza  uwo mu kinana umuvuno aca, bishobora kaguha kwisuzuma no kwisuganya kuburyo ushobora guhindura vuba na bwangu umuvuno wawe hanyuma mu kanya gato cyane ugatsinda mpaga zitagira ingano kandi zikurikiranya.

Iyo politiki uyihushije yo ntiguhusha. Politiki burya ni Ntampuhwe!

Padiri Thomas arakina «ping-pong» cyangwa arakinishwa urusimbi n’«akazungu anarara»? Mu mukino w’«akazungu-anarara» bisaba ko kwigengesera no kwitonda mu gusohora ikarita uri bukine uhereye k’ubo mukinana n’abo muhanganye. Mu mukino wa politiki ho siko biteye namba:  kuko iyo uhushije gato bigusaba kumara igihe kirekire wiyondora ngo wongere usubire mu kibuga ufite icyo werekana gifatika gituma wongera kugirirwa ikizere cy’uko watsinda iby’ucyutwe cyangwa icya peneliti. Iyo politiki uyihushije yo ntiguhusha. Niyo mpamvu ari umukino utoroshye utari ukwiriye kwisukirwa cyangwa kwirukirwa n’ubonetse n’uwo ariwe wese, kabone n’iyo yaba afite impano bihumbi mukwizeza no mugutuma abantu bemera ibitanganza bye. Uku kuri ni bake bakuzi muri politiki, haba mu ntiti dufite mu Rwanda no mu mahanga, mu bize,  abaciriritse ndetse n’abatarize namba.

Iyo abajijwe impamvu Padiri Thomas Nahimana adahabwa paseporo ye y’U Rwanda yasabye ko yongererwa igihe kubera ko yari yararangije igihe, buri gihe ambassaderi Olivier Nduhungirehe arya iminwa akavuga ko ibyo byabazwa padiri Thomas Nahimana, kuko ariwe ubwe wabisobanura neza. Ibi bikerekana neza ko uyu mu diplomate afite ubutumwa yahawe na Kigali bwo gutesha umutwe abatari inkomamashyi z’ubutegetsi bw’i Kigali akoresheje urubuga rwe rwa Facebook akuze kubajomberaho ibikwasi no kwerekana ko Padri Thomas ari mu makosa. Ikibabaje ni uko muri ibi byose uyu mudiplomate ukomoka mu ishyaka rya PSD (Parti socialiste démocrate) buri gihe yiyegereza Padiri Thomas anyuze munzira zose zishoboka akamwizeza ko azamufasha kubona ibyangombwa ariko byagera ku itariki yanyuma akamugarama akavuga ko ntaho bigeze bagiranira imishyikirano; nyamara bizwi kandi hari gihamya simusiga zibyerekana. Ni uko byabaye kurinda bigera ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016 no kuri iyi yanyuma yo ku wa 23 Mutarama 2017. Aya matariki yombi  ntazibagirana mu mateka ya politiki y’U Rwanda, cyane cyane muri politiki yo guharanira impinduka mu Rwanda. Ariko se kuki iyi tariki ya 23 yabaye intero n’inyikirizo kuri Padri Thomas? Aho iyi tariki ntifite icyo isobanura dushobora kuba twarirengagije, tutanagarutseho mubyo twagiye tubaza Padiri Thomas?

Ibisobanura mpa iyi tariki ya 23

Ubu inshuro nimaze kuba ebyeri zose Padri Thomas yifuza gusesekara mu urwa Gasabo burigihe ku itariki ya 23: ese iyi tariki isobanura? N’ubwo nyirubwite tutabiganiriyeho ngo adusobanurire impamvu akunze guhitamo iyi tariki ya 23, njye nagerageje gusubiza amaso inyuma nsanga mu mateka ya politiki y’U Rwanda ifite igisobanuro gikomeye.

Icyo gisobanuro ni iki: Ku itariki ya 23 Ugushiyingo 1962 nibwo inteko y’igihugu (Assemblée nationale) yatoye itegeko-nshingategeko (Constitution) rishyiraho ingingo ngenderwaho zo kujya batora umukuru (perezida) w’igihugu binyuze mu bwisanzure bw’amajwi mu matora rusange na manda y’imyaka ine y’umukuru w’igihugu ishobora kongerwa inshuro eshatu gusa (suffrage universel avec un mandat de 4 ans renouvelable trois fois seulement).

Ese Padri Thomas gufata urugendo rwe rwa mbere rwo kujya mu Rwanda kuri iyi tariki (n’ubwo rwaburijwemo) yashakaga guhesha agaciro iyo tariki? Kunshuro ya kabiri nabwo yongeye gufata ho gahunda yo kujya mu Rwanda (n’ubwo nanone urugendo rwe rwaburijwemo) ni kuri iyo tariki ya 23. Yaba se afite muri gahunda ye umurongo wa politiki wa manda y’imyaka ine yongerwa inshuro eshatu gusa cyangwa byabaye ibintu bihubiranye gutyo ariko we atariko abitekereza? Kuba se ariwe wafasha iya mbere ku itariki ya 28 Mutarama akageza kubaturage disikuru y’isabukuru y’ubwigenge aho ntibyaba bifitanye isano n’ibyo yemera yimazeyo kuri ayamatariki yombi? Igisubizo nyacyo ni we wakiduha kandi turizera ko iyi inyandiko izatera amatsiko abantu kubyibazaho no kwibaza ku gaciro k’amatariki y’amateka ya politiki y’u Rwanda.

Tugaruke gato ku iby’umukino wa politiki hagati ya Padri Thomas na Kigali. Nyuma mubizi ku itariki ya 23 Mutarama, uyu mutaripfana yafashe inzira ngo asubiye guhinyuza amagambo ya perezida Kagame Paul wivugiye we ubwe ko Padri Thomas Nahimana adakwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda, kabone ngo n’iyo yaba afite ibyo aregwa. Padri Thomas yakubise igihwereye ubwo i Brusselles ho mu Bubiligi indege yamwangiraga kumutwara. Nk’uko Padri Thomas ubwe abisobanura, avuga ko bamusomeye urwandiko rwoherejwe na Kigali mu makampani y’indege rumukumira ahantu hose yashaka guca agamije kujya mu Rwanda.

Akimara kurusomerwa, nyuma y’aho yariherereye we n’abantu be (kugeza ubu tutaramenya neza abo aribo – n’ubwo bidakenewe cyane), atangaza ko atagiye kwipfumbata ko kandi atazahwema kwereka amahanga n’abanyarwanda ko Leta ya FPR iyobowe na Général Paul Kagame demokarasi iririmba ari ikinyoma cyambaye ubusa busa. Anongeraho ko ubu agiye gushyiraho ”Guverinoma (Leta) ya Opozisiyo ikorera mu buhungiro”. Akimara kuvuga ibi, abantu benshi (nanjye ubwenjye nk’umunyamakuru ndimo) bibajije agaciro k’iyi Leta, uko izaba iteye n’abazayijyamo? Kugeza ubu abantu bategereranyije amashyushyu menshi iby’iyi Leta ya Padri Thomas.

Nkurikije ibyo nganira n’abantu batandukanye harimo abamushyigikiye kuva yatangiza igitekerezo cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda (bamwe bari mu ishyaka rye n’abandi bataririmo, ariko bamushimira icyo gitekerezo n’ibyo yari amaze kwerekana cyane cyane ari i Nairobi), nibajije niba intera Padri Thomas yari amaze kugeraho muri politiki abantu babona ko izakomeza cyangwa niba iyi migambi mishya azanye yo gushyiraho Leata itamusubiza inyuma.

Benshi mu bo twaganiriye kugeza ubu ntibabona neza aho ajya, bakambwira bati: «ba utegereje turebe uko iyo Leta izaba iteye n’abazaba bayigize»; abandi bakeya (ariko cyane bakiri mu kigero cy’urubyiruko babarizwa mu mashyaka anyuranye n’abatayarimo namba) bati: « igitekerezo cya Padri ntaho kimwaye, ni kizima ».  Hari n’abambwiye rwose ko biteguye no kujya muri Leta yitegura gushinga, uretse ko ngo atarababaza kandi nabo bakaba bakirindiriye ibisobanuro azagenda atanga buhoro buhora. Hirya y’abo hari ariko n’abavuga ko biriya Thomas avuga bya Leta ari ”Byenda-Gusetsa”; ko yabivuze afite umujinya w’uburenganzira bwe abujijwe, ko azisubiraho.

Uko njye mbona iki gitekerezo cya Padiri Thomas cyo gushyiraho Leta mu buhungiro ni uko kije gisanga hari inyota y’uko abanyapolitiki bari bakwiye gukora uko bashoboye kose impinduka zikaza mu Rwanda kuko abaturage bose (abari imbere mu gihugi n’abari inyuma yacyo) banyotewe n’impinduka. Ibyo kandi nibyo. Ariko se, Leta ya Oposiyo yo mu buhungiro yazana izihe impinduka?

Ishobora se kubaho ikemerwa n’abanyarwanda ndetse n’amahanga? Ikibazo cy’ubusangirabitekerezo mu miyoborere (géopolitique) aho cyaba cyarashishojwe ho mu gutekereza iyi Leta? Ubukangura-mbaga n’ubuvugizi byakorwaga n’amashyaka ya politiki (harimo n’Ishema) aho ntibyaba bibaye ingashyo isubiza ubwato inyuma? Njye ubwanjye mfite impungenge z’uko igikorwa cya Padri NAHIMANA cy’i Nairobi cyari cyakanguye abantu ko cyaba impfabusa. Izindi mpungenge zanjye ni uko ikizere cyari cyagaragaye cyayoyoka Padri Nahimana akazibona wenyine cyangwa bikamubera impamvu yo kwivana mu kibuga atabizi.

Padiri Nahimana ashobora kwivana mu kibuga atabizi

Dore impamvu eshatu z’ingenzi mbona ashobora kwivana mu kibuga atabizi kandi bitari ngombwa:

1) Kwizeza abantu ko uzataha ku itariki ya 23 Mutarama kandi azi neza ko inzitizi zamubujije gushyika aho yifuzaga kujya mbere zitaravaho.

2) Kugendera gusa ku magambo asize akunyu n’ubuhendabana by’umunyagitugu Paul Kagame ugatinyuka kwiha inzira ubizi neza ko ntacyakozwe bigaragaza neza ko inzira ikiri ndende kuri Padri Thomas Nahimana ndetse n’abandi bamubanjirije cyangwa bazamukurikira muri iyi nzira mu kumenya imikorere ya kinyeshyamba ya FPR-Inkotanyi iyoboye ubu u Rwanda. Amateka yagiye abitwereka kandi n’ubu aracyabitwereka. Aha twibutsa nk’magambo y’umunyapolitiki Faustin Twagiramungu wigeze kwihandagaza akizeza abantu ko byanze bikuze yanyura mu kirere cyangwa i kuzimu azagera i Kigali ku itariki yari yariyemeje. Ahahari mu kwezi kwa gatandatu (Kamena)  mu mwaka w’2013.

3) Gushyiraho ”Guverinoma (Leta) ya Opozisiyo mu buhungiro: Padri Thomas we ubwe azi neza ko andi mashyaka yagiye arwanya igitekerezo cye cyo kujya mu matora y’itegeko-nshinga n’irya perezida wa Repubulika ubu ririmbanije. Twibutse ko ubwo yajyaga gutorera muri ambassade i Paris bakamwangira akavayo yijujuta, abantu bamubwiye (nanjye ndimo) bati: uri umwiyahuzi. Bamutungiye agatoki ububi bwa FPR-Inkotanyi ikora kinyeshyamba ariko we mu myumvire ye no mumyemerere ye akomeza kwemeza ko kugirango uhindure ibintu atari ngombwa gufata intwaro nk’uko bamwe babishyigikiye, ko ahubwo ugomba kubyinjiramo, ukabihindura urimo imbere. Aha niho yakurije no kwerekana ko bifite akamaro n’ishingiro kuzajya mu matora ya perezida wa Repubulika ateganijwe uyu mwaka w’2017. Ibyamubayeho muri ambassade i Paris mu gihe cy’ikinamico ry’itora ry’ihindurwa ry’itegeko-nshinga n’ibimaze kumubaho inshuro ebyeri (i Nairobi na Bruxelles) byari bikwiye kuba umusingi wo kwibaza byaba na ngombwa agasubira inyuma kugirango abashe kwitegura gusimbuka urukuta rwa FPR-Inkotanyi imushyira imbere mu murongo yiyemeje wo guhananira impinduka. Burya ngo ujya gusimbuka arizibukira.

Uru rukuta noneho ntago ari rwa rundi rw’amategeko Général Paul Kagame akunze kuvuga acyurira abatamukomera amashyi (na Padri Thomas arimo) ahubwo ni n’urw’imikorere ya FPR no mu rwego mpuzamahanga. Ikibazo cy’ubusangirabitekerezo mu miyoborere (géopolitique) ubwacyo kirerekana ko Guverinoma (Leta) ya Oposizisiyo yo mu buhungiro Padri Thomas yifuza gushiraho yayibera inzitizi kuko nta gihugu na kimwe cyakwemera kuyoboka Padri Thomas na Leta ye ngo gitere umugongo Leta ya FPR-Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame. Impamvu ntayindi ni uko iyo Leta ya Padri Thomas iramutse igiyeho koko itabona igihugu kiyemera kikanayicumbikira ku mugaragaro. Byongeye kandi biragoye guhuza abantu b’impande zose ngo bayinjiremo bayibere umuvugizi kugeza igihe yemerewe.

Icyo nibaza:

Ese Padri Thomasi hari umwenda w’abarwanashyaka n’abaterankunga (dette morale) yaba afite bimwotsa igitutu cyo gushaka hutihuti igisubizo abaha asobanura impamvu atabashije kugera i Kigali mu gihe yari yaragennye? Ese yaba afite abaterankunga (b’ibihugu by’ibihangange nk’Amerika n’abanyaburayi bamwotsa igitutu kugeza aho yikururira ishyano rya Leta idashobora gupfa yemewe? Ah ntiyaba akomeje kwitiranya amagambo y’akarimi keza ka FPR-Inkotanyi na Paul Kagame n’ukuri? Ubusangirabitekerezo mu miyoborere (géopolitique) nako nti kuri kure y’ibyo. Ayobewe se ko ujya kwica ubukombe abanza akabwagaza? Yibagiwe vuba se ingogo zitagira ingano Paul Kagame na FPR ye bamaze kwisasira kandi amahanga abizi anabirebera? Kuki atakwitonda ngo asubire mu myeko arebe niba hari izindi nzira zitari iya Leta yo mu buhungiro? Kwegera abandi bamaze kumva agaciro k’ibyo aharanira no gufatanya urugendo bafasha muri byinshi buhoro buhoro mu gutigisa urukuta rwa FPR? Guhatanira kuba ”RUTAHIZAMU” simbikubujije rwose, ariko ibyo wakora byose nutitonda ngo ushishoze, urebe iryo zamu uko rihagaze n’uko waritaha mu mucyo abafana bose bakikogeza (kubera ubuhanga wari umaze garagaza), uzajya kubona ubone ari mu kibuga kitagira izamu n’abafana. Si ngena si ndi Rugenera! dagura

Mugucumbika iri isesengura ryacu, twakwibaza niba umukino Padri Thomas yinjijwemo na FPR-Inkotanyi na Paul Kagame utazamuviramo gutakarizwa ikizere burundu n’abarwanashyaka be ndetse n’abaterankunga bo mu bihugu bitandukanye by’ibihangange, harimo umuryango w’ibihugu bisangiye ururimi rw’icyongereza (pays membres du common law) ndetse na Leta zunze Ubumwe z’Amerika? Ese Padri Thomas ibyo arabizirikana cyangwa arakina byo gukina gusa atagenzura igipimo cy’abakurikirana umunsi ku munsi? None uyu mukino akinishwa wazamuviramo kwivana we ubwe mu kibuga imburagihe? None byazamuviramo intandaro yo gutakaza abafana atabishaka kandi atabizi? Icyo nzi cyo kandi nemeza ni uko byanze bikunze abakunzi b’amashoti n’ibitego by’imitwe bya Padri Thomas barekereje kandi bakaba batazamwihanganira namba igihe azaba atsinzwe mpaga, cyane cyane igihe amakosa ariwe azaba aturutse ho. Ikarita itukura bahora bayicaranye. Ngiyo imapnuro ngiyo impuruza nguteye Padri Thomas n’abataripfana bawe. N’abandi bari muri iyo nzira ubu butumwa ni ubwanyu.

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email