14/10/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana
Ubuhamya bw’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga tubukesha Imana y’i Rwanda yakinze akaboko no kwihangana bidasanzwe by’uyu munyamakuru. Nyuma yo kurusimbuka inshuro ebyiri zose aho yagombaga kwicirwa i Kibungo cyangwa hakurya y’umupaka w’u Rwanda muri Tanzaniya, yakomeje gukorerwa iyicaruboza ku buryo butandukanye kugeza igihe atunguwe imbere y’itangazamakuru, ku Kacyiru nyuma y’iminsi irindwi yose yaraburiwe irengero.
Ubuhamya busesuye ku ifatwa n’ifungirwa ryuyu munyamakuru ry’ahantu hatazwi, kugeza yinjijwe muri gereza ku Kimironko.