Ukuri k’Ukuri: Umufasha wa Seth Sendashonga, Cyrie Sendashonga, aratubwira akari imurore (igice cya gatatu).

Mme du feu Seth Sendashonga, Cyriaque Sendashonga

22/06/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana.

Nyuma y’ukwezi twibutse ku nshuro ya 20 iyicwa rya Seth Sendashonga, Ukuri k’Ukuri kwegereye umufasha we, Cyriaque Sendashonga, atubwira akari imurore.

Mu gice cya gatatu, aratubwira ukuntu ahereye ku byo yitegereje k’umugabo we yasanze politiki ari umuhamagaro w’umuntu (vocation) n’ingaruka bigira k’umuntu we ubwe no ku muryango we.

Araduha kandi ubuhamya bw’ukuntu mu gihe abayobozi ba FPR-Inkotanyi barucaga bakarumira ntihagire n’umwe umufata mu mugongo cyangwa ngo abe yamwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha, hari abantu bake cyane muri rubanda rwa giseseka muri FPR-Inkotanyi bakifitemo umuco-nyarwanda n’umutima w’ubumuntu (culture et conscience humaniste rwandaise).

Araduha ubuhamya bwa bamwe muri abo bantu batinyutse kumuhamagara no kuza kwifatanya nawe mwishyingura ry’umugabo we Seth Sendashonga. Aragaruka kandi no ku mpanuro (prophéties) za bo zikomeye ubu zigenda zigaragaza, nk’aho umwe muri bo yatinyutse akavuga ati : «ingoma yishe Sendashonga nta n’umwe (haba mu batutsi, mu bahutu ndetse n’abatwa n’abanyamahanga, Ndlr) itazica».

 

 

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email