Ukuri k’Ukuri: Uhoze ari umuyobozi wa Komini ya Giti – Bourgmestre – Edouard Sebushumba, yanyuze mu myanya y’intoki inkiko gacaca!

©Photo : Réseaux sociaux. Edouard Sebushumba, wahoze ari umuyobozi wa Komini (Bourgmestre) ya Giti.

08/06/2019, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana

Mu ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Eric Bagirayubusa w’ Ijwi ry’Amerika (VOA), Edouard Sebushumba, wahoze ari umuyobozi wa Komini – Bourgmestre – ya Giti, yumvikanye avuka ko muntu n’umwe wigeze yicirwa muri Komini Giti yayoboraga. Abajijwe ku ibyo Dr Léonard Nduwayo uvuka muri Giti yanditse yemeza ko muri iyo Komini hari abantu bahiciwe harimo n’abapadiri bo mu iseminari nto (Petit Séminaire) ya Rwesero, Edouard Sebushumba yivuye inyuma aratsebye, avuga ko ibyo ntabyo rwose azi.

Ukuri k’Ukuri mu icukumbura kwakoze, kurahamya ko muri Giti yayoborwaga na Edouard Sebushumba, haguye abantu batabarika (abahutu, abatwa n’abatutsi) ahitwa ku Umunyinya, ku uburyo mu igihe cya gacaca uyu Edouard Sebushumba habuze gato ngo agaraguzwe agati muri izi inkiko za FPR-Inkotanyi.

Ukuri k’Ukuri kurabagezaho akari i Murore ku amarorerwa n’ubwicanyi byabereye muri i Giti n’imvo n’imvano y’imvugo yigengesera ya Edouard Sebushumba.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email