Ukuri k’Ukuri: Me Bernard Ntaganda imibereho mibi n’iyicwa-rubozo byo muri gereza byamwigishije gukora «gikomando»!

Me Bernard Ntaganda mu mwambaro y'imfungwa wuzuye ho amaraso yavushijwe akorerwa iyicwa-rubozo

10/08/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Me Bernard Ntaganda mu nzira y’umusaraba utagira intango n’iherezo, imibereho mibi n’iyicwa-rubozo byamwigishije gukora «gikomando»!

Muri iki kiganiro cy’Ukuri k’Ukuri turakugezaho uko Me Bernard Ntaganda yavuye mu ishyaka PSD rya nyakwigendera Félicien Gatabazi agashinga PS-Imberakuri n‘uko yanze ko ishyaka rye ryinjizwa mu mutaka wa FPR-Inkotanyi (aho amashyaka yose ubu yugamye, we yita «utwana tw’indahekana» twa FPR).

Ukuri k’Ukuri kurakugezaho kandi uko yafunzwe n’uko muri gereza we na Déo Mushyayidi wa PDP-Imanzi bakoze igikorwa gikomeye cya politiki cyo kwigaragabya no kwamagana umuco mubi wo gukubita abanyururu, kubahoza ku nkeke no kubacunaguza hagamijwe kubacecekesha no kubetera ubwoba.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email