25/02/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana
“Ukuri k’Ukuri” ku mateka y’itangazamakuru mu Rwanda: Amateka – amavu n’amavuko – y’ikinyamakuru Umusingi, ubu kitakiri umusingi twari tuzi!
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye “Ukuri k’Ukuri” kwagiye kubagezaho ku mateka y’itangazamakuru mu Rwanda: Amateka – amavu n’amavuko – y’ibinyamakuru n’uburyo byagiye bibaho n’imikorere ya byo, uyu munsi kurabageza ho amateka – amavu n’amavuko – y’ikinyamakuru UMUSINGI.
Mu kiganiro musanga hasi y’iyi mishumi (link/liens) ibafasha kuba mwakongera kumva ibiganiro byahise kuri iyi ngingo, Nelson Gatsimbazi (ubu ubarizwa mu ubuhungiro) washinze ikinyamakuru UMUSINGI agaruka kubihe bikomeye icyo kinyamakuru cyanyuze mo n’uko ubu gihagaze.
Amateka – amavu n’amavuko – ya KINYAMATEKA:Kinyamateka ifatwa nk’imfura y’itangazamakuru mu Rwanda ubu ihagaze ite?;
Amateka – amavu n’amavuko – ya KAZAGA, EJO NZAMERA NTE, KANGUKA na KANGURA : ”Ukuri k’Ukuri” ku mateka y’itangazamakuru mu Rwanda: Kazagwa, Ejo nzamera nte, Kanguka na Kangura (igice cya 1).
Amateka – amavu n’amavuko – y’ISIBO :Ikinyamakuru Isibo: Sixbert Musangafura mu bwato bwa MRND n’uko yabusomesheje nkeri!
Amateka – amavu n’amavuko – y’UMUSINGI: