19/12/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana
Joseph Ngarambe yabanye kandi akorana igihe kirerkire na bamwe mu abari bagize ”Leta y’abatabazi”. Muri iki kiganiro ”UKURI K’UKURI”, igice cya 3, aracumbukura aho yari yaragereje atubwira uko yageze i Bujumbura mu Uburundi n’abo bageranye yo n’uko byagenze akinjira mu abakozi bakomeye b’urukiko mpuzamahanga k’Urwanda, TPIR (Tribunal pénal international pour le Rwanda) ya Arusha. (niba utakibuka fungura hano wiyibutse: UKURI K’UKURI: Joseph Ngarambe mu ”itera-makofi”(Boxe) na ”Leta y’abatabazi” muri Ambasade y’Ubufransa n’Arusha! (igice cya 2).
Arabanza atunyurire mo mu ncamake uko yinjiye akanakorana (ariko ngo atabizi) na bamwe bo mu mashyirahamwe y’abashinjabinyoma (syndicat des délateurs) – nka Jean-François Dupaquier, Marcel Kabanda wa Ibuka France – n’uko yabaye umwe mu bashinze IGIHANGO cyo kuzahura igihugu (ARENA, Alliance pour la Renaissance de la Nation), ubundi udutekerereze ku buryo burambuye uko abona TPIR ya Arusha yaguye mu umutego wa FPR-Inkotanyi.