Ukuri k’Ukuri: ”Inyuma y’inyegamo z’umukuru w’igihugu. Paul Kagame aguhiga ubutwari mukagendana”, Noble Marara

''Inyuma y'inyegamo z'umukuru w'igihugu'', Noble Marara

26/03/2018, Ikiganiro ”Ukuri k’ukuri” cy’ikinyamakuru UMUNYAMAKURU, mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.  Mu gitabo cye amaze gusohora yise ”Inyuma y’inyegamo z’umukuru w’igihugu. Paul Kagame aguhiga ubutwari mukagendana”, Noble Marara wahoze arinda umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aratubwira mo akari imurore: ibyo yiyumviye n’amatwi ye n’ibyo yiboneye we ubwe n’amaso ye i kambere, ibukuru kwa perezida Paul Kagame yarindaga. Bimwe muri ibyo atazibagirwa narimwe kandi ashaka ko bimenyekana kugirango abakiri bato batozwe ku byirinda no kubigendera kure ni ”ubuhotozi, ubusazi, urugomo n’ubugome ndengakamere bya perezida Paul Kagame n’ubufatanyanyaha (mu kurebera cyangwa mu bikorwa-rukozasoni) bw’abasirikare (abato n’abakuru) n’abandi batandukanye bari mu nzego z’ubuyobozi”. Ikiganiro musanga hasi aha.

Ikiganiro cy’umugereka ku mpamvu zatumye Noble Marara ahunga igihugu.

 

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email