Ukuri k’Ukuri: Imyaka 20 irihiritse Seth Sendashonga, impirimbanyi ya demokarasi, yishwe.

Seth Sendashonga, Ministre de l'intérieur et du développement communautaire

15/05/2018, Inyandiko n’ikiganiro mwateguriwe na Tharcisse Semana

Ukuri k’Ukuri. Tariki 16 Gicurasi 1998 – 16 Gicurasi 2018: Imyaka 20 iruzuye neza Seth Sendashonga yishwe na FPR-Inkotanyi azira ibitekerezo bye bya politiki.

Mu gihe benshi mu bahutu ndetse no mu abatutsi hari abayobotse buhumyi FPR-Inkotanyi, abandi bakemera kuyiyoboka by’amaburakindi (résignation) cyangwa se kuba ba ”Ngiye iyo bijya” n’inkomamashyi (opportunistes) zishyize imbere gusa inda n’indonke, Seth Sendashonga we yanze kuba ingaruzwamuheto n’umumotsi wa FPR muri politiki yayo ya ”humiriza nkuyobore”.

Nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi k’uruhembe rw’umuheto muri 1994 igashyiraho icyo yise ”Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda”,  Seth Sendashonga  yashinzwe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’majyambere ya komini (Ministère de l’intérieur et du développement communautaire).  Muri icyo gihe ubyo bamwe muri bagenzi be bakoranaga barucaga bakarumira k’ubwicanyi, urugomo n’akarengane byakorerwaga abanyarwanda, Seth Sendashonga we yigaragaje nk’«ijwi rya rubanda» n’«abatagira kirengera», «Voix des Sans Voix».

Abamuzi neza bemeza ko muri icyo gihe n’ubwo yari umuyoboke wa FPR-Inkotanyi yigaragaje nk’indashyikirwa mu guhwitura no gutungira agatoki FPR-Inkotanyi ibitagenda kandi bikwiye kwitabwa ho no kwihutirwa mu gukosora. Hari n’abemeza badategwa ko yanze rwose kuba ikiraro n’igikoresho cy’iri shyaka yari yarayobotse, mu ibikorwa-rukozasoni n’ubwicanyi ndengakamere bwayiranze; harimo gufatira ku ngufu no kwigarurira imitungo y’abantu, kwica ku buryo bugambiriwe abaturage, abanyamakuru ndetse n’anbanyapolitiki batavuga rumwe na FPR. Mu gihe hari abanyerezwaga, abicwaga kubera imitungo yabo abandi bagafungirwa ubusa; mu gihe FPR yari ishishikajwe no kwigarurira no gucecekesha burundu amashyaka yose ya politiki, itangazamakuru, abanyamadi, imiryango nyarwanda ndetse na mpuzamahanga idaharanira inyungu n’indi yose irengera uburenganira by’ikiremwamuntu, Seth Sendashonga yabaye ”Rubimburirabandi” na ”Rudatinyahorukomeye” mu kwamagana ubwicanyi n’urugomo bigambiriwe byakorwaga na FPR-Inkotanyi.

Bimwe mu byaviriyemo Seth Sendashonga kwicwa ni nk’aho yateruye akavuga mu ijwi riranguruye kandi nta mususu abwira abagize inama ya guverinoma agira ati: ”Nkurikije […] ndemeza ko hari politiki [ya FPR-Inkotanyi, NDLR] yo kwica abantu ikorwa nkana”. Ubuhamya burambuye ni muri iki kiganiro twagiranye Jean Baptiste Nkuliyingoma wabanye igihe gito na nyakwigendera Seth Sendashonga (mbere y’uko yicwa) muri  ”Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email