Uko numvise ikiganiro “Basomanye n’ibinywamaraso baratugambanira dukizwa n’Iyakare”

Logo du Magazine Vepelex [des Volontaires de la Paix pour la Libre Expression]

20/11/2023, Yanditswe na Bazumvaryari Maurice

Muri rusange ikiganiro cyagenze neza kandi mu bwubahane bw’abaganira. Hahishuwe byinshi cyane, rwose Sekidende na Semana bakwiye gushimirwa uburyo bahishuye ibyahise; baseruye ibyo abo mu itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye muri Vepelex [des Volontaires de la Paix pour la Libre Expression] banyuzemo, cyane cyane uko bamwe bahatswe kugwa mu ruzi barwita ikiziba.

Icyantangaje cyane ni amakuru y’ubugambanyi n’agatima karehareha gashakisha ahari inoti n’ibiceri, agatima kadaterwa impungenge no kuba kasiga kavitse abasangirangendo mu ruzi rwuzuye mo ingona. Sekidende yagize neza guhishura ibyo abantu benshi batari kuzapfa bamenye, cyane cyane ibyerekeye uko abashimusi n’abajura bivanze n’irondo abanyerondo ntibarabukwe. Hari n’amazina yahishuye maze abatari bacye barumirwa! Andi mazina yagize ibanga ni indi ntambwe akwiye gutera ; kuko bikenewe kumenya niba abo bantu ubu barinjinjwe mu ishyo ry’ibinywamaraso cyangwa se niba bahagaze bwuma cyangwa se byarabahitanye ! Gusa kuba Sekidende atarahishuye ibi bintu kare ni ikibazo kivunanye kucyumva. Ibyiza ni uko nawe yivugiye ko atashoboye gutanga imburo hakiri kare.

Ku bijyanye n’umushinga wa Ntagara, Sekidende, Ismaïl n’abandi wo kurema umunyarwanda mushya cyangwa se umuntu mushya utari umuhutu ntabe umututsi ntabe n’umutwa, aho ntitubyumva kimwe habe na gato. Byagibwaho impaka.

Mu myumvire yanjye ibyo bavuga siko nabivuga kandi umushinga bariho baterura ni mwiza mu magambo, waryoshya icamigani, ariko ntushoboka uko babitekereza, keretse bakoresheje igitugu cyica. Mu byo bavuga, barashimagira ko ubuhutu n’ubututsi n’ubutwa bwagize butya bukazanwa mu muryango nyarwanda nk’imvura iguye. Siko bimeze, ni ibintu byagiye biza mu gihe kirekire cyane kandi bicengera nk’uko isukari n’umunyu bikwira mu mazi; bivuze ko bitanavanwaho n’inyigisho zizanywe nk’isomo ryateguriwe gufatwa mu mutwe.

Ikindi bavuga ni uko ubuhutu n’ubututsi ngo bumaze kuza bwajyanye abantu mu bwicanyi bukomeye, bityo kubuvanaho bikaba byakuraho ubwicanyi burundu. Ibyo nabyo jye numva atari ukubona ibintu neza. Kuko ku Rucunshu na mbere yaho na cyera na kare, ntabwo ubwicanyi mu Rwanda bwaterwaga n’ubuhutu n’ubututsi.

Ntagara na Sekidende muri “Ndi Umunyarwanda” ya Paul Kagame n’iya Habyarimana

Mu by’ukuri ntacyo bitwaye na gito kwibona mu buhutu n’ubututsi, yewe no kubikomeraho kuko byakwinjiyemo (waba warize menshi cyangwa se utarize) ntacyo bitwaye. Numvise bigawa muri iki kiganiro.

“Identité” umuntu yiyumvamo kandi abonwaho na “société” y’ibihe biriho, nta kibazo iteye. Ahubwo icyo abantu bakwiye kwibandaho ni ukwigisha ugutinya kwicwa (n’) n’ugutinya kwica ikiremwamuntu icyarimwe. Kuko ugutinya kwicwa gusa kutajyanye n’ugutinya kwica nibyo bibyara amahano, bikaba byashora umuntu mu kwica kubera gutinya kwicwa cyanga gupfa. Ibyo bikajyana no kwigisha kubaha ubuzima bw’umuntu aho buva bukagera no kwirinda kuba impamvu y’icyababaza undi kugira ngo hato n’undi atazaba impamvu y’icyakubabaza. Aho niho haza ya “Ndi Umuntu” Kizito yigishije. Iyi “Ndi Umuntu” yarenze “concept” (inyigisho) ya “Ndi Umunyarwanda” yateruwe na perezida Habyarimana ikaza gukomezwa na leta ya FPR yayikomeje ku rwego rwa gahunda ya leta (politiki ya leta). “Ndi Umunyarwanda” Habyarimana yayivuze mu ijambo aho yavugaga ngo “Mwirinde kugwa mu mutego w’umwanzi”. Muri iryo jambo niho yaje gukomeza avuga ko mbere yo kwibona nk’umuhutu cyangwa umututsi, byaba byiza kubanza kwibona nk’umunyarwanda. Kandi Leta itegeka uyu munsi nayo nibyo yashyize imbere, irabyigisha kandi ibishoramo n’imbaraga z’amafaranga n’ubumenyi.

Fungura hano wumve incamake y’uko Habyarimana abivuga (n’ubwo hatarimo iryo jambo twakoresheje mu nyandiko:

Murumva bwana Sekidende na Ntagara n’abandi ko umushinga wanyu wo kwigisha ibyo muriho mudukangurira, na Habyarimana yawutangaje mu ijambo rye, na FPR irawukomeza ndetse iwugira n’icyitegererezo, ariko ibyo ntibyabujije amaraso kumeneka ku bwinshi, kandi ntibibuza abantu guhunga ubutitsa no kubuzwa cyangwa kubura amahoro mu buhungiro. Impamvu yonyine ni uko hari icyakomeje kujya kibura. Ntiwahera ahongaho mushaka guhera. Aho guhera ni ukubaha umubiri w’umuntu nkawe. Uwo muntu yashaka akaba umushinwa, umuhutu, umututsi, umu-Zulu, n’ibindi.

Ikirumbo aho cyaba kiva hose kimena amaraso…

Kuki waharanira kuvanaho uko abantu benshi biyumva kandi babonwa? Ahubwo kubikomeramo byatanga umusaruro kurusha gushaka kubihanagura. Aha ndakomeje kandi nahasonmbanura bibaye ngombwa. Noneho kubaha ubuzima bw’umunyarwanda byo bikaba agahebuzo. Burya ikirumbo kimena amaraso y’uwo bahuje igihugu cyangwa ubwoko kiba ari ikirumbo kurusha ikimena ay’umunyamahanga, n’ubwo byose ari ibirumbo. Ikirumbo kimena amaraso ya nyina wakibyaye, se wakibyaye cyangwa umuvandimwe bonse rimwe (réf. inkuru ya Gahini na Abeli), kiba ari ikirumbo kurusha ikirumbo kimena amaraso ya mwene rubanda n’umunyamahanga, n’ubwo byose ari iburumbo kuri roho no ku mutima.

Ipfundo n’Izingiro ry’inyigisho zikenewe rero ryagombye kuba “Ukwirinda no kurinda undi kuba ikirumbo cy’umutima na roho”, kwirinda kuba ikirumbo kimena amaraso. Ibindi byakwizana. Iyo nyigisho yanashimangirwa no kwigisha urukundo n’ubumwe n’ugukomeranaho kw’abavukana, abahuje ubwoko, abahuje igihugu, abasukiranye, abaruhanye, abiganye, gukomeza. Byose bigahera mu muryango. Buri munyarwanda akumva ko niba umuvandimwe we wo mu nda atewe inkota, uburibwe nawe bugomba kumubaga. Buri wese akumva ko adashobora kumva ko adamaraye mu gihe umuvandimwe we cyangwa umunywanyi amerewe nabi. Buri wese akumva ko ntacyo yashukishwa ngo ajye gusehera inda ye gusa asize nyina, se, umwana we cyangwa umuvandimwe n’umunywanyi mu magorwa: ko atashukishwa amafaranga ngo akore iryo shyano, ko atashukishwa umwanya w’icyubahiro ngo akore iryo shyano, n’ibindi. Ngizo inyigisho zishoboka kandi zatanga umusaruro vuba ziramutse zishyizwemo umutima n’uburyo bushoboka. Ibyo byose bisa n’ibyateshejwe agaciro ubu, kandi uroye ari byo n’abahanuzi b’Imana n’abayobozi b’imyemerere n’imigenzo bakomeraho mu magambo.

Ikibabaje kuri ubu ni uko n’abakuru bakuru b’amadini n’andi mahuriro y’imyemerere n’imyumvire n’imigenzereze, basa n’abaruciye bakarumira ; barumye gihwa bareka ibidakubiye mu ijambo ry’ubuhanuzi/ry’Imana biraganza. Ni akumiro ! Ni uko kirazira yacitse, umuntu akumva bamuha igorofa nziza n’imodoka maze akemera kugambanira abasangirangendo, akihakana cyangwa agata abagenzi, umuvandimwe cyangwa se umubyeyi mu magorwa aho adashobora kubona kirengera; ubundi umunyamutima ibyo yakabyanze, ahubwo akihatira gufasha uwe n’uwo ariwe wese (inshuti n’umuvandimwe cyangwa umusangirangendo) kwigobotora ingoyi z’ubuzima. Buri muntu akumva ko uzaza wese amubwira ko ashaka kumufata neza kandi afashe nabi umubyeyi we, umuvandimwe we, umwana we, umusangirangendo we cyangwa umunywanyi we n’uw’umuryango we, uwo azaba amuroha ntazaba amukiza.

Umuntu ukwifuriza kugubwa neza agusha uwawe neza kandi bikakugaragarira atiriwe ababicuranga mu ndirimbo; naho ubundi aba agushyira mu rwobo rw’imishibuka. Gira neza ugirirwe neza, sangira ineza n’uwawe n’abakuri ku mutima, haranira ineza yawe n’iy’abandi. Ngizo inyigisho zikwiye bavandimwe. Ugushyira hamwe n’ukumva ko icyo udasangiye n’abawe n’abakugiriye neza, n’abanywanye na so, … kitaba ari ifunguro rizima. Mwibuke Esitera muri Bibiliya. Mwibuke Nehemiya mu isezerano rya cyera. No mu mateka ya Afurika n’Urwanda hari ingero. Kandi ni ukuri urufunguzo rwo gucengeza inyigisho nk’izi ntiruri mu kubanza guhanagura amoko ya Hutu na Tutsi cyangwa ayandi. Oya rwose, ntaho bihuriye. Izo nyigisho ziramutse zifashe, ikibi cyabura aho gifata. Icyo nongera kubwira Sekidende, nk’uko nabikomojeho haruguru, ni uko ubuhutu n’ubututsi atari byo byagiye biteza ubwicanyi igihe cyose kandi byariho. Ubwoko Hutu na Tutsi ntiwabuvanaho ngo uvaneho na za “clans” (imiryango-nkomoko) abantu bavukamo kandi bemera ko zijyanye n’ibisekuru byabo. Nazo zabaye intandaro z’ubwicanyi bukomeye, na n’ubu ntizirazimira, isaha ni isaha rwabura gica.

Inyigisho zikwiye maze kuvuga hejuru zaakwiyongeraho ukwigisha ikibyabupfura n’imyitwarire kuko mu bihe turimo nabyo byacitse cyangwa biriho bicika ku muvuduko uteye ubwoba. Ingero: ugutunga amafaranga menshi ntibigomba gutuma wumva ko biguhesha gusuzugura no gukandagira mwalimu wawe utayatunze, cyangwa ngo bikwemerere gusuzugura umuntu ungana na so na nyoko.

Ugutunga amafaranga menshi n’ukuba mu mwanya w’ubuyobozi ntugomba kumva ko bikwemerera gusuzugura umubyeyi wabyariye Urwanda cyangwa umugore utwite ngo umumenere inkangara n’icyibo, umwambike ubusa mu muhanda, umukubite, n’ibindi. Ibyo bigomba kwigishwa kandi cyane. Urebye ubu mu Rwanda amasomo ry’uburere mboneragihugu (Civisme) n’iry’iyobokamana (Religion) yavanyweho. Ubu hari isomo bita ‘‘Citizenship’’ bigisha mo gusa iby’icengezamatwara ya FPR-Inkotanyi, itorero.

Buri cyumweru hari amasaha abiri yagenewe gukangurira abanyeshuri iby’itorero ry’igihugu ; ingengabitekerezo ya FPR-Inkotanyi. Ibyerekeranye n’isomo ry’iyobokamana (Religion) byo ntibikibarizwa m’urwa Gasabo. Aho bapfa kuryigisha kandi nabwo bigengesereye ni mu mashuli ayoborwa n’abihayimana gusa. Akaga gakomeye kagwiririye U Rwanda ahubwo abenshi ntimubizi! Nitutitonda ejo hazaza nta n’umunyarwanda nyakuri uzaba ukirangwa m’urwa Gasabo. Abantu bagizwe ibihindugembe ku buryo mu minsi iri imbere kuzongera kubona umunyarwanda nyakuri (umuntu urangwa n’imyumvire nyakuri y’ubumuntu n’ubupfura budashingiye ku ngengabitekerezo y’ubutegetsi (cyangwa se amoko n’uturere ubu bizinzikwa nkana muri politiki ya FPR-Inkotanyi) bizaba ari nko kubona isaro ry’agaciro gakomeye. Ejo hazaza h’U Rwanda ni ukongera tukahatekereza ho vuba na bwangu bishoboka niba tugikunda U Rwanda koko!

Ku bindi, havuzwe ibyo kurya abantu, jye ndumva nta gihamya idashidikanwa ho “source crédible” yigeze ibigaragaza, ntabyo nigeze numva mu buryo butari ubw’impuha cyangwa abegamiye ku nyungu z’ubutegetsi cyangwa se akenshi na kensi ku bigura ngo badohorerwe ingoyi. Ubushakashatsi budafite aho bubogamiye burakenewe kandi nibwo bwonyine bwatumara amakenga dufite.

Iby’abashinga ingabo byo ndumva ntacyo nabivugaho kuko ari inzira numva idashoboka ubungubu kuri uyu munsi wa none, aho abantu bibereye mu kajagari kitwa ukurwanya leta, aho ibyerekezo ari amagana kandi aho bavuga ko bashaka kujya ari hamwe. Ntihakenewe ingabo hakenewe ubushishozi n’ingiro.

Ndangije nshimira abaganiriye bose kuba bubahanye ikiganiro kikarangira nta bomboribombori ibayemo, kandi cyavugaga ku ngingo zitoroshye.

Mugire amahoro n’amahirwe bikomoka ku Mana Rurema, waturemye twese buri buryo butandukanye mu misusire n’imiterereye ndetse no mu mitekerereze yihariye !

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email