27/03/2021, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Raporo (rapport) y’ubuhendabana: Paul Kagame na FPR-Inkotanyi n’Ubufransa baradukinisha mukino nyabaki? Umukino w’urusimbi cyangwa «akazungu anarara»?!
Nyuma y’imyaka 27 yose Paul Kagame na FPR-Inkotanyi bahoza ku ngoyi Ubufransa ngo buyipfukamire bwemere ko bwagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya ”jenoside” nabwo bwiguragura mu maraporo atabarika avuguruzanya, n’ubu noneho bwasohoye indi raporo idafite epfo na rugu yo kuvunyishiriza Emmanuel Macon witegura kujya i Kigali gushakisha uko Ubufransa bwakongera kugaruka ku isoko ry’ibirombe byo mu karere k’ibiyaga bigari.