Suwede: Abanyamakuru urupfu bararugendana – Said Hussain yahungiye ubwayi mu kigunda!

©Abdul Malik. Stockholm, en Suède: Sajid Hussain, journaliste pakistanais retrouvé mort (probablement assassiné).

04/05/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Yitwa Said Hussain. Yaturukaga mu gihugu cya Pakistani. Yari umunyamakuru ucukumbura inkuru zibangamira ubutegetsi (journaliste d’investigation). Izo nkuru zaje kumubyarira amazi nk’ibisusa: inzego z’umutekano za Pakistani zagerageje kenshi kumwica, Imana igakinga akaboko.

Said Hussein yaje gusanga agomba guhungira urupfu mu bihugu by’i Burayi, kuko yakekaga ko ari ho yaryama agasinzira. Nyamara yaje guhungira ubwayi mu kigunda.

Muri 2017 ni bwo yageze mu gihugu cya Suwede (Suède/Sweden). Nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise ahabwa ubuhungiro, butagira uburinzi. Mu gihugu cya Suwede uburinzi ni impapuro, ibirayi n’amaguru y’inkoko, kuko ni byo biribwa bihendutse bihaba. Nta mpunzi ya politiki icyo gihugu cyita gutyo. Nta munyamakuru ufatwa ko ashobora kuhicirwa. Waba utazi gusoma no kwandika, waba waraje waraminuje, mwese muri impunzi zaje gusabiriza ibyo birayi n’amaguru y’inkoko! Ibindi ni wowe bireba, birimo no kwirinda.

Said Hussain yagerageje kwirinda uko ashoboye, nyamara ku wa 02 werurwe 2020 yaje kuburirwa irengero. Umurambo we waje kuboneka nyuma y’ukwezi n’igice, areremba mu kiyaga, hafi ya Stockholm, umurwa mukuru wa Suwede.

Polisi y’icyo gihugu ntishaka kwemeza impamvu y’urupfu rwa Said Hussain, nubwo itanahakana ko yaba yarishwe n’ubutegetsi bwa Pakistani yahunze. Igenzuramurambo (autopsie) wenda rizashyira ahagaragara impamvu nyazo z’urupfu rw’uyu munyamakuru, rwashenguye, rukanatera ubwoba bagenzi be bose bahungiye muri Suwede.

Abataricwa n’ubutegetsi bahungiye hano, bo bakore iki mu kwirinda? Kuri uyu wa gatatu gicurasi 2020, hibukwaho umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru, abicanyi b’ubutegetsi bw’u Rwanda rw’uyu munsi nta gihe budahigisha uruhindu abanyamakuru babuhungiye muri iki gihugu.

Gasasira Jean-Bosco w’ikinyamakuru Umuvugizi yahungiye muri Suwede mu mwaka wa 2010. Afatanyije na mugenzi we Amiel Nkuliza, bakomeje gushyira hanze inyandiko u Rwanda rutiyumvaga mo. Amiel Nkuliza ahorana ubwoba budashira ko na we azicwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bumuhoza ku nkeke. Mugenzi we Gasasira Jean-Bosco, nta rengero rye rizwi. Icyo inzego z’umutekano za Swede zakoze mu kumurinda abicanyi ba Leta y’u Rwanda, ni ukwirukana Mudaheranwa, umwe mu bakozi bakuru ba ambassade y’u Rwanda i Stockholm, wari watumwe kumwica, akirukanwa atarabigeraho. Niba Gasasira yarishwe, ntawe ubizi, kuko nta rengero rye rizwi kuva mu mwaka wa 2012.

Urupfu rwa Said Hussain rwatubereye amayobera

Ubwo yahungiraga ubwayi mu kigunda, Said Hussain yakekaga ko agiye kubaho ubuzima busanzwe nk’ubwa bagenzi be. Umugore we n’abana be babiri (imyaka itanu n’icyenda), bari biteguye kumugeraho. Said Hussain yari amaze no kubona akarimo mu ishami ry’indimi kuri kaminuza yigagaho ya Uppsala. Kubera ko kubona icumbi bitoroshye mu mijyi minini, Said Hussain yari acumbitse ku nshuti ye yitwa Abdul Malik i Stockhom, umurwa mukuru wa Suwede.

Ku wa mbere taliki ya kabiri werurwe 2020, ahagana saa tanu z’amanywa, ni bwo yuriye gari ya moshi (train) asubira mu mugi wa Uppsala, aho yari yabonye icumbi. Umurongo (chaine) wa Televiziyo y’igihugu cya Suwede wemeza ko aho yagombaga gufata imfunguzo z’inzu yahageze, ariko ntiyongera kuboneka.

Mbere cyangwa nyuma yo gufata imfunguzo z’inzu no kurangiriza ubuzima bwe mu kiyaga cyitwa Mälar hafi ya Stockholm, umurambo we wabonetse muri icyo kiyaga ku wa 23 z’uku kwezi kwa mata 2020. Ku wa mbere gicurasi 2020, ni bwo polisi ya Suwede yemeje ko uwo murambo wari uwa Said Hussain.

Yishwe n’iki, na nde? Impanuka cyangwa ihotorwa? Ngibyo ibibazo byibazwa na bagenzi be b’abanyamakuru batuye hano mu gihugu cya Suwede, ndetse n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru (Reporters sans frontières-RSF), ishami rya Suwede.

Ngiyo indi mpamvu yatumye Carina Jahani, uhagarariye ishami ryigisha indimi zikoreshwa mu gihugu cya Irani kuri kaminuza ya Uppsala (département des langues iraniennes) asaba polisi, ku wa 03 werurwe 2020, gutangiza ibikorwa by’iperereza ku iyicwa ry’uyu munyamakuru.

Amakuru afitiwe gihamya ni uko ku wa gatanu werurwe uyu mwaka, polisi yatangiye amaperereza ajyanye n’ibura rya Said Hussain ndetse n’iyicwa rye. Inshuti ye Abdul Malik, kuri twitter ye, na we yasabye ko hakorwa iperereza rirambuye kw’iyicwa rya Said Hussain.

Ku wa 23 werurwe 2020, Carina Jahani yanasabye Érik Halkjaer, uhagarariye RSF i Stockholm kwihutisha ibikorwa by’amaperereza ajyanye n’urupfu rw’uyu munyamakuru. Nyamara umuryango wa Said Hussain wo ubona ko hariho ubushake buke bw’inzego zishinzwe gukora ayo maperereza.

Polisi y’igihugu cya Suwede ngo yaba ikigendera ku magi ku byerekeranye no gutanga ibimenyetso bya ngombwa yaba wenda ifite bijyanye n’urupfu rwa Said Hussain. Ibyavuye mu igenzuramurambo (autopsie) ku wa mbere gicurasi uyu mwaka, bisa n’ibitemeza neza ko urupfu rw’uyu munyamakuru rufitanye isano n’ihotorwa (crime), ariko ntibinakuraho iyo crime ubwayo.

Uru rujijo rwatumye uwitwa Daniel Bastard, uhagarariye ishami rishinzwe ibihugu byo muri Aziya na Pasifika muri RSF, asa n’uwemeza ko abafite uruhare mw’iyicwa rya Said Hussain ari abakuriye inzego z’iperereza z’igihugu cya Pakistani.

Naho ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe kurinda abanyamakuru (Committee to protect journalists-CPJ), mu ijwi rya Steven Butler, ryo rikajya kure risaba ko amaleta amwe n’amwe yagombye gufata ingamba zikomeye, zijyanye no  kurinda abanyamakuru bashobora gukorerwa ibyaha bimeze nk’ibyo ku butaka bw’ibihugu bimwe na bimwe by’i burayi bahungiyemo.

Kuri uyu wa gatatu gicurasi 2020 twibukaho umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru, abanyamakuru bo mu Rwanda ku bw’umwihariko, tukaba tuboneyeho kwibuka bagenzi bacu ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwamenesheje, abo bukibuza gukora akazi kabo uko bikwiye, abafunze nka Cyuma Dieudonné, abo ubwo butegetsi bwishe, barimo Jean-Léonard Rugambage, Apollo Hakizimana, Aphrodis Habineza Sibo, Edouard Mutsinzi ubu butegetsi bwagize ikimuga (bwishe ahagaze), n’abandi barimo twese tukirira ku mpembyi, aho ubutegetsi bw’abicanyi b’i Kigali bukomeje kudutera ubwoba mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email